Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yatangaje ko mugenzi we wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Felix A Tshisekedi, yakoze akazi gakomeye mu kugarura umutekano mu burasirazuba bw’igihugu cye no mu karere muri rusange, nyamara nta gihe kinini amaze ku buyobozi.
Ibi Perezida Kagame yabitangaje ku wa gatatu w’iki cyumweru ubwo yakiraga Abadiplomate bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda.
Perezida Kagame yagize ati ” U Rwanda rurashima umubano utanga umusaruro rufitanye n’igihugu cy’igituranyi cyarwo mu gice cy’Uburengerazuba. Twigeze kugirana ibibazo n’icyo gihugu mu bihe byashize. Magingo aya dufitanye ubufatanye ku bijyanye n’ubucuruzi bwambukiranya imipaka ndetse n’ibikorwa remezo duhuriyeho, ndetse no gusigasira ubuzima bw’abaturage b’u Rwanda na RDC.”
Perezida Kagame yavuze ko ibitero byatangijwe na Tshisekedi agamije guhashya burundu imitwe yitwaje intwaro yari yaragize indiri amashyamba ya Congo, irimo n’iyari igambiriye guhungabanya umutekano w’u Rwanda, byose byagenze neza.
Ati” Turashima ingufu za Tshisekedi n’ingabo za Congo mu kugarura amahoro Uburasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. Ibi byatanze umusaruro mwiza cyane. Twamaze kubona imwe mu mitwe igenda isiragira mu bice bitandukanye, cyane ibyo mu bihugu bibiri duturanye. Bamwe muri bo barafashwe, turabafite aha ngaha kandi bari gukurikiranwa n’ubutabera. Turashima ubufatanye bw’abaturanyi bacu muri urwo rugendo rwo kongera kwiyubaka.”
Umubano mwiza w’u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo wagezweho, nyuma y’uko perezida Antoine Felix Tshisekedi yari amaze gutorerwa kuyobora iki gihugu.
Cyakora cyo hari abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Tshisekedi bamushinja guca Congo mo ibice, agamije kugira ngo bimwe muri byo bizomekwe ku Rwanda.
Ni amagambo Perezida Tshisekedi yavuze ko nta gaciro afite, ubwo yaganiraga n’Abakongomani baba mu Bwongereza mu cyumweru gishize.
Urugendo rwa Tshisekedi rwo kugarura amahiro mu Burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ntabwo ruragerwaho 100%, kuko hari imitwe yitwaje intwaro yirara mu baturage ikabica.
Nk’amakuru ahari agaragaza ko kuva ku wa gatatu w’iki cyumweru inyeshyamba za ADF zo muri Uganda zishe abaturage 36 mu gace ka Beni. Ni ibigagaragaza ko hadakwiye ukwirara, ko ahubwo ari urugamba rukomeza.
Ni mu gihe sosiyete sivile ivuga ko kuva ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo zatangira kugaba ibitero kuri ziriya nyeshyamba zimaze kwica abaturage 265 bo muri Beni.
Perezida Tshisekedi na we yagaragaje ko hakozwe byinshi mu guhashya imitwe y’inyeshyamba ariko ko umutekano udateze kugaruka vuba mu burasirazuba bwa Congo n’ubwo urugamba rugikomeza.