Komisiyo y’igihugu y’amatora kuri uyu mugoroba imaze gutangaza ko abakandida babiri aribo bemejwe by’agateganyo nk’abujuje ibisabwa bibemerera kuziyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu. Abo ni Paul Kagame watanzwe na FPR-Inkotanyi na Frank Habineza wa Democratic Green Party of Rwanda.
Nk’uko byigaragaje mu itangwa ry’izo kandidatire ntabwo harikubura abarikunanirwa kuzuza ibyo bisabwa, kandidatire zabo ntizishobore kwemerwa. Mu itangwa ry’izo kandidatire byatunguye benshi kubona umuntu nka Habineza atarashoboye kwerekana ikarita ye y’itora, naho nka Barafinda we dosiye ye ikaba yarimo ubusa ! Uyu Barafinda ntabwo yigeze yemezwa by’agateganyo nk’umukandida Perezida uhagarariye ishyaka rye ritazwi.
Perezida Paul Kagame umukandida wa RPF-Inkotanyi
Frank Habineza wa Green Party
Abo bifuza kuziyamamaeriza umwanya w’umukuru w’igihugu nk’abakandida bigenga ntabwo kandidatire zabo zemewe by’agateganyo kubera yuko hari ibibura muri dosiye zabo. Ingero zatanzwe ni nk’aho usanga muri ba bantu 600 bagombaga kubasinyira hari abatari kuri lisiti y’itora.
Umuntu utari kuri lisiti y’itora aba atemererwa gutora, kwiyamamaza ngo atorwe cyangwa gusinyira ushaka kwiyamamariza umwanya nk’uwo wa perezida wa Repubulika ! Abo bose ariko NEC yabongeje indi minsi irindwi ngo bazabe bujuje ibibura, mbere yuko itangaza lisiti ntakuka y’abakandida Perezida.
Diane Rwigara, Gilbert Mwenedata, Barafinda na Mpayimana ntibemejwe na Komisiyo y’amatora
Muri Kenya ho komisiyi y’amatora y’icyo gihugu (IEBC) yarangije kunyura mu madosiye ikaba yaratangaje urutonde ntakuka rw’abazahatanira umwanya w’umkukuru w’igihugu muri ayo matora ataha. Abemejwe na IEBC aho muri Kenya ni ikenda, barimo batatu bigenga na batanu baza bahagarariye imitwe ya politike.
Abazaba bahagarariye imitwe ya politike ni Perezida Uhuru Kenyatta wa Jubilee n’uwo bari bahanganye cyane ubushize, Raila Odinga wa ODM. Abandi ni Ekuro Aukot ( Thirdway Alliance Party), Mohammed Abduba Dida (Tunza Qualition), Justuz Juma (Justice and Freedom Party) na Kwa Jirongo Shakhalanga (United Democratic Party). Uwangiwe ni Justus Juma wa Justice and Freedom Party (JFP). Abemejwe na IEBC kuziyamamaza nk’abakandida bigenga ni Joseph Nyagah, Michael Wainaina na Japheth Kavinga.
Abo IEBC yavuze yuko batujuje ibyasabwagwa, kandidatire zabo zikangwa ni 10 barimo umutegarugori witwa Nazlin Umar. Abandi ni Muthiora Kariara, Japhet Kavinga, Stephen Owoko Oganga, David Munga, Erastus Nyamera, Peter Solomon Gichira, Michael Orenge na Peter Osotsi Odeng.
Ikintu cyagiye kigora cyane abifuzaga kuzaba abakandida bigenga muri Kenya ni umubare w’abagombaga kubasinyira kuko buri wese wifuzaga kuba candida Perezida yagombaga gusinyirwa n’abantu 48,000 mu gihugu hose, barimo nibura 24 kuva muri buri Karere. Uwagombaga gusinyira undi kandi ntabwo yemerewe kuba abarizwa mu mutwe uwo ariwo wose wa politike !
Casmiry Kayumba