• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Kagame yakomoje ku mpamvu yatumye Bizimungu yivumbura, agata akazi

Kagame yakomoje ku mpamvu yatumye Bizimungu yivumbura, agata akazi

Editorial 12 Jun 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA

Perezida Paul Kagame yagaragaje ko mu rugamba rwo kurwanya ruswa hari byinshi abayobozi bagomba kwigomwa mu rwego rwa politiki, atanga ingero ku bintu binyuranye byamubayeho akiri visi perezida w’u Rwanda n’ingero z’ibyemezo byagiye bifatwa n’abayobozi bariho icyo gihe mu Rwanda.

Yabitangaje kuri uyu wa Kabiri aribwo Perezida Kagame yatangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri muri Nigeria, aho ku munsi wa mbere yitabiriye inama mpuzamahanga ku kurwanya ruswa, ishamikiye ku Munsi wa Demokarasi wizihizwa muri Nigeria kuri uyu wa Gatatu.

Yatumiriwe kuvuga ijambo ku rugendo rw’u Rwanda mu kurwanya ruswa, rwatumye ruza mu bihugu bitatu bya mbere muri Afurika birangwamo ruswa nke mu myaka ibiri ishize.

Yagarutse ku bihe bigoye u Rwanda rwaciyemo nyuma gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho uretse abaturage bishwe, ubukungu bw’igihugu bwasenyutse n’inzego z’ubutegetsi. Yibukije ko mu Rwanda n’ahandi muri Afurika, izingiro ry’urugamba rwo kwibohora ryari ukurwanya ivangura ngo himakazwe imiyoborere myiza, kandi buri muturage agire ijambo n’uruhare mu kubaka igihugu cye.

Nyuma y’ibiganiro byamaze amezi 10 mu Rwanda nyuma ya Jenoside, mu myanzuro havuyemo gushyiraho inzego zatuma igihugu cyizahura kandi kigakorera mu mucyo, hashingwa Ikigo cy’igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, Urwego rw’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Urwego rw’Umuvunyi no kwishakamo ibisubizo nk’imihigo isinywa n’abayobozi ku nzego zose.

Ati “Ariko twagombaga kumenya niba koko izo nzego, ubwo buryo, bitanga umusaruro. Twaje kubona ko kurwanya ruswa bifite ikintu gikomeye bisaba muri politiki. Abayobozi batuzuzaga inshingano uko byemeranyijwe barirukanwe abandi bagezwa imbere y’ubutabera, abandi bahunga igihugu bihindura abitwa ko batavuga rumwe n’ubutegetsi cyangwa amatsinda aharanira demokarasi.”

Yahise atanga ingero ahereye ku wabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa mbere nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Jean Marie Vianney Ndagijimana, nubwo atamuvuze mu mazina.

Jean Marie Vianney Ndagijimana

Ati “Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa mbere wagiyeho icyo gihe yagambanye n’abandi bayobozi muri Guverinoma nka Minisitiri w’Intebe icyo gihe, ahabwa amafaranga mu ntoki, ibihumbi amagana by’amadolari, ngo ajye mu mahanga asubukure ibikorwa bya za ambasade cyangwa afunguze inshya. Uyu mugabo ntabwo yagarutse! Kandi yari amaze amezi angahe mu kazi, iyo yari guverinoma ya mbere y’inzibacyuho.”

“Inkuru nshaka kugeraho ni uko uyu munsi ari umwe mu bayobozi batavuga rumwe n’ubutegetsi baba mu Bufaransa. Kandi bakabyemera ngo uyu ni umugabo uharanira demokarasi, aho bamucumbikiye hari abantu babyemera.”

Pierre Celestin Rwigema

Perezida Kagame yavuze ko atari umwe gusa kuko mu myaka yakurikiyeho, uwari Minsitiri w’Intebe bafatanyije, (Rwigema Pierre-Célestin nubwo atamuvuze amazina) yemeranyije n’uwari Perezida w’inzibacyuho, (Bizimungu Pasiteri nubwo atamuvuze amazina), ngo ahabwe amafaranga yo kujya kugura imodoka za Mercedes Benz z’abaminisitiri.

Perezida Kagame ati “Na we yagombaga gutwara ayo mafaranga mu ntoki. Nkibimenya nagiye kwa Perezida ndamubwira nti ‘turimo gukora amakosa.’ Ikintu cyihutirwa kuri twe ntabwo ari ukugura Mercedes Benz z’abaminisitiri bacu. Tekereza mu 1998, nyuma y’imyaka ine Jenoside ihagaritswe, turimo kugerageza kubaka inzego, turagerageza gukora ibintu binyuranye none ikintu cya mbere kije mu bayobozi bacu kibaye kugura Mercedes Benz z’abaminisitiri, abaminisitiri badafite inyubako bakoreramo, nta bikoresho, nta ki.”

Bizimungu Pasteur

“Ndagenda mbwira Perezida wanjye nti ‘ndakeka ko bidakwiye’. Icya mbere ntabwo dukwiye gushyira imbere ibi, icya kabiri nanone tugafata amafaranga tugahereza umwe muri twe kandi n’undi wayajyanye ataragarutse, kandi uyu anajyanye amafaranga ayaruta. Ndavuga nti ‘ntabwo twaguma muri ibi kereka niba dushaka kwisenya ntituzave mu nzibacyuho.”

Yavuze ko mu rugamba rwo kubaka imiyoborere ihamye uba ugomba kwigomwa byinshi, ariko abananiwe kubyumva bakihindura abatavuga rumwe n’ubutegetsi ngo barahindukira bakamwita umunyagitugu.

Ati “Turi abanyagitugu kubera ko tutabemereye gutwara ya mafaranga kandi igihe bayajyanye bataranagarutse none babonye urwitwazo.”

Perezida Kagame yashimangiye ko kutihanganira imikorere mibi na ruswa ari byo byatumye u Rwanda ubu ari igihugu gikomeje gutera imbere mu nzego zinyuranye. Yavuze ko kurwanya imikorere mibi muri politiki ari byo bikwiye guherwago, mu rugamba rwokurwanya ruswa irebana n’ubukungu, kandi uburyo bwo kubikora ni bumwe.

Ati “Ni ukubakira ku murage nyafurika wo kubaka imyumvire mu bayobozi bacu yo kuzirikana inshingano, kubazwa ibyo ukora no gutanga umusaruro, by’umwihariko mu bakiri bato, mu gihe dukomeje kubaka inzego zizadufasha muri ibyo.”

Aya makuru aje akurikira andi yagiye hanze agaragaza uburyo Perezida Yoweri Museveni wa Uganda, yifuje gukomeza kugenzura u Rwanda kuva kera abinyujije muri Kayumba Nyamwasa na Pasiteri Bizimungu, wabaye Perezida w’u Rwanda nyuma y’intambara na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 akaza kuva ku butegetsi mu 2000 yeguye ku mirimo ye.

Mu 1994 FPR imaze gufata ubutegetsi, Kayumba yabaye uwungirije umukuru wa jandarumori, vuba azamuka mu ntera aba Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda. Museveni na murumuna we, Salim Saleh ngo babonaga inshuti yabo yo muri Gulu nk’inzira bazifashisha muri gahunda bari bafite ku Rwanda.

Kayumba nawe ngo akaba yaribonaga nk’umuhuza w’ibihugu byombi nubwo ngo byari imibanire hagati y’abantu ku giti cyabo aho kuba imibanire hagati ya za leta. Ariko, ngo barushijeho kuba inshuti za hafi ku buryo mu 1998 Kayumba yavuganaga kenshi na Museveni.

Ngo kubera ko yakundaga gutebya ndetse akishimira ko bamutebyaho, yatumye umusirikare mugenzi we amenya ko yavuganaga na Museveni maze uyu ati: “Ubwo umunsi umwe naramubajije, ni gute umugaba w’ingabo w’igihugu avugana n’umuyobozi w’ikindi gihugu?”

Kayumba Nyamwasa

Iyi nkuru ikomeza ivuga ko gahunda yose Museveni yari afite ku Rwanda, binyuze kuri Kayumba, vuba yabashije kuyijyanamo na Perezida Pasiteri Bizimungu. Ngo mu 1996, Museveni yasuye u Rwanda, maze mu ruzinduko rwe ajyana na Perezida Bizimungu kuri Kaminuza y’u Rwanda I Huye aho bari bagiye kuganira n’abanyeshuri.

Gusa, vuba ngo byamenyekanye ko mu rugendo rw’amasaha ane bakoranye, kugenda no kugaruka, bombi batangiye ibiganiro byo kugambanira Perezida Kagame, wari visi perezida icyo gihe. Aha ngo ni naho ibibazo bya Bizimungu byatangiriye.

Ngo byari bigoye kumva ko Museveni yabashije kugira perezida Bizumungu ndetse na Kayumba, nk’umugaba w’ingabo, intasi ze. Mu 1998 ngo nibwo hatangiye igisa nko kugenzura Bizimungu harimo n’icyemezo cyo gutandukanya umwanya w’umukuru w’igihugu n’umukuru w’ishyaka.

2019-06-12
Editorial

IZINDI NKURU

U Burundi bwikomye Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe n’Umuryango Mpuzamahanga

U Burundi bwikomye Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe n’Umuryango Mpuzamahanga

Editorial 05 Dec 2018
Amasezerano Agizwe N’ingingo 10, Araburira Museveni, Guhagarika Ibikorwa Bigamije Gutera Inkunga, RNC na FDLR  Imitwe Y’iterabwoba

Amasezerano Agizwe N’ingingo 10, Araburira Museveni, Guhagarika Ibikorwa Bigamije Gutera Inkunga, RNC na FDLR Imitwe Y’iterabwoba

Editorial 22 Aug 2019
Uganda: Umusirikare ufite ipeti rya general muri UPDF arashinjwa uruhare mu bikorwa byo gushimuta abantu

Uganda: Umusirikare ufite ipeti rya general muri UPDF arashinjwa uruhare mu bikorwa byo gushimuta abantu

Editorial 29 May 2018
Kuri iki Cyumweru Perezida Kagame arahura na Museveni,  Entebbe muri Uganda

Kuri iki Cyumweru Perezida Kagame arahura na Museveni, Entebbe muri Uganda

Editorial 24 Mar 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kagame yagaragaje ko yagakwiye kuba ahereza undi ubuyobozi ariko FPR yamusabye ko bakomezanya
Mu Rwanda

Kagame yagaragaje ko yagakwiye kuba ahereza undi ubuyobozi ariko FPR yamusabye ko bakomezanya

Editorial 21 Jun 2017
Biravugwa ko umuyobozi wa CIA yerekeje muri Koreya ya Ruguru kubonana na Kim Jong un
POLITIKI

Biravugwa ko umuyobozi wa CIA yerekeje muri Koreya ya Ruguru kubonana na Kim Jong un

Editorial 18 Apr 2018
Umunyekongo Patrick MBEKO yahawe gasopo, asabwa kureka kugoreka amateka y’Abanyarwanda yiyita “umunyabwenge”
Amakuru

Umunyekongo Patrick MBEKO yahawe gasopo, asabwa kureka kugoreka amateka y’Abanyarwanda yiyita “umunyabwenge”

Editorial 29 Mar 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru