Iyo urebye akaduruvayo kari muri Uganda muri iki gihe, aho abaturage bigaragambya baharanira impinduka, bicwa ku mugaragaro, bagakubitwa, bagacuzwa utwabo ku manywa y’ihangu, uhita ubona ubutumwa Abagande bifuza kugeza kuri museveni:”TURAKURAMBIWE”. Kuba Umuntu nka Bobi Wine, umuririmbyi udafite uburambe buhambaye muri politiki, aza akajegeza ubutegetsi bwa Museveni na NRM ye, bumaze imyaka 34 bwica bugakiza, ni ikimenyetso cy’uko nta cyiza abaturage bagitegereje ku butegetsi bw’umukambwe Museveni, wakomeje kuyoboza Abagande”igipindi” bidashira. Aha rero niho abasesengura ibibera muri kiriya gihugu bagereranyiriza Perezida Museveni n’umutetsi usaziye mu gikoni, mu zabukuru akaba aribwo abeshya abantu ko agiye kubatekera neza, ibyo atatetse agifite imbaraga.
Mu myaka yashize Perezida Museveni yahatanaga mu matora y’umukuru w’igihugu na Dr Kiiza Besigye , nawe utarigeze yemera ko Museveni yamurushije amajwi, ko ahubwo yamuriganyije. Ubu umukandida ugaragaza imbaraga ni uwo Bobi Wine, mu gihe Museveni w’imyaka 76, niba ariyo koko,we n’imbaraga z’umubiri zigenda zimushirana. Mu mwaka ushize Perezida Museveni yahinduye itegekonshinga rya Uganda, havanwamo imyaka ntarengwa y’uwemerewe kuyobora icyo gihugu, binamuha amahirwe yo kongera kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika, muri manda ya 6!!
Ibihugu nka Leta zunze Ubumwe za America biherutse gutangaza ko bihangayikishijwe n’ubugizi bwa nabi bwibasira cyane cyane abayoboke b’umukandida Bobi Wine, ndetse umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko muri Amerika, asaba ko abayobozi bakuru muri Leta , mu ngabo na polisi ya Uganda batangira gukurikiranwa kubera ibyaha byibasira inyokomuntu bakoze.
Ibi biravugwa mu gihe hari intwaro za Uganda ziherutse gufatirwa I Mombasa muri Kenya, zishaka kwinjizwa muri Uganda rwihishwa, bikemezwa ko zari zigiye gukoreshwa mu kwica no gucecekesha abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa NRM.
Ubutegetsi bwa Museveni bwabuze icyo buvuga kuri ayo mahano, maze mu kinyoma busanganywe n’ ikimwaro cyinshi, bati izo ntwaro zari iz’uRwanda . Hari andi makuru yizewe ahamya ko mu guhohotera inzirakarengane ziharanira demokarasi muri Uganda, inzego z’umutekano n’iz’ubutasi zifatanya n’abayoboke ba wa mutwe w’iterabwoba, RNC ya Kayumba Nyamwasa, batorezwa aho muri Uganda. Izo ntwaro zafatiwe muri Kenya rero zaba zari zishyiriwe RNC, ngo ikomeze yimenyereze kwica ihereye ku Bagande, hanyuma izanazikoreshe ihungabanya umutekano w’uRwanda.
Abanyamadini n’amatorero muri Uganda, barangajwe imbere na Musenyeri Cyprian Kizito Lwanga, akaba na Arikiyepisikope wa Kampala, bamaze gusaba Guverinoma ko amatora ateganyijwe muri Mutarama umwaka utaha wa 2021, asubikwa, ngo kubera icyorezo cya Covid-19, ariko mu by’ukuri bakaba barabwiye Perezida Museveni ko bahangayikishijwe n’imvururu zaranze igihe cyo kwiyamamaza, ibintu bikaba bishobora kuba bibi kurushaho mu matora na nyuma yaho. Museveni aherutse kuzamura mu ntera abayobozi mu gisirikari ahereye ku bavugwa mu bugizi bwa nabi, harimo n’umuhungu we Gen Muhoozi Kainerugaba yashinze umutwe w’ingabo zidasanzwe, zinarinda umuryango wa Museveni. Abahanga muri politiki basanga Kaguta Y.Museveni azavanwa ku butegetsi n’urupfu, kuko atinya ko aramutse aburekuye yakurikiranwaho ibyaha birimo imfu z’abantu, ruswa n’ibindi bitabarika.