• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Kaguta Museveni ni nk’umutetsi umaze imyaka 34 mu gikoni ashiriza, ubu akaba aribwo yemeza ko agiye guteka neza mu zabukuru!!

Kaguta Museveni ni nk’umutetsi umaze imyaka 34 mu gikoni ashiriza, ubu akaba aribwo yemeza ko agiye guteka neza mu zabukuru!!

Editorial 24 Dec 2020 Amakuru, INKURU NYAMUKURU

Iyo urebye akaduruvayo kari  muri Uganda muri iki gihe, aho abaturage bigaragambya baharanira impinduka, bicwa ku mugaragaro, bagakubitwa, bagacuzwa utwabo ku manywa y’ihangu, uhita ubona ubutumwa Abagande bifuza kugeza kuri museveni:”TURAKURAMBIWE”. Kuba Umuntu nka Bobi Wine, umuririmbyi udafite uburambe buhambaye muri politiki,  aza akajegeza ubutegetsi bwa Museveni na NRM ye, bumaze imyaka 34 bwica bugakiza, ni ikimenyetso cy’uko nta cyiza abaturage bagitegereje ku butegetsi bw’umukambwe Museveni, wakomeje kuyoboza Abagande”igipindi” bidashira. Aha rero niho abasesengura ibibera muri kiriya gihugu bagereranyiriza Perezida Museveni n’umutetsi usaziye mu gikoni, mu zabukuru akaba aribwo abeshya abantu ko agiye kubatekera neza, ibyo atatetse agifite imbaraga.

Mu myaka yashize Perezida Museveni yahatanaga mu matora y’umukuru w’igihugu na Dr Kiiza Besigye , nawe utarigeze yemera ko Museveni yamurushije amajwi, ko ahubwo yamuriganyije. Ubu umukandida ugaragaza imbaraga ni uwo Bobi Wine, mu gihe Museveni w’imyaka 76, niba ariyo koko,we n’imbaraga z’umubiri zigenda zimushirana. Mu mwaka ushize Perezida Museveni yahinduye itegekonshinga rya Uganda, havanwamo imyaka ntarengwa y’uwemerewe kuyobora icyo gihugu, binamuha amahirwe yo kongera kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika, muri manda ya 6!!

Ibihugu nka Leta zunze Ubumwe za America biherutse gutangaza ko bihangayikishijwe n’ubugizi bwa nabi bwibasira cyane cyane abayoboke b’umukandida Bobi Wine, ndetse umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko muri Amerika, asaba ko abayobozi bakuru muri Leta , mu ngabo na polisi ya Uganda batangira gukurikiranwa kubera ibyaha byibasira inyokomuntu bakoze.

Ibi biravugwa mu gihe hari intwaro za Uganda ziherutse gufatirwa I Mombasa muri Kenya, zishaka kwinjizwa muri Uganda rwihishwa, bikemezwa ko zari zigiye gukoreshwa mu kwica no gucecekesha abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa NRM.

Ubutegetsi bwa Museveni bwabuze icyo buvuga kuri ayo mahano, maze mu kinyoma busanganywe n’ ikimwaro cyinshi,  bati izo ntwaro zari iz’uRwanda . Hari andi makuru yizewe ahamya ko mu guhohotera inzirakarengane ziharanira  demokarasi muri Uganda, inzego z’umutekano n’iz’ubutasi zifatanya n’abayoboke ba wa mutwe w’iterabwoba, RNC ya Kayumba Nyamwasa, batorezwa aho muri Uganda. Izo ntwaro zafatiwe muri Kenya rero zaba zari zishyiriwe RNC, ngo ikomeze yimenyereze kwica ihereye ku Bagande, hanyuma izanazikoreshe ihungabanya umutekano w’uRwanda.

Abanyamadini n’amatorero muri Uganda, barangajwe imbere na Musenyeri  Cyprian Kizito Lwanga, akaba na Arikiyepisikope wa Kampala, bamaze gusaba Guverinoma ko amatora ateganyijwe muri Mutarama umwaka utaha wa 2021, asubikwa, ngo kubera icyorezo cya Covid-19, ariko mu by’ukuri bakaba barabwiye Perezida Museveni ko bahangayikishijwe n’imvururu zaranze igihe cyo kwiyamamaza, ibintu bikaba bishobora kuba bibi kurushaho mu matora na nyuma yaho. Museveni aherutse kuzamura mu ntera abayobozi mu gisirikari ahereye ku bavugwa mu bugizi bwa nabi, harimo n’umuhungu we  Gen Muhoozi  Kainerugaba yashinze umutwe w’ingabo zidasanzwe, zinarinda umuryango wa Museveni. Abahanga muri politiki basanga Kaguta Y.Museveni azavanwa ku butegetsi n’urupfu, kuko atinya ko aramutse aburekuye yakurikiranwaho ibyaha birimo imfu z’abantu, ruswa n’ibindi bitabarika.

2020-12-24
Editorial

IZINDI NKURU

Bobi Wine yibukije Muhoozi Kainerugaba ko Uganda atari akarima k’umuryango we

Bobi Wine yibukije Muhoozi Kainerugaba ko Uganda atari akarima k’umuryango we

Editorial 04 Nov 2020
AS Kigali yasoje imikino ibanza itakaza, Okoko Godfroid utoza Rutsiro FC abona amanota 3 ye ya mbere nk’umutoza mukuru

AS Kigali yasoje imikino ibanza itakaza, Okoko Godfroid utoza Rutsiro FC abona amanota 3 ye ya mbere nk’umutoza mukuru

Editorial 22 Dec 2022
Perezida Kagame yitabiriye Inama yiga ku mahoro ku Isi mu Bufaransa

Perezida Kagame yitabiriye Inama yiga ku mahoro ku Isi mu Bufaransa

Editorial 11 Nov 2018
Minisitiri Sezibera yahishuye imvano y’amakuru  y’impuha amaze iminsi avugwa ku buzima bwe

Minisitiri Sezibera yahishuye imvano y’amakuru y’impuha amaze iminsi avugwa ku buzima bwe

Editorial 03 Sep 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Rose wakinnye muri Titanic aratangazako agifitiye  urukundo rukomeye kuri  Jack
IMIKINO

Rose wakinnye muri Titanic aratangazako agifitiye urukundo rukomeye kuri Jack

Editorial 15 Feb 2016
Ingabo zikomeje kuvura abaturage indwara zari zarabazahaje
Mu Rwanda

Ingabo zikomeje kuvura abaturage indwara zari zarabazahaje

Editorial 05 May 2018
Umuhigi ahindutse umuhigo: Tshisekedi yibwiraga ko uruzinduko rwa Papa Francis ruzamufasha gukomeza kubeshya amahanga, none ahubwo rumwambitse ubusa ku manywa y’ihangu.
Amakuru

Umuhigi ahindutse umuhigo: Tshisekedi yibwiraga ko uruzinduko rwa Papa Francis ruzamufasha gukomeza kubeshya amahanga, none ahubwo rumwambitse ubusa ku manywa y’ihangu.

Editorial 02 Feb 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru