Kamanzi Ernest na Maniriho Clarisse ni bo baje ku isonga mu majwi mu bakandida 26 bahataniraga kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko, bagahagararira urubyiruko.
Amatora yabereye kuri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, hatora Komite z’Inama y’igihugu y’Urubyiruko mu turere twose no ku rwego rw’igihugu.
Muri aya matora, abakandida 26 nibo bashakwagamo babiri bazahagararira urubyiruko muri manda y’imyaka itanu izageza mu 2023.
Ibarura ry’amajwi ryakozwe saa cyenda zuzuye, rigaragaza ko hatoye abantu 149 kuri 257 bari gutora.
Perezida wa Komisiyo y’Amatora, Prof Kalisa Mbanda, yatangaje ati “Abatsindiye imyanya ibiri mu buryo bw’agateganyo ni Kamanzi Ernest watsindanye amajwi 66.8% na Maniriho Clarisse watsindanye amajwi 52.9%.”
Kamanzi afite imyaka 28 y’amavuko naho Maniriho afite imyaka 23.
Uretse icyiciro cy’urubyiruko, amatora yabaye ku wa 4 Nzeri 2018 ni icy’abagore ariko Prof. Mbanda yatangaje ko ibyavuyemo bizatangazwa ku wa 5 Nzeri 2018.
Muri manda y’Umutwe w’Abadepite ucyuye igihe, urubyiruko rwari ruhagarariwe mu Nteko na Uwiringiyimana Philbert na Mukobwa Justine.