Twasuye Kaminuza yigenga ya Kigali ULK , aho ikomeje gutanga amasomo afite ireme, ikaba yaratangiye no gutanga amasomo y’Ubumenyingiro ( ULK Polytechnic Institute) kuri ubu ULK ifite isomero rigezweho rifasha abanyeshuri mu bushakashatsi, ndetse ikaba iri no kwagura ibikorwa byayo
Twasuye Isomero rifite ibyumba bine bifite ubushobozi bwa za mudasobwa zigera kuri 500 aho buri cyumba gifite mudasobwa zigera ku 125.
Hifashishijwe interineti yihuta cyane, iri somero rigezweho (Digital library)rifasha abanyeshuri gukora ubushakashatsi bwimbitse bwiyongera ku byo baba basomye mu bitabo byo mu isomero risanzwe (Physical library).
Iri somero ryatangiye gukora muri Nzeri2012. Umunyeshuri afite amahirwe yo gushakisha ubumenyi butandukanye aciye ku muyoboro wa interineti ’Google’ aho imbuga zirenga 52 zayishyiriweho Ku bufatanye n’izindi kaminuza zo mu bindi bihugu zimufasha gushakashaka mu buryo bwihuse amasomo akeneye.
Laboratwari y’ishuri ry’ubumenyingiro rya Kaminuza ya ULK ( ULK Polytechnic Institute)
ULK ifite ishami ryiga iby’ikoranabuhanga n’itumanaho (Electronics and Telecommunication Technologies)
Ifite kandi n’ishami ryigisha iby’amashanyarazi (Electrical Technology)
ULK kandi ifite ishami rinini ryigisha iby’ubwubatsi ( Civil Engineering ) rigabanyijemo ibice bibiri, igice cya mbere kigizwe n’ibijyanye n’ubwubatsi mu buryo bw’ikoranabuhanga ( Construction Technology) naho igice cya kabiri cyo gitanga amasomo ajyanye no gupima ubwiza n’agaciro k’ubutaka ( Engineering Survey) cyangwa (Topography).
ishami ry’ubumenyingiro rya kaminuza ya ULK ryatangije amasomo yaryo mu mwaka wa 2014, ubu rifite poromosiyo ebyiri, abatangiye muri 2014 bari mu mwaka wa kabiri, bazahabwa impamyabumenyi muri 2017 kuko biga imyaka itatu.
Ibiciro ku banyeshuri batangira byagabanutse ku buryo bukurikira:
Abiga ku manywa bishyura amafaranga 510,000 naho abiga nijoro bishyura amafaranga 570,000 k’umwaka.
ULK ifite na laboratwari ifasha mu gupima ibikoresho by’ubwubatsi (ULK PEC Geotechnical Laboratory).
Iyi laboratwari ifite amamashini menshi atandukanye apima ibikoresho byifashishwa mu bwubatsi cyane cyane hagamijwe kumenya agaciro n’ubushobozi bw’ibyo bikoresho.
Imwe mu mamashini kabuhariwe mu gupima ubwiza n’agaciro k’amabuye yifashishwa mu bwubatsi ( LOSANGELS Aggregate Abrasion Value).
Muri iyi laboratwari harimo imashini ipima ubwiza bw’ubutaka bubakisha (CBR-California Bearing Ratio), hakabamo n’imashini ipima ubushobozi no gukomera kw’amatafari agezweho mu bwubatsi (block ciment/beto) ari yo yitwa (Compression Machine).
Imirimo y’inyubako y’Ibitaro byo ku rwego rwo hejuru bya ULK irarimbanije
Umushinga w’iyi nyubako watangiye tariki ya 1 Kamena 2015 ubwo imirimo yo gusiza yatangiraga.
Iyi nyubako ifite ibyiciro bitatu birimo ahagenewe abarwayi b’abanyacyubahiro (VIP) cyangwa se bishoboye cyane, bikagira igice cyagenewe abaturage rusange bafite uburwayi nk’ubwa ba bandi bishoboye kandi bahabwa serivisi zimwe.
Igice cya gatatu cy’iyi nyubako ni inzu yagenewe ishuri ryigisha iby’ubuganga rizajya ryigisha impuguke mu kuvura indwara zikomeye zitandukanye.
Imirimo y’inyubako y’ibitaro bya ULK iyobowe n’Ikigo ULK PEC Ltd, bakorana n’undi mushinga CAEDEC Ltd bashinzwe gukora ubugenzuzi bw’imirimo y’inyubako ndetse na VINYAS yo mu Buhinde, Ikigo kabuhariwe mu kugira ubunararibonye mu by’ubwubatsi.
Ukigera aho iyi nyubako irimo kubakwa amanywa n’ijoro, usanga imirimo ari myinshi cyane amamashini avuza ubuhuha.
Imirimo myinshi muri iyi nyubako yifashisha imashini ziponda cement aho izigera kuri 6 zirimo gutanga umusaruro wa beto ungana na 300 m2 ku manywa ndetse na 300 m2 nijoro.
Iyi nyubako ifite abakozi 560 bose hamwe, kimwe cya kabiri cyabo (280)bakora amanywa abandi bagakora ijoro.
Ibibyose ULK, ibikesha ubuyobozi bwiza bwa Prof. Dr. Rwigamba Balinda na Madame we
Umushinga w’iyi nyubako watangiye ku ya 1 Kamena 2015, imirimo yo kubaka itangira mu mwaka ushize wa 2015 ikaba iteganyijwe kurangira mu mwaka wa 2018.
Umwanditsi wacu Burasa J. Gualbert