• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Kaminuza yigenga ya Kigali ULK irakataje mu gutanga ubumenyi

Kaminuza yigenga ya Kigali ULK irakataje mu gutanga ubumenyi

Editorial 11 Aug 2016 Mu Mahanga

Twasuye Kaminuza yigenga ya Kigali ULK , aho ikomeje gutanga amasomo afite ireme, ikaba yaratangiye no gutanga amasomo y’Ubumenyingiro ( ULK Polytechnic Institute) kuri ubu ULK ifite isomero rigezweho rifasha abanyeshuri mu bushakashatsi, ndetse ikaba iri no kwagura ibikorwa byayo

Twasuye Isomero rifite ibyumba bine bifite ubushobozi bwa za mudasobwa zigera kuri 500 aho buri cyumba gifite mudasobwa zigera ku 125.

Hifashishijwe interineti yihuta cyane, iri somero rigezweho (Digital library)rifasha abanyeshuri gukora ubushakashatsi bwimbitse bwiyongera ku byo baba basomye mu bitabo byo mu isomero risanzwe (Physical library).

-3552.jpg

-3551.jpg

-3550.jpg

Iri somero ryatangiye gukora muri Nzeri2012. Umunyeshuri afite amahirwe yo gushakisha ubumenyi butandukanye aciye ku muyoboro wa interineti ’Google’ aho imbuga zirenga 52 zayishyiriweho Ku bufatanye n’izindi kaminuza zo mu bindi bihugu zimufasha gushakashaka mu buryo bwihuse amasomo akeneye.

Laboratwari y’ishuri ry’ubumenyingiro rya Kaminuza ya ULK ( ULK Polytechnic Institute)

ULK ifite ishami ryiga iby’ikoranabuhanga n’itumanaho (Electronics and Telecommunication Technologies)

-3553.jpg

-3555.jpg

-3556.jpg

-3560.jpg

Ifite kandi n’ishami ryigisha iby’amashanyarazi (Electrical Technology)
ULK kandi ifite ishami rinini ryigisha iby’ubwubatsi ( Civil Engineering ) rigabanyijemo ibice bibiri, igice cya mbere kigizwe n’ibijyanye n’ubwubatsi mu buryo bw’ikoranabuhanga ( Construction Technology) naho igice cya kabiri cyo gitanga amasomo ajyanye no gupima ubwiza n’agaciro k’ubutaka ( Engineering Survey) cyangwa (Topography).

-3557.jpg

-3558.jpg

ishami ry’ubumenyingiro rya kaminuza ya ULK ryatangije amasomo yaryo mu mwaka wa 2014, ubu rifite poromosiyo ebyiri, abatangiye muri 2014 bari mu mwaka wa kabiri, bazahabwa impamyabumenyi muri 2017 kuko biga imyaka itatu.

-3559.jpg

Ibiciro ku banyeshuri batangira byagabanutse ku buryo bukurikira:

Abiga ku manywa bishyura amafaranga 510,000 naho abiga nijoro bishyura amafaranga 570,000 k’umwaka.

ULK ifite na laboratwari ifasha mu gupima ibikoresho by’ubwubatsi (ULK PEC Geotechnical Laboratory).

-3563.jpg

-3562.jpg

-3561.jpg

Iyi laboratwari ifite amamashini menshi atandukanye apima ibikoresho byifashishwa mu bwubatsi cyane cyane hagamijwe kumenya agaciro n’ubushobozi bw’ibyo bikoresho.

Imwe mu mamashini kabuhariwe mu gupima ubwiza n’agaciro k’amabuye yifashishwa mu bwubatsi ( LOSANGELS Aggregate Abrasion Value).

Muri iyi laboratwari harimo imashini ipima ubwiza bw’ubutaka bubakisha (CBR-California Bearing Ratio), hakabamo n’imashini ipima ubushobozi no gukomera kw’amatafari agezweho mu bwubatsi (block ciment/beto) ari yo yitwa (Compression Machine).

Imirimo y’inyubako y’Ibitaro byo ku rwego rwo hejuru bya ULK irarimbanije

Umushinga w’iyi nyubako watangiye tariki ya 1 Kamena 2015 ubwo imirimo yo gusiza yatangiraga.

-3549.jpg

-3548.jpg

-3547.jpg

-3544.jpg

-3545.jpg

-3546.jpg

-3564.jpg

-3565.jpg

-3566.jpg

-3567.jpg

-3568.jpg

-3569.jpg

-3570.jpg

Iyi nyubako ifite ibyiciro bitatu birimo ahagenewe abarwayi b’abanyacyubahiro (VIP) cyangwa se bishoboye cyane, bikagira igice cyagenewe abaturage rusange bafite uburwayi nk’ubwa ba bandi bishoboye kandi bahabwa serivisi zimwe.

Igice cya gatatu cy’iyi nyubako ni inzu yagenewe ishuri ryigisha iby’ubuganga rizajya ryigisha impuguke mu kuvura indwara zikomeye zitandukanye.

Imirimo y’inyubako y’ibitaro bya ULK iyobowe n’Ikigo ULK PEC Ltd, bakorana n’undi mushinga CAEDEC Ltd bashinzwe gukora ubugenzuzi bw’imirimo y’inyubako ndetse na VINYAS yo mu Buhinde, Ikigo kabuhariwe mu kugira ubunararibonye mu by’ubwubatsi.

Ukigera aho iyi nyubako irimo kubakwa amanywa n’ijoro, usanga imirimo ari myinshi cyane amamashini avuza ubuhuha.

Imirimo myinshi muri iyi nyubako yifashisha imashini ziponda cement aho izigera kuri 6 zirimo gutanga umusaruro wa beto ungana na 300 m2 ku manywa ndetse na 300 m2 nijoro.

Iyi nyubako ifite abakozi 560 bose hamwe, kimwe cya kabiri cyabo (280)bakora amanywa abandi bagakora ijoro.

-3572.jpg

Ibibyose ULK, ibikesha ubuyobozi bwiza bwa Prof. Dr. Rwigamba Balinda na Madame we

Umushinga w’iyi nyubako watangiye ku ya 1 Kamena 2015, imirimo yo kubaka itangira mu mwaka ushize wa 2015 ikaba iteganyijwe kurangira mu mwaka wa 2018.

Umwanditsi wacu Burasa J. Gualbert

2016-08-11
Editorial

IZINDI NKURU

Evode Imena  yagaramye ibyo  guha Isoko n’ Ibyangombwa kampani JDJ (Jovia+Diana+Joseph)  y’abagore  (Jovian na Diana)  b’abagabo bakoranaga muri  MINIRENA

Evode Imena yagaramye ibyo guha Isoko n’ Ibyangombwa kampani JDJ (Jovia+Diana+Joseph) y’abagore (Jovian na Diana) b’abagabo bakoranaga muri MINIRENA

Editorial 15 Feb 2017
Imvo N’Imvano Y’Ibibazo By’Umutekano wa ntawo Byabaye Karande Mu Burasirazuba Bwa Repubulika Iharanira Demukarasi Ya Congo

Imvo N’Imvano Y’Ibibazo By’Umutekano wa ntawo Byabaye Karande Mu Burasirazuba Bwa Repubulika Iharanira Demukarasi Ya Congo

Editorial 30 Jul 2025
Katumbi yibukije Tshisekedi ko nyuma y’ubutegetsi, ubuzima bukomeza 

Katumbi yibukije Tshisekedi ko nyuma y’ubutegetsi, ubuzima bukomeza 

Editorial 15 Oct 2024
Ipfundo ry’urwango rutera abanyaburayi gusebya u Rwanda mu bitangazamakuru

Ipfundo ry’urwango rutera abanyaburayi gusebya u Rwanda mu bitangazamakuru

Editorial 11 Jun 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Sebutege Ange atorewe kuyobora Akarere ka Huye
POLITIKI

Sebutege Ange atorewe kuyobora Akarere ka Huye

Editorial 29 Jun 2018
Agnes Nkusi Uwimana yarenze umurongo utukura, igihe kirageze ko abiryozwa 
Amakuru

Agnes Nkusi Uwimana yarenze umurongo utukura, igihe kirageze ko abiryozwa 

Editorial 26 Oct 2022
Umuraperi Meek Mill yavuye muri Gereza
INKURU ZAKUNZWE CYANE

Umuraperi Meek Mill yavuye muri Gereza

Editorial 25 Apr 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru