Kuri uyu wa Gatanu Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda, Sam Kutesa, yongeye gutungura benshi atangaza ko igihugu cye nta we gicumbikiye cyangwa gikorana na we ushaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Yabivuze imbonankubone imbere y’abadipolomate b’abanyamahanga baba muri icyo gihugu, nyuma abisubiramo imbere ya kamera z’abanyamakuru baba ab’imbere mu gihugu na mpuzamahanga.
Uwo mugabo yavuze ko nta kibazo igihugu cye gifitanye n’u Rwanda, ko ikibazo ari u Rwanda rwafunze imipaka, rukabuza abaturage kwambuka.
Imvugo ya Kutesa yarakaje bamwe mu banyarwanda bakoresha imbuga nkoranyambaga zirimo na Twitter, maze bazifashisha bamugaragariza ibimenyetso simusiga byemeza ko igihugu cye kiri mu bikorwa bigamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Hashize imyaka isaga ibiri abanyarwanda bafatwa bagafungirwa mu bigo bya Gisirikare muri Uganda, bagatotezwa abagize amahirwe bakarekurwa ari intere bakajugunywa mu Rwanda.
Ku wa Gatandatu tariki ya 9 Ukuboza 2017, nibwo Fidele Gatsinzi, yatawe muri yombi n’abantu bambaye impuzankano ya gisirikare bakora mu rwego rushinzwe ubutasi, CMI, yaje kujugunywa ku mupaka wa Gatuna ari intere.
Nta cyumweru gishira batajugunywe ku mupaka, ubuhamya bwabo bwagaragaye kenshi mu binyamakuru bitandukanye bivugira iyicarubozo bakorewe ubwo babaga bari mu buroko.
Kuba Kutesa yemeza ko igihugu cye nta we gikorana na we ushaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda benshi babigaragaje nk’ikinyoma gikomeye no kwirengagiza ukuri no gukina ku mubyimba amagana y’abanyarwanda bafungiye ubusa muri icyo gihugu, bazizwa gusa ko banze kwifatanya n’umutwe w’iterabwoba wa Kayumba Nyamwasa, RNC, ufite intego zo guhungabanya umutekano mu Rwanda.
Perezida wa Uganda, Yoweli Kaguta Museveni, yandikiye mugenzi we w’u Rwanda yemera ko yagiranye ibiganiro na Mukankusi Charlotte ushinzwe dipolomasi mu mutwe wa RNC ndetse na Eugène Gasana wigeze kuba Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye i New York.
Bivugwa ko uyu mugore yamugaragarije ubufasha bamukeneyeho by’umwihariko kuba Uganda yashimangira umubano ifitanye na Loni i New York ku buryo yatesha agaciro raporo y’impuguke za Loni yo ku wa 31 Ukuboza 2018 igaragaza isano iri hagati ya Guverinoma ya Museveni na RNC.
Bivugwa ko Museveni yijeje Mukankusi ko azatanga ubufasha bwose bushoboka, amubwira ko ‘turikumwe’. Ndetse nyuma byamenyekanye ko uwo mugore yahawe Pasiporo ya Uganda azajya yifashisha mu bikorwa byo gushakisha inkunga no kwamamaza RNC hirya no hino ku isi.
Mukankusi, Eugène Gasana, Tabaro,Ben Rutabana, Frank Ntwali n’abandi bayobozi muri RNC bahora i Kampala mu bikorwa byo gushakisha inkunga.
Abakoresha Twitter bibukije Minisitiri Kutesa ko Perezida Museveni adasiba guhura n’abayobora RNC ndetse by’ikimenyimenyi aherutse guhurira i Kampala na Kayumba Nyamwasa umuyobozi wa RNC, umutwe w’iterabwoba ubarizwa mu misozi ya Minembwe muri RDC no muri Uganda.
Ubwo yari muri Uganda, Kayumba yagaragaye i Kampala muri hotel ihenze ari kumwe n’abakomando bakomeye b’umutwe udasanzwe mu gisirikare cya Uganda uzwi nka SFC.
Kayumba Nyamwasa n’abo bakorana muri RNC
Uganda yahaye ubutaka bwisanzuye inyeshyamba za RNC bwo gukoreraho ibikorwa byabo. Ubwo butaka bukoreshwa nk’ibirindiro byo kwinjirizamo abarwanyi bashya ndetse bugakoreshwa nk’ikibuga cy’imyitozo ya gisirikare.
Uganda yashinze ibinyamakuru bisaga 30 byo kuri internet bigamije gukwirakwiza icengezamatwara rigaragaza nabi isura y’u Rwanda. Ibyo binyamakuru byibasira ubudasiba Perezida Kagame na Guverinoma ye.
Ibyo bijyana no guha umwanya w’imbere abayobozi ba RNC mu binyamakuru bya Leta ya Uganda nka New Vision, maze bagaharabika abayobozi b’u Rwanda bigatinda.
Igihamya gikomeye ko Uganda ikorana n’abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda cyagaragajwe na Raporo y’impuguke za Loni yasohotse mu Ukuboza umwaka ushize. Yerekanye ko Uganda n’u Burundi, ari indiri yo gushakiramo abajya mu mutwe wa gisirikare ukorera muri RDC, mu kizwi nka P5, irwanya u Rwanda, aho RNC na FDLR ari abayigize bo mu rwego rwo hejuru.
Abari abayobozi ba FDLR barimo La Forge Bazeye wavugiraga uwo mutwe na Lt. Col. Abega wari ushinzwe iperereza mbere yo koherezwa mu Rwanda bari bafashwe n’ingabo za Congo bavuye muri Uganda mu biganiro byari bigamije ku bahuza na RNC ngo banoze umugambi wo guhungabanya u Rwanda.
Hejuru y’ibi bihamya, benshi bibaza impamvu Minisitiri Kutesa atinyuka akavuga ko ntaho igihugu cye gihuriye n’ibikorwa byo gufasha abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Iyicarubozo :
Mu ibaruwa yo ku itariki ya 07 Ukuboza 2017, Rutagungira abinyujije ku mwunganizi we, Eron Kiiza yatangaje ko yamaze amezi arenga atatu afungiwe muri gereza ya gisirikare kandi ko yakorerwaga iyicarubozo.
Yamenyesheje umukuru w’igisirikare cya Uganda ko ubwo yageragezaga kuvuga akarengane yakorewe mu rukiko ngo yabujijwe gukomeza kubisubiramo no kugira icyo arenzaho.
Mu ibaruwa Rutagungira yanditse yanageneye kopi ibiro b’umukuru w’igihugu (Yoweli Museveni), Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Uburenganzira bwa muntu, Ambasade y’u Rwanda i Kampala, Minisitiri w’Ubutabera n’Intumwa Nkuru ya Leta.
Avuga ko ubwo yari mu rukiko yashatse kugaruka ku iyicarubozo yakorewe ariko abacamanza bamubuza kubivuza kuko bahari ngo bamuhe ubutabera.
Umwunganizi we ati “Nonese niba abacamaza bambuza kuvuga ibyo umukiriya wanjye yakorewe ninde wundi twabibwira.”
Ku itariki ya 04 Ukuboa 2017 urukiko rwasubitse iburanisha, abacamanza bavuga ko abakurikiranyweho icyaba bazongera kwitaba undi munsi batamenyeshejwe. Gusa kuri Kiiza umwunganizi wa Rutagungira, avuga ko ubwo bagarukaga mu rukiko nanone bongeye kuvuga ku iyicarubozo ryakorewe umukiriya.
Rene Rutagungira n’ubu aracyaborera muri gereza za CMI
Yakomeje avuga ko n’ubwo bavuga ko iyicarubozo umukiriya we yakorewe nta gihamya yari afite ngo n’urukiko rwamusabye ibimenyetso.Ngo yatunguwe no kubwirwa n’abacamanza ko yajyaga gushaka ibyo bimenyetso akabanza kubinonosora mbere y’uko abibashyikiriza, ibintu we abona ko bidakurikije amategeko.
Yagize ati “Ikirego cyacu kijyanye n’uko umukiriya wanjye yahohotewe nabwo gihabwa agaciro.Abacamanza bigira nk’aho bapfuye amatwi kuri iki kibazo.”
Avuga ko yabwiwe ko ibijyanye n’iyicarubozo umukiliya we Rutagungira yakorewe atagomba kubivugira mu rukiko ko ahubwo agomba kujya kubiregera Minisitiri w’Umutekano, Gen Henry Tumukunde cyangwa akabibwira ukuriye urwego rw’iperereza, CMI Brig Abel Kandiho na Capt. David Agaba cyangwa akareba abandi bayobozi bakuru b’igisirikare ajya kubiregera nk’uko Chimpreports yabyanditse.
Ashingiye kuri ibi, Rene Rutagungira abinyujije ku mwunganizi we,yitabaje umugaba mukuru w’ingabo za Uganda, Gen. David Muhoozi ngo agire icyo akora ahabwe ubutabera.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda, Sam Kutesa.
None se Sam Kutesa avuga ko Uganda ishaka ko amakimbirane hagati y’ibihugu byombi arangira, umubano mwiza wari usanzwe hagati y’ibihugu byombi bimeze nk’abavandimwe ukagaruka binyuze mu biganiro, ariko ibi byose tuvuze haruguru akabihakana, igitangaje kurushaho avuga ko ku kijyanye n’abashaka guhungabanya umutekano ntawe bakwihanganira. Kandi hari gihamya ifatika u Rwanda rugaragaza kuri ibi bibazo byo kuruhungabanyiriza umutekano.
Ndetse muri iyi baruwa ye ibi byose Minisitiri Sam Kutesa akaba yabihakanye ahubwo avuga ko abanyarwanda bafashwe babaga bishe amategeko kandi bagezwaga mu nkiko bagahanwa abandi bagasubizwa iwabo mu Rwanda.
U Rwanda rwakomeje kuvuga ko ko Abanyarwanda bajya muri Uganda, baba baretse kujyayo kuko bicwa urubozo bamwe bagakubitwa ,bagafungwa abandi bakaburirwa irengero nkuko na Perezida Kagame yabivuze inshuro nyinshi n’igihe yari mu mwiherero w’abayobozi i Gabiro.