Nyuma yaho Museveni yasabye abayobora umuryango Self-Worth Initiative-SWI, bavuga ko ari impirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu; Prossy Bonabaana na Sulah Nuwamanya guhagarika ibikorwa byawo muri Uganda.
Uyu muryango washinzwe na Kayumba Nyamwasa ukaba umaze igihe ukorere muri Uganda ari nawo RNC yifashisha mu gushaka abayoboke bo kwinjiza muri uyu mutwe witerabwoba biciye mu nkambi z’impunzi z’abanyarwanda.
Hari amakuru ava Kampala avuga ko Prossy Bonabaana na Sulah Nuwamanya, bakusanije imikono ya baringa y’abiyita abapfakazi b’abanyarwanda bafashwa n’uyu muryango kugirango udafungwa, abo ngo nibo bazajya kuvuga ko uriya muryango ubafasha ko abenshi muribo ari abapfakazi, abantu babo bashimuswe n’u Rwanda bari muri Uganda, nyamara ataribyo kuko abo babashije gusinyisha bose bafite imiryango. Gusa babahuma amaso bakabaha udushiling two kurya kugirango babakoreshe muri izi gahunda za RNC. Ibi byakorewe I Bugolobi muri Kampala kwitariki 9/03/2020 :
Dore urutode Rushyashya yabashije gutahura
Ngabirano Gadiyani
Uwimana Jowani
Byamugisha Gadi
Ingabire faina
Mugisha Rewo
Niragire Storage
Nzabandora Muhammad
Mukagatare Mariyamu
Mudaheranwa Rajabu
Nyirandimubanzi Asiya
Nsegiyumva Abuba
Mukandayisenga
Ntirenganya Rewonari
Mukeshimana Marine
Mugisha Ibulahimu
Mbabazi Donata.
Kuri ubu Nuwamanya akaba ari muri Komite Nshingwabikorwa ya RNC, aho akorana n’abantu nka Prossy Bonabaana, umukozi wa CMI na RNC muri Uganda, ukura amabwiriza kuri Col. CK Asiimwe, numero ya kabiri muri CMI. Uyu Col. CK Asiimwe ni nawe ukoresha Sulah Nuwamanya Rutaburingoga Wakabirigi mu bikorwa byo gutanga amakuru y’ibinyoma ku Rwanda no kwibasira Abanyarwanda.