Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kampala muri Uganda bwafunze amashami ane y’Uruganda rutunganya Amazi rwa “Jibu” kubera umwanda.
Ibikorwa byo gufunga aya mashami byabaye ku wa Gatanu, byari bihagarariwe n’Umuyobozi ushinzwe Ubuzima rusange n’Ibidukikije muri Kampala, Dr Daniel Okello.
Byatangiriye ku Biro bya Jibu mu gace ka Semawata muri Ntinda, bikomereza ku ishami riri Bugoloobi ku muhanda wa Luzira, irya Namugongo mu gace ka Mukasa n’irya Kabuusu.
The Observer yanditse ko aya mashami yose uretse irya Kabuusu afite ubwiherero mu cyumba gitunganyirizwamo amazi.
Mu rya Ntinda na Bugoloobi, amazi ava mu matanki anyura mu bwiherero agakomereza mu cyumba atunganyirizwamo n’imashini ziyayungurura.
Dr Daniel Okello yagize ati “Twasanze ibihari bitujuje ubuziranenge n’uburyo buboneye bwo gutunganya amazi. Igikomeye ni uko twasanze amacupa ashyirwamo amazi yozwa hifashishijwe uburyo busanzwe, budatanga umutekano ko asukuye neza. Ikindi aho amacupa yogerezwa ni hafi y’ubwiherero.”
Yakomeje avuga ko mu mashami yose, ibyumba bitunganyirizwamo amazi bitose hasi, ndetse basanze amacupa yogejwe asa nabi, anuzuye ivumbi.
Dr Okello yavuze ko amashami yasuwe yari afite umwanda ushobora gushyira mu kaga ubuzima bw’abanywa amazi akora. Azafungurwa mu gihe azaba yujuje ibisabwa.
Ku Isi, abantu miliyari ebyiri banywa amazi arimo umwanda ashobora gutera indwara zirimo impiswi, Choléra, typhoïde n’izindi.
Umuntu umwe mu icyenda anywa amazi yanduye buri munsi, bitera impfu z’abarenga miliyoni 3.4 buri mwaka. Muri bo abagera ku 502 000 bahitanwa n’indwara z’impiswi.