Kansiime James wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gakenke, ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 27 Kamena 2017 yeguye ku mirimo ye.
Hitimana Télesphore, Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Gakenke uvuze ko yakiriye ibaruwa ivuga ko gitifu Kansiime yeguye ku mpamvu ze bwite.
Yagize ati “Ayo makuru ni impamo, mu kanya mu ma saa kumi n’imwe ni bwo twabimenye; iyo baruwa ni bwo yageze mu biro(bureau) byacu, yandikiye inama njyanama avuga ko ikimuteye kwegura ari impamvu ze bwite, ubu ikigiye gukurikiraho ni uko nka njyanama tuza kwicara tugasuzuma ubwo bwegure, bigomba kuba vuba…”
Twandika iyi nkuru twageregaje kuvugisha Kansiime ngo tumenye ikimuteye kwegura ariko ntibyadukundira kubera ko atitabaga teleni ye igendanwa.
Kansiime yeguye nyuma y’uko tariki ya 07 Kamena 2017 yatawe muri yombi na Polisi y’Igihugu hamwe n’abandi bakozi bane b’Akarere ka Gakenke aho bari bakurikiranyweho icyaha cyo “Gukoresha inyandiko mpimbano bakoze mu itangwa ry’amasoko yo kubaka Ikigo Nderabuzima cya Minazi kiri mu Murenge wa Minazi ho muri Gakenke” nk’uko icyo gihe byasobanuwe na Polisi.
Kansiime James wari umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Gakenke
Nyuma yo gutabwa muri yombi, gitifu Kansiime na bagenzi be bafungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhoza iri mu Karere ka Musanze ariko nyuma gato dosiye yabo ihita yoherezwa mu bushinjacyaha, tariki ya 23 Kamena 2017 ni bwo Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze rwategetse ko Kansiime na bagenzi be bafungurwa bakajya bitaba bari hanze.
Source : Izubarirashe