Hagiye gushira ukwezi Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rusomye imyanzuro y’Urubanza Ubushinjacyaha bwaregagamo Kantengwa Angélique rumugira umwere kuko rwasomwe tariki 15 Nyakanga 2016, icyo gihe twashakishije Kantengwa umuryango we utubwira ko ari mu Buhinde aho yagiye kwivuza.
Imyanzuro y’urukiko yemeje ko yagizwe umwere, ndetse ubu hasigaye iminsi itageze ku cyumweru ngo iki cyemezo cy’urukiko kibe ihame, Ubushinjacyaha nibutajurira mu minsi micye isigaye.
Mu kwezi kwa Nzeri 2014, nibwo Kantengwa Angélique yatawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha birimo icyo gukoresha nabi umutungo wa Leta, itonesha no gutanga amasoko mu buryo budakurikije amategeko.
Kantengwa Angélique
Mu byo yashinjwaga gutanga ku buntu ari umutungo wa Leta, harimo amafaranga y’u Rwanda asaga 26.000.000 yatanzwe ku gishushanyo mbonera cy’inyubako y’ikigo cy’igihugu cy’ubwishingizi RSSB yayoboraga, ndetse n’amafaranga asaga miliyari ebyiri (2.000.000.000) yatanzeho amasoko mu buryo budakurikije amategeko.
Mu ntangiriro z’umwaka wa 2015, Kantengwa Angélique yafunguwe by’agateganyo ngo ajye kwivuza kuko yari arwaye cyane, ndetse ninabwo yaherukaga kugaragara imbere y’urukiko, kugeza ubwo yaje gusomerwa tariki 15 Nyakanga 2016 akagirwa umwere.
Amategeko ateganya ko nyuma yo gusomerwa, umwe mu baburanyi aba ashobora kujuririra icyemezo cy’urukiko bitarenze iminsi 30. Kuri Kantengwa wagizwe umwere, byumwikana ko atapfa kujurira, nyamara ubushinjacyaha bwamuregaga bwo bushobora kujurira.
Faustin Nkusi, umuvugizi w’ubushinjacyaha bw’u Rwanda, yabwiye ikinyamakuru Ukwezi.com ko mu minsi micye isigaye bakirimo gusesengura ibyo urukiko rwagendeyeho rumugira umwere, bakaba bashobora kujurira cyangwa se ntibajurire.
Faustin Nkusi, umuvugizi w’ubushinjacyaha bw’u Rwanda
Iki cyumweru nikirangira nta bujurire bwari bwemezwa, bivuze ko Kantengwa Angélique azaba abaye umwere bidasubirwaho.
Umuvugizi w’Inkiko mu Rwanda, Itamwa Emmanuel nawe yabwiye Igihe.com ko Kantengwa yagizwe umwere ku byaha byose yari akurikiranyweho.
Kantengwa yari akurikiranweho ibyaha birimo gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda inyungu, gutangira ubuntu umutungo w’ikigo gishamikiye kuri Leta yayoboraga, gutonesha ndetse no gutanga amasoko ya Leta mu buryo butemewe n’amategeko.
Umwanditsi wacu