Ku wa 30 Ukuboza 2015, Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Karongi, Superintendent of Police (SP) Vita Hamza,yagiranye inama n’abamotari bagera ku ijana bakorera mu murenge wa Bwishyura, wo muri aka karere, abakangurira kubahiriza amategeko n’amabwiriza bigenga umwuga wabo kugira ngo birinde guteza impanuka zo mu muhanda.
Abo bamotari bibumbiye muri Koperative ebyiri, ari zo : COTAMOKA (Cooperative de Taxi Motos – Karongi) na COTRAMOKA (Cooperative de Transport par Moyen de Motos-Karongi).
Iyo nama abo bamotari bagiranye n’ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda muri aka karere yabereye mu kagari ka Kibuye.
SP Hamza yababwiye ko impanuka zo mu muhanda ziterwa akenshi no kwica amategeko yo kuwutwaramo ibinyabiziga no kuwugendamo.
Yababwiye ko mu bizitera harimo gutwara moto ku muvuduko urengeje uwagenwe ndetse no gukoresha terefone uyitwaye. Yatanze urugero rwo kwitaba uyiguhamagayeho utwaye moto, cyangwa kuyihamagaza utwaye moto.Mu bindi biteza impanuka yababwiye harimo; guheka abagenzi barenze umwe, kuvanga abagenzi n’imitwaro, ndetse no gutwara moto wasinze cyangwa unaniwe.
SP Hamza yabwiye kandi abo bamotari kubaha amatara n’ibimenyetso byo ku muhanda, kwambara ingofero z’akazi zabugenewe, kudatwara imitwaro kuri moto, guhagarara mu gihe bahagaritswe n’umupolisi cyangwa undi muntu wese ubifitiye ububasha, no kwambara umwambaro ubaranga mu gihe bari gukora umwuga wabo.
Yagize ati:” Mwibuke ko iyo impanuka ibaye idatoranya. Mu gihe ibaye, ishobora namwe kubahitana cyangwa ikabakomeretsa. Rero, kubahiriza amategeko agenga umwuga wanyu bibafitiye inyungu ndetse n’abandi bakoresha umuhanda muri rusange.”
Na none, SP Hamza yababwiye kwirinda gutwara moto badafite uruhushya rwo kuyitwara, kandi bakirinda gutwara umuntu ugiye gukora ibikorwa binyuranyije n’amategeko, ahubwo bagahita bamenyesha Polisi y’u Rwanda bakimenya ko ari byo agiyemo.
Yabashimiye uruhare bagira mu kwucungira umutekano, maze abasaba gukomeza gufatanya na Polisi y’u Rwanda mu kurwanya no gukumira ikintu cyose kinyuranyije n’amategeko.
Yongeye kwibutsa ko kugira ngo umuntu atangire gukora uyu mwuga agomba kuba afite ibyangombwa bibimwemerera birimo uruhushya rwo gutwara moto, urumwemerera gukora uyu mwuga, hamwe n’ubwishingizi, kandi ababwira kujya babigendana igihe cyose bayitwaye.
Umuyobozi w’Impuzamashyirahamwe yabo ku rwego rw’akarere yitwa Union de Cooperatives de Taxi Motos Kanguka- Karongi (UCTMKK) Ngamije Modeste yagize ati:”Nta mpamvu yo kugira ngo impanuka zikomeze guhitana no gukomeretsa abantu cyangwa ngo zangize ibikorwa by’iterambere kandi dushoboye kuzirinda no kuzikumira.”
Nyuma yo gushima Polisi y’u Rwanda muri aka karere ku nama yabagiriye, Ngamije yasabye abo bamotari bagenzi be gukurikiza inama bagiriwe no gushyira mu bikorwa ibyo biyemeje.
RNP