• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»Kayibanda washimutiwe i Kampala yagejejwe mu Rwanda nyuma yo kumara iminsi 49 muri gereza

Kayibanda washimutiwe i Kampala yagejejwe mu Rwanda nyuma yo kumara iminsi 49 muri gereza

Editorial 02 Mar 2019 ITOHOZA

Umunyarwanda Rogers Donne Kayibanda washimuswe n’Urwego rushinzwe Ubutasi mu Ngabo za Uganda, CMI, ubwo yajyaga muri icyo gihugu atashye ubukwe bw’umuvandimwe we, yagejejwe mu Rwanda nyuma yo kumara iminsi 49 afunzwe mu buryo butabereye ikiremwa muntu.

Kayibanda avuga ko asanzwe nta kazi agira gahoraho uretse ako gucuruza amavuta ya moteri y’imodoka mu mujyi wa Kigali.

Kayibanda yageze i Kampala ku wa Kane tariki 10 Mutarama 2019, atashye ubukwe bw’umuvandimwe we wasezeranye mu mategeko bukeye bwaho ku wa 11 Mutarama 2019.

Mu buhamya bwe, yavuze ko tariki 11 Mutarama uyu mwaka ari bwo yasinyiye uyu muvandimwe, ubwo iyo gahunda yari irangiye we n’abavandimwe be bajya kwiyakira ari 13 muri Kampala.

Nyuma yo gusoza iki gikorwa buri umwe ngo yafashe inzira ze, ajya ku nshuti ye guhindura imyenda yari yambaye.

Yavuze ko nyuma yahamagaye indi nshuti ye ituye ahitwa Kisaasi ni muri Kampala amuyobora aho bicaye ajyayo.

Yagize ati “Ngeze aho kuri iyo nshuti yanjye barishimye cyane bakajya bambaza amakuru ya Kigali, nkababwira ko nta kibazo ariko ukabona abantu bari aho bibatangaje kuba bumva ko mvuye i Kigali.”

Muri ubu buhamya, Kayibanda yavuze ko muri iki kiganiro hari bamwe bari bicaye aho, batangiye kuvuga ko ngo mu Rwanda bafunga cyane abantu, ariko we akababwira ko nta muntu bafunga nta kosa yakoze.

Yagize ati “Hashize umwanya umwe muri abo bantu yantanzeho urugero ati, ubu murabona uyu Kayibanda kubera ko ari afande, ashobora gutuma abantu ngo baze bagufate, ako kanya nahise mubwira nti ibyo bintu uvuga ntiwakagombye kubimvugaho kuko sinkora ako kazi.”

Hari umugambi mubisha atari azi

Kayibanda yavuze ko uko uwo muntu yakomezaga kuvuga ayo magambo, inyuma ye hari undi muntu wo muri (CMI), urwego rw’ubutasi rwa Uganda.

Bakomeje kuganira ngo yabonye umuntu uturutse hanze y’akabari barimo araza aramwegera ndetse atangira kumwisuhurisha.

Ati “Uwo muntu yaraje arambaza ati nshobora kukuvugisha, sinari muzi, twateye intambwe nk’eshanu ku ruhande ahita ambwira ati nshinzwe umutekano, mbyumvise nahise numva ko banjyanye, yahise ambwira ngo hari ibibazo bashaka kumbaza, nababwiye ko ndi umushyitsi ariko mu gihe nshaka ko nsubira inyuma kubwira abo mpasize nahise mbona abantu 6 baranteruye banjugunya mu modoka.”

Yavuze ko ako kanya bamwambitse ikigofero ku mutwe n’amapingu.

Inzego z’umutekabo za Uganda ngo zamujyanye kumufungira kuri gereza ya Jinja iherereye Kampala.

Ahagejejwe yakomeje kubazwa n’inzego z’umutekano impamvu yavuye mu gisirikare cy’Ingabo z’ u Rwanda, ariko we yakomeje kubabwira ko atigeze aba mu gisirikare.

Yagize ati “Ndi mu mapingu nabwirwaga ko ibyo bambaza ngomba kubisubiza uko bashaka, ntabyubahiriza nkakubitwa inkoni icumi, kandi ko ningerageza gushaka kubareba mu maso nkubitwa izindi 20.”

Yavuze ko inzego z’umutekano za Uganda zakomeje kumubwira ko afite ipeti rya Majoro mu ngabo z’u Rwanda ariko we akomeza kwemeza ko ari umusivili.

Kayibanda yavuze ko nyuma yo gukomeza kubazwa ibibazo bitandukanye no kugenzura imbuga nkorambaga akoresha bagasanga nta kimenyetso gihamya ko ari umusirikare, aribwo bafashe umwanzuro wo kumurekura.

Yavuze ko Kugeza ubu hari abanyarwanda batari bake bafungiye muri iki gihugu.

Imikoranire ya Uganda na RNC

Kayibanda yavuze ko aho yari afungiye, hari abo baganiraga bakamubwira ko bazanwe muri iki gihugu kuri gahunda yo kujya mu gisikare cya RNC.

Yagize ati “Inzego z’igisirikare hari abantu zizana ariko ako kanya ntitumenye aho babajyanye ariko harahari, hari kandi umwe mu bapolisi wavuze ngo abashaka gusubira mu Rwanda turabasubizayo ariko utabishaka dufite ahandi tumujyana.”

Abanyarwanda bamaze gufungirwa muri Uganda no gukorerwa iyicarubozo umubare wabo ukomeje kwiyongera ubutitsa. Bashinjwa kuba intasi z’u Rwanda mu gihe baba ari abaturage bashaka imibereho mu bikorwa bitandukanye nk’ubucuruzi bakorera mu bihugu by’abaturanyi.

2019-03-02
Editorial

IZINDI NKURU

U Bufaransa BNP Paribas : Ishobora gucibwa indishyi zitubutse kubera uruhare rwayo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

U Bufaransa BNP Paribas : Ishobora gucibwa indishyi zitubutse kubera uruhare rwayo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Editorial 26 Sep 2017
Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

Editorial 17 Jan 2017
Menya neza uwiyita Intumwa “Isidore Mbayahaga” wimuriye ubwonko mu gifu!

Menya neza uwiyita Intumwa “Isidore Mbayahaga” wimuriye ubwonko mu gifu!

Editorial 03 Jul 2025
Gen Mudacumura Sylvestre Yafatanywe Flash Disk Yari Aboheye Mu Ijosi Irimo Amabanga Ya FDLR.

Gen Mudacumura Sylvestre Yafatanywe Flash Disk Yari Aboheye Mu Ijosi Irimo Amabanga Ya FDLR.

Editorial 18 Sep 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Impunzi z’Abarundi ziri mu Rwanda  kwimurirwa mu bindi bihugu
Mu Mahanga

Impunzi z’Abarundi ziri mu Rwanda kwimurirwa mu bindi bihugu

Editorial 13 Feb 2016
Ibyo Museveni na Nyamwasa bita umuvuno, bizakomeza kubaviramo umuvumo, Ubu noneho barategura kohereza abamamazamatwara yabo imbere mu Rwanda
Amakuru

Ibyo Museveni na Nyamwasa bita umuvuno, bizakomeza kubaviramo umuvumo, Ubu noneho barategura kohereza abamamazamatwara yabo imbere mu Rwanda

Editorial 25 Sep 2020
Iya 4 Gicurasi 1994: FPR yandikiye Loni iyisaba kwamagana Jenoside yakorerwaga Abatutsi
Mu Rwanda

Iya 4 Gicurasi 1994: FPR yandikiye Loni iyisaba kwamagana Jenoside yakorerwaga Abatutsi

Editorial 05 May 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru