Polisi y’u Rwanda mu karere ka Kayonza ifungiye kuri sitasiyo ya Rukara abayobozi babiri b’akagari bakekwaho kunyereza ibya rubanda bigizwe n’ibihumbi 165,000 by’amafaranga y’u Rwanda y’umusanzu w’ubwisungane bwo kwivuza watanzwe n’abaturage, toni n’igice y’ifumbire yo mu bwoko bwa Urea na NPK, n’ibiro 500 by’ibigori byari bigenewe guhabwa abaturage.
Abakurikiranyweho iki cyaha ni Uwingeneye Agnes, akaba yari Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Rukara, ho mu murenge wa Rukara na Ngayaberura Jean de Dieu, akaba yari ashinzwe imibereho myiza y’abaturage muri aka kagari.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Uburasirazuba, Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi yagize ati:”Mu kwezi k’Ukwakira umwaka ushize, aba bombi bakanguriye abaturage bari batinze gutanga amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza. Ku itariki 22 z’uko kwezi (Ukwakira) ni ho abo baturage batanze uwo musanzu, hanyuma aba bombi babasezeranya ko bazayabagereza ku Kigo nderabuzima cya Rukara.
IP Kayigi yakomeje agira ati:”Ku itariki 17 Mata uyu mwaka, umwe muri abo baturage batanze ayo mafaranga y’umusanzu witwa Kayombya Jean Pierre yagize impanuka ya moto. Ubwo yajyaga kwivuriza ku Kigo nderabuzima cya Rukara; yatunguwe no kubwirwa ko atatanze amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza kandi yari amaze amezi agera kuri atanu ayatanze.”
Avuga kuri ayo mafumbire n’ibigori, IP Kayigi yagize ati:”Hari rwiyemezamirimo witwa Gashayija Gakoza James wabitse ayo mafumbire n’ibyo bigori mu biro by’akagari ka Rukara. Ubwo yazaga kubihavana ngo bihabwe abaturage, yasanze haburamo toni n’igice by’ifumbire n’ibyo biro 500 by’ibigori .Yahise atanga ikirego kuri sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda ya Rukara, hanyuma aba bombi barafatwa.”
IP Kayigi yagize kandi ati:”Kunyereza no gucunga nabi ibya rubanda ndetse n’ubujura bigira ingaruka mbi ku iterambere ry’igihugu muri rusange. Buri wese asabwa kubyirinda, kandi agatanga umusanzu mu kubirwanya atanga amakuru ku gihe y’ababikora.”
Yashimye abatanze amakuru yatumye aba bombi bafatwa, kandi asaba n’abandi kugira uruhare mu kwicungira umutekano baha Polisi y’u Rwanda amakuru yatuma haburizwamo ibyaha, kandi yatuma hafatwa ababikoze cyangwa abafite imigambi yo kubikora.”
Nibahamwa n’icyaha, aba bombi bazahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi (7) kugeza ku myaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’umutungo warigishijwe cyangwa wononwe nk’uko biteganywa n’ingingo ya 325 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ku kunyereza ibya rubanda.
Ku cyaha cy’ubujura, aba bombi bashobora guhanishwa igifungo kigera ku myaka ibiri bahamwe n’icyaha nk’uko biteganywa n’ingingo ya 300 mu gitabo cy’amategeko ahana ivuga ko “Umuntu wese ukora ubujura budakoreshejwe imbaraga ahanishwa igifungo kuva ku mezi atangdatu kugeza ku myaka ibiri n’ihazabu yo kuva ku nshuro ebyiri kugeza kuri eshanu z’agaciro k’icyibwe cyangwa kimwe muri ibyo.”
RNP