• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Kayonza: Babiri bafashwe bagerageza guha Abapolisi ruswa

Kayonza: Babiri bafashwe bagerageza guha Abapolisi ruswa

Editorial 27 Jul 2016 Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Kayonza yafunze abagabo babiri ubwo bageragezaga guha umupolisi ruswa y’amafranga 5000 kugira ngo umwe muri bo ye gukurikiranwaho kunyuranya n’amabwiriza ajyanye no gusarura amashyamba, kuyacanamo amakara ndetse no kuyatunda (Amakara).

Nk’uko bitangazwa n’umuyobozi wa Polisi muri ako karere, Chief Inspector of Police (CIP), Regis Ruzindana, abitwa Gahutu Fideli na Nzabarirwa Sipiriyani baherutse gufatirwa mu murenge wa Mwiri, bakaba bafungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ikorera muri uwo murenge.

CIP Regis Ruzindana yagize ati:”Ahagana saa munani z’ijoro, ubwo Abapolisi bari ku kazi babonye Nzabarirwa aje kuri moto muri kiriya gicuku maze bakimuhagarika ahita agerageza kubaha ariya mafaranga abasaba ko imodoka yari yikoreye amakara yari inyuma itwawe na Gahutu itakorerwa igenzura kuko ngo nta cyangombwa cyo gupakira ayo makara yari afite”.

CIP Ruzindana yongeyeho ko nyuma y’umwanya muto Gahutu yahise agera aho atwaye imodoka yo mu bwoko bwa Fuso ifite nomero ziyiranga RAA 837 Y, ipakiye imifuka 115 y’amakara; bombi bahita bafatwa batyo.

Ingingo ya 96 y’itegeko ngenga nimero 04/2005 ryo kuwa 08/04/2005 rigena uburyo bwo kurengera, kubungabunga no guteza imbere ibidukikije mu Rwanda igira iti:”Ahanishwa igifungo kuva ku mezi abiri (2) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu kuva ku bihumbi magana atatu (300.000) by’amafaranga y’u Rwanda kugeza kuri miliyoni ebyiri (2.000.000) z’amafaranga y’u Rwanda cyangwa kimwe muri ibyo bihano, uwo ari we wese, mu buryo butubahiriza amategeko abigenga, utwika, utema cyangwa utemesha ibiti n’uwica inyamaswa mu mashyamba arinzwe, mu byanya birinzwe no muri Pariki z’Igihugu. Abafatanya nabo bahanishwa ibihano bimwe”.
.

Naho ingingo ya 416 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu wese, mu buryo butubahiriza amategeko abigenga, utwika, utema cyangwa utemesha ibiti n’uwica inyamaswa mu mashyamba arinzwe, mu byanya birinzwe no muri Pariki z’Igihugu, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atatu (300.000) kugeza kuri miliyoni ebyiri (2.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

CIP Ruzindana yasoje asaba abaturiye amashyamba kuyacunga neza no kugaragaza umuntu wese unyuranya n’ibyo amategeko ateganya.

RNP

2016-07-27
Editorial

IZINDI NKURU

FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo

FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo

Editorial 16 Dec 2025
U.S.A: Perezida Donald Trump ari mu mazi abira arashinjwa ubushinyaguzi

U.S.A: Perezida Donald Trump ari mu mazi abira arashinjwa ubushinyaguzi

Editorial 19 Oct 2017
Isange Mobile Clinic yasuye abaturage ba Rwamagana

Isange Mobile Clinic yasuye abaturage ba Rwamagana

Editorial 23 Mar 2016
Nta mahoro y’abajenosideri: Umujenosideri Protais Zigiranyirazo yapfuye yangara, isi nayo yanga umubiri we

Nta mahoro y’abajenosideri: Umujenosideri Protais Zigiranyirazo yapfuye yangara, isi nayo yanga umubiri we

Editorial 26 Sep 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kamanzi Emery yagizwe ‘Team Manager’ w’Amavubi asimbuye Rutayisire Jackson uherutse kwegura
Amakuru

Kamanzi Emery yagizwe ‘Team Manager’ w’Amavubi asimbuye Rutayisire Jackson uherutse kwegura

Editorial 23 May 2023
RIB Iravuga Ko Abantu 15 Batawe Muri Yombi Bakekwaho Amanyanga Mu Matora
ITOHOZA

RIB Iravuga Ko Abantu 15 Batawe Muri Yombi Bakekwaho Amanyanga Mu Matora

Editorial 08 Sep 2018
Uganda: Abarundi batatu mu bantu basaga 100 bafatiwe mu mukwabu ku Musigiti wa Usafi
ITOHOZA

Uganda: Abarundi batatu mu bantu basaga 100 bafatiwe mu mukwabu ku Musigiti wa Usafi

Editorial 07 May 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru