Uburiganya no kurya ibya rubanda bimaze gufata indi ntera muri iki gihe havugwa ubukene bw’amafaranga mu mujyi wa Kigali . Abaturage bakaba basaba Abayobozi bakuru bagiye mu mwiherero i Gabiro gukemura iki kibazo cya [ Bank Lambert ] mu maguru mashya kuko none ubu cyageze no mubigo by’amashuri. Amakuru agezweho akaba ari ay’umuyobozi w’ikigo cy’amashuri cya Ebenezer Academy ndetse akaba ariwe wayoboraga Itorero rya Assembles of God Kayonza yamaze guhungira muri Uganda, ibye bikaba birimo gutezwa cyamunara.
Umwe mu bakozi bamukoreraga kuri icyo kigo utashatse ko amazina ye atangazwa yatangarije Ikinyamakuru Umusingi dukesha iyi nkuru ko Pasiteri Butera Augustin wayoboraga Itorero Assembled of God Kayonza ndetse n’ikigo cy’amashuri cya Ebenezer yamaze guhunga kubera Bank lamberi ndetse n’inguzanyo ya Bank yari yarananiwe kwishyura bityo ibye bikaba birimo gutezwa cyamunara.
Yagize ati “Twumvise ko yahunze ndetse hari abantu bashakaga kugurisha ishuri rye kugirango Bank yiyishyure n’abandi bantu twumva ngo bari baramuhaye Bank Lamberi ananirwa kwishyura”.
Ntago ari we wenyine umaze guhunga muri Kayonza mu mpera z’umwaka ushize wa 2018 nabwo hari inkuru y’umuyobozi w’ikigo cy’amashuri cya St.Theresa Kayonza nawe wahunze igihugu kubera Bank Lamberi ndetse n’inguzanyo ya Bank yananiwe kwishyura.
Amakuru avuga ko impamvu bafata Bank Lamberi ari uko ubu ibigo by’amashuri bitacyunguka nyuma y’uko Leta ishyizeho amashuri ya nayini(9) na 12 aho abana benshi ariho bajya kwiga kubera ahendutse ariho ababyeyi bajyana abana babo kwiga kubera ubukene.
Pasiteri Butera Augustin
Uwahaye amakuru iki kinyamakuru, yavuze ko hari n’abandi bakigerageza gukora bafite ibigo by’amashuri ariko nabo bafite Bank Lamberi ibamereye nabi akongeraho ko bayifata bashaka kwishyura umwenda baba barafashe muri Bank ugasanga bishyizeho ibibazo byo kwishyura [2] kandi inyungu nyinshi badashobora kubona bikabaviramo guhunga ibyabo bigatwarwa n’ababa babahaye Bank Lamberi.
Yakomeje asobanura ko uburyo Bank Lamberi itangwa aho muri Kayonza avuga ko yumvikana n’ugiye kuyimuha bakagirana amasezerano ko amuhaye ibiryo by’ishuri bihwanye n’amafaranga amuhaye bikitirirwa ko agemurira ikigo ibiryo by’abanyeshuri.
Ibi byo umuyobozi w’ishuri rya St.Theresa Kayonza akaba yarabyemereye itangazamakuru ko asezerana n’uwa Bank Lamberi ko amugemuriye ibiryo by’abanyeshuri akamuha amafaranga azamwungukira buri kwezi ku buryo niba azayamarana amezi [6 ] akabara inyungu zayo wenda urugero nka Miliyoni eshatu akandika ko amuhaye ibiryo bya Miliyoni 6.
Iki kinyamakuru cyavuganye n’umwe washakaga kugura ikigo cya Ebenezer cya Pasiteri Butera avuga ko amafaranga bashakaga kukigura bayanze bityo barakireka, ariko avuga ko Pasiteri Butera yahungiye Uganda.
Amakuru avuga ko Pasiteri Butera Augustin yari afite n’ umwenda wa Miliyoni 200 ya Unguka Bank.
Src: Umusingi
John
Si Lambert gusa, yanakoresheje ibyangombwa byibihimbano agenda agurisha imitungo ye iri mungwate kubantu benshi batandukanye abifashijwemo na Notaire w ubutaka witwa Moses Orikiriza ndetse nabandi batandukanye bakora mubigo byubutaka na bank.Augustin Butera byumwihariko akwiye gukurikiranwa agafatwa agahanwa.Ndetse numugore we Mukabaramba Joyce bafatanyije gusinya kubugure kandi baziko bari kwiba rubanda