Mu kiganiro cyaciye muri radio y’ihuriro rishya rya RNC, Musonera yanenze bikomeye Kayumba avuga ko ari umutetsi w’umutwe wo mu rwego rwo hejuru ngo akaba ashaka uko yahabwa ubuhunzi mu bufaransa kuburyo ngo yatangiye kuvugana na Kanziga Agatha umupfakazi wa Habyarimana amubwira ko agiye kumuvugira kubona ubwo buhungiro mu bufaransa.
Musonera Jonathan wo muri RNC-Nshya
Tubibutse ko muri Kamena 2013, Urukiko rwo mu Bufaransa rwongeye kwima ubuhungiro Agathe Kanziga wahoze ari umugore wa Perezida Juvenal Habyarimana.
Gusa u Bufaransa bukavuga ko azaguma ku butaka bwabo.
Agathe Habyarimana amaze imyaka isaga 18 asaba ibyangombwa byo kuba mu Bufaransa burundu, ariko urukiko rwa Versail rwafashe umwanzuro, udashobora kujuririrwa mu Bufaransa, ko Agathe adakwiye guhabwa ibyangombwa bimwemerera gutura mu Bufaransa.
Umuburanira, Maitre Philippe Meillac, yatangarije Radio BBC ko urukiko rwongeye kwemeza ko [Agatha] atujuje ibyangombwa nyuma y’amezi ane yongeye gutanga ikirego.
Ariko Me Philippe avuga ko icyo cyemezo kidasobanutse, ngo kuko harimo kwivuguruza; aho u Bufaransa buvuga ko Agathe aramutse ahawe ibyangombwa byo gutura mu gihugu cyabo, yaba abangamiye ituze rusange ry’igihugu, ariko bakaba ngo batazamwirukana ku butaka bwabo.
Indi mpamvu urukiko rwagendeyeho, usibye ko Kanziga yabangamira ituze rusange hari uruhare yaba yaragize mu Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Nubwo uru rukiko bita Conseil d’Etat rwafashe icyemezo cyo kumwima ubuhunzi rwatangaje ko iki cyemezo kitazashyirwa mu bikorwa. Kuri Maitre Meillarc we afata nko guhuzagurika.
Umwunganire mu mategeko yavuze ko kujurira mu Bufransa bidashoboka uretse kujya mu rukiko rw’umuryango w’ubumwe bw’i Burayi. Ariko kandi ngo ashobora kongera gutangira gusaba bundi bushya.
Agathe Habyarimana yasabye bwa mbere ubuhungiro mu gihugu cy’Ubufransa mu 2004 binyuze mu biro bishinzwe kurinda impunzi n’abadafite ubwenegihugu ((OFPRA)) maze buteshwa agaciro mu 2007 n’ikigo cy’igihugu gitanga ubuhungiro kigendeye ku masezerano y’i Geneve ndetse n’uruhare yaba yaragize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Agathe Kanziga ( imyaka 74) umupfakazi wa Habyarimana
Ikigo gitanga ubuhungiro cyunga mu cyemezo cyafashwe n’ibiro birinda impunzi kigendeye ku myitwarire ye [Habyarimana] kuva tariki ya 6 kugeza tariki ya 9 mata 1994 ndetse n’imigenderanire yakomeje kugirana n’abateguye jenoside.
Mu kwakira 2007, Leta y’u Rwanda yashyize ahagaragara impapuro zo guta muri yombi Agathe Kanziga.
Nyuma yo kuva mu Rwanda, Kanziga w’imyaka isaga 70 yabanje guca muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (Zaire). Mu 1998 yahawe impapuro z’inzira mu buryo bw’akazi (passeport diplomatique) n’igihugu cya Gabon maze yerekeza mu Bufaransa.
None se ni gute umuntu utarabona ubuhungiro abusabira undi ? ate ?
Bimaze iminsi bivugwa ko Kayumba Nyamwasa ari guhakwa kuri uyu mu pfakazi ngo amubonere ubuhungiro mu bufaransa amubwira ko agiye gutanga ubuhamya mu bufaransa bw’ibyo yabonye ku ihanurwa ry’indege y’umugabo we Habyarimana J. wayoboraga u Rwanda.
Kayumba Nyamwasa n’umushyingira we Bitenga na Agathe Kanziga bitegura kubana
Muri iyi minsi habonetse andi makuru kandi afite gihamya ko Kayumba Nyamwasa afite imigambi yo gushaka uko yabana n’umugore wa Habyarimana mugihe yaba abonye ubuhungiro mu bufaransa, ibi Kayumba abipanga ngo agamije kwiyegereza uyu mu pfakazi uri mu zabukuru bityo ngo napfa azasigarane imitungo ye agenerwa n’igihugu cy’Ubufaransa .
Muri ayo makuru harimo ko ubuzima bubi bwa Kayumba Nyamwasa amazemo iminsi mu gihugu cya Africa y’Epfo ariho yigiriye inama yo kubeshya ko azi uwahanuye indege yari itwaye Habyarimana na Ntaryamira mu ijoro ryo ku itariki ya 6/4/1994.
Mu buryo bw’uburyarya n’amaco y’inda nibwo yabwiye inkiko z’ubufaransa ko agiye kubaha amakuru yizewe kuri icyo kirego ndetse anongeraho ko yabyiboneye gusa bibatera impungenge kuko atari ahari ariko kubera basanzwe bagoreka amateka bubahirije ibyifuzo bye bazi neza ko ntacyo bizatanga.
Mu buryo butunguranye abacamanza bari muri icyo kirego bahise bakirana yombi icyo cyifuzo cya kayumba gusa ariko ngo batungurwa nicyo bagiye kumwumvana dore ko yigeze kwitabazwa mbere mu maperereza yabanje ariko agahakana ko ntacyo abiziho none haribazwa icyo abimenyeho muri iyi minsi.
Umwinjira: Kayumba Nyamwasa arikumwe na Frank Ntwali musaza wa Rosette na Bitenga mubyara wa col. Karegeya
Yewe ntaho bukikera???
Kayumba Nyamwasa yikoreye igisebo cyose cyo kujya kuvuga amafuti mu gihe abafaransa bazi ukuri guhishe mu gasanduka k’umukara dore ko banze kukagaragaza kuko karimo uwahanuye indege nyawe nabo bafitemo uruhare.
Ngaho aho ruzingiye, benshi bashingira ko nta kindi kijyanye Kayumba mu bufaransa uretse kwigarurira Kanziga no kumuguyaguya ngo abe amubereye umugabo mu gihe ategereje ko yapfa agasigara mu mitungo ye ahabwa n’abana be barimo Jeanne Habyarimana uba muri Canada.
Tutibagiwe ko igihugu cy’Ubufaransa cyemeye kumuhemba agatubutse kubera amasezerano n’amabanga y’ibyo bakoze muri Jenoside yakorewe Abatutsi bagizemo uruhare bahora bashaka uko basunikira kuri RPF, ariko bikanga.
Cyiza Davidson