Umwiryane umaze igihe uvugwa muri wa mutwe w’Iterabwoba RNC, ndetse mu ntangiriro z’icyumweru gishize akaba yari yaviriyemo ibigarasha 6 gusezererwa muri uwo mutwe ngo kubera kwigomeka ku butegetsi, ubu noneho anahitanye abari abategetsi ba RNC, barimo Kayumba Nyamwasa nyamara ari we washinze uwo mutwe w’iterabwoba.
Mu itangazo dufiyiye kopi, abayoboke ba RNC baravuga ko inama y’igitaraganya yabahuje muri izi mpera z’icyumweru, yanzuye ko abari bagize komite-nyobozi ya RNC bose birukanywe “kubera imikorere itagira icyerekezo”.
Abo ni:
1.Jérôme Nayigiziki wari Umuhuzabikorwa Mukuru.
2.Kayumba Nyamwasa wari Umuhuzabikorwa wungirije
3. Emmanuel Hakizimana wari Umuhuzabikorwa wa 2 akaba n’Umunyamabanga Mukuru.
4.Ali Abdul Karim wari umuhuzabikorwa wa 3
Ingoma ya Kayumba Nyamwasa rero isimbuwe na:
1. Ntwari Frank, chairman wa RNC. (Uyu ni muramu wa Nyamwasa, akaba yari aherutse kwirukanwa ku buyobozi bw’urubyiruko muri uwo mutwe)
2. Faustin Rukundo , umwungiriza wa mbere.
3. Jennifer Twamugira, umwungiriza wa 2.
4. Jean Paul Mushimye, umubitsi.
5. Abanditsi bakaba n’abavugizi: Denis Serugendo na Robert Mukombozi.
Ikindi, radio nsakazabinyoma bitaga “ITAHUKA” nayo yahindutse” Radio IHURIRO”, bivuze ko Serge Ndayizeye, umumotsi wa Nyamwasa, ahirimanye n’ITAHUKA yomonganiragaho, cyangwa se akemera kuyoboka agatsiko ka Frank Ntwari niba ashaka kuramira igifu cye.
Ntibiramenyekana niba Kayumba Nyamwasa n’abambari be bemera guhara ubutegetsi, akaba umuyoboke basanzwe, gusa abasesenguzi barasanga ahubwo amacakubiri na bombori bombori muri RNC ari bwo bitangiye.
Umwiryane muri iri tsinda ry’ibisahiranda nawo wagirango uri mu mahame-shingiro yaryo, kuko ubwa mbere Théogène Rudasingwa, Gahima Gerald, Ngarambe na Musonera batangiranye na Nyamwsa bamuteye umugongo, bashinga icyo bise” New RNC” .
Bidateye Kabiri hagenda Jean Paul Turayishimye, Thabita Gwiza na Bénoit Umuhoze, bashinze ikiryabarezi bise” ARC-Urunana”.
Yaba iyo RNC, byaba n’ibyo bitakaragasi biyikomokaho, byose nta murongo wa politiki uhamye wabibaza. Icyo bashyira imbere ni ugutuka u Rwanda n’Abayobozi barwo, bagamije kwibonera imisanzu ngo bisunikire iminsi.
Umunyarwanda yagize ati:”Ikinyoma ntikirara bushyitsi”.
Ntushobora kubeshya abantu bose, igihe cyose, amaherezo ukuri kuragutamaza.