• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Kayumba Nyamwasa Yivuyemo nk’inopfu, ahishura ko Abanyarwanda batazi icyo ikiryabarezi cye RNC giharanira.

Kayumba Nyamwasa Yivuyemo nk’inopfu, ahishura ko Abanyarwanda batazi icyo ikiryabarezi cye RNC giharanira.

Editorial 26 Dec 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Ibi byabaye kuri uyu wa gatanu tariki 24 Ukuboza 2021, mu cyiswe ikiganiro Kayumba Nyamwasa yagiranye n’umuzindaro w’ibinyoma bye, Serge Ndayizeye, kikanyura ku ngirwaradiyo Itahuka. Byari nko kwikirigita ugaseka, kuko Ndayizeye yabazaga ibibazo bisekeje, akabyisubiza Nyamwasa ataragira n’icyo abivugaho.

Ni umuntu umwe wibaza akanisubiza, kandi nta gitangaje kuko umwe yamize undi.

Kayumba Nyamwasa yiyemereye ko Abanyarwanda bananiwe kumva icyo RNC iharanira.

Mu magambo yuzuyemo ibisa nko gutera imbabazi, Kayumba Nyamwasa yavuze ko nyuma y’imyaka 11 uyu mutwe w’iterabwoba ushinzwe, ngo bagowe cyane no kubaka inzego zawo, ndetse n’abayoboke bakagenda biguru ntege kuko badasobanukiwe icyo RNC irwanira. Ibyo ngo byanatumye nyuma y’igihe kingana gutya, bafite abayoboke ngo babarirwa mu bihumbi 100 gusa, batanangana nibura na 1% by’Abanyarwanda bose. Aha yanavuze ko abo bahuriye muri ”opozisiyo” nabo ntacyo bafite cyo kuratira Abanyarwanda, ahubwo barangwa no gusenyana, aho buri wese yagombye kubanza kureba umugogo uri mu jisho rye.

Icyakora yiremye agatima avuga ko “ubu ntaho wagera ngo usange batazi RNC”, nk’aho kumenyekana bisobanuye ko buri gihe uba uzwi neza. FDLR, Interahamwe, NAZI yo kwa Hitler, n’abandi.., abo bose n’umwana ukivuka arabazi, ariko abazi nk’abagome kabuhariwe

RNC ngo bayifata nk’akarima ka Kayumba Nyamwasa.

Ibi si ubwa mbere bivuzwe kuri uyu mutwe w’iterabwoba, kuko hari n’abagiye bawuvamo kandi bari mu bawutangije. Twavuga nka Gerald Gahima na mwene nyina Theogene Rudasingwa, umugore wa Patrick Karegeya, n’abandi bagiye bipakurura RNC bashinja Kayumba Nyamwasa kuyigira ikimina ahahiramo ibyo kuzuza igifu cye. Mu rwenya rwe na Ndayizeye, Kayumba Nyamwasa yacitswe yiyemerera ko bizamutwara igihe ngo Abanyarwanda bafate RNC nk’umutwe wa politiki uharanira inyungu rusange, aho kuba akarima ke bwite n’inkomamashyi nka Serge Ndayizeye, Gervais Condo, Frank Ntwari n’abandi baheze mu buyobe.

Kayumba Nyamwasa arega Leta y’u Rwanda ubwicanyi, akirengagiza ubwo yakoreye abahoze ari abayoboke be.

Biratangaje kumva Nyamwasa yibanda ku rupfu rwa Patrick Karegeya ashinja u Rwanda atanabifitiye ibimenyetso, nyamara akaruca akarumira ku rupfu rwa Ben Rutabana bizwi ko ariwe wamwicishije, abifashijwemo n’ubutegetsi bwa Perezida Yoweri K. Museveni we n’abandi bagerageje gutunga agatoki ubujura bwa Nyamwasa, Ben Rutabana yarishwe, akurikira Abdu Nur Nsanzamahoro, Gabriel Kanyangusho, Seif Bamporiki, Casimir Nkurunziza, Petronille Mukarugwiza bitaga Mama Bonheur n’abandi bagitegereje ko umunsi wabo ugera.

Ubu bwicanyi Kayumba Nyamwasa yabupfuye n’abahoze ari inkoramutima ze, barimo Thabita Gwiza, JPaul Turayishimiye n’abandi bagiye gushinga ibiryabarezi byabo.

Kayumba Nyamwasa ntacyo ubwicanyi Paul Rusesabagina yakoreye Abanyarwanda bumubwiye.

Agaruka ku ifungwa rya Paul Rusebagina we yita ubushimusi, Kayumba Nyamwasa yamutagatifuje, avuga ko yari icyamamare mu bikorwa by’ubugiraneza, intwari y’akataraboneka, ko rero atagomba gufatwa ngo afungirwe mu Rwanda.

Aha yabaye nk’ushinga inkota mu bikomere by’abo umutwe w’iterabwoba, FLN ya Rusesabagina yishe, abandi ikabakomeretsa, ikabasahura, ikabagira ingwate.

Ibi birongera kwerekana uwo Kayumba Nyamwasa ariwe nyakuri, ko ari umugome nka ba Rusesabagina, bifuza kugera ku butegetsi bambukiye ku mirambo y’Abanyarwanda.

Kayumba Nyamwasa, mu buhumyi bwinshi ararwanya ingamba zo kwirinda Covid-19.

Muri icyo “kiganiro”, Kayumba Nyamwasa asanga umuti nyawo wa Covid-19 ari ukwikingiza. Nyamara RNC ye yumvikanye kenshi irwanya ko Abanyarwanda bakwikingiza ku bwinshi, ngo kuko Leta y’u Rwanda ibibahatira. Aravuga kwikingiza, byagera ku ngingo yo gushima Leta y’u Rwanda yashyize imbaraga nyinshi mu gushakisha inkingo, akaruca akarumira.

Uku kwivuguruza byerekana ubuhanga, no kutamenya bya nyabyo icyo abaturage bakeneye.

Kayumba Nyamwasa avuga ko ngo mu Rwanda hafatwa ingamba “zikarishye” kandi Covid-19 idahitana abantu benshi nk’uko bimeze aho atuye muri Afrika y’Epfo. Aha naho ni uguhuzagurika mu bitekerezo, kuko kuba nyine COVID-19 idahitana benshi mu Rwanda, byatewe n’izo ngamba yita ko zikakaye.

Ese ubundi arifuza ko habanza gupfa bangahe ngo habone gufatwa ingamba”zikakaye? Aha yari akwiye kumenya ko Abanyarwanda aribo bazi neza icyo izo ngamba zibafasha.

Iyo u Rwanda ruguze indege ngo zongerere ubushobozi Rwandair, RNC iba iya mbere mu kubirwanya, ivuga ko ari ugusesagura. Nyamara Leta yafata ingamba zo kugabanya ingendo za Rwandair mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19, Nyamwasa na RNC ye, bakaba aba mbere mu gusakuza ngo Abanyarwanda bahejejwe mu bwigunge. Ntamunoza ukunda iki?

Mu bufana nk’abanyamupira, Kayumba Nyamwasa yogeje Uganda yohereje abasirikari muri Kongo, arwanya kuba u Rwanda rwaratabaye abicwa muri Santrafrika na Mozambike.

Hashize igihe gito Uganda yohereje abasirikari muri Kongo, aho byemezwa ko bagiye kurwanya umutwe wa ADF, n’ubwo hari andi makuru avuga ko bihishe indi migambi irimo gusahura no guteguirira inzira imitwe irwanya u Rwanda.

Aha Kayumba Nyamwasa yemeje ashize amanga ko Uganda yagombaga kohereza ingabo kurwanya ADF, mu rwego rwo kurinda ubusugire bwayo. Nta gitangaje kuko RNC na Uganda ari nk’impanga, cyane ko bihuriye ku ntego (itazagerwaho) yo kwangiriza u Rwanda.

Igitangaje ahubwo, ni uko Nyamwasa anenga kuba u Rwanda rwaragiye gutabara abavandimwe bo muri Santrafrika kimwe n’abo mu ntara ya Cabo Delgado muri Mozambike, bari barajujubijwe n’imitwe y’inyeshyamba.

Azaperereze itandukaniro hagati y’uko umutekano wari wifashe mbere y’uko ingabo z’u Rwanda zigera muri ibyo bihugu, n’uko ubu uhagaze. Si ngombwa ko Nyamwasa n’agatsiko ke babishima, birahagije kuba abaturage b’ibyo bihugu byombi bivugira aho ingabo z’u Rwanda zabakuye.

Kayumba Nyamwasa kandi arashimagiza “imihanda” ingabo za Uganda zirimo kubaka muri Kongo, akiyibagiza ko abanyekongo batahuye ko iyo mihanda ari iyo kunyuzamo ibisahurano, dore ko imbaho n’amabuye y’agaciro biva muri Kongo byinjira muri Uganda buri munsi.

Ntushobora gutwika inzu ngo uhishe umwotsi. Ese Uganda irihagije ku mihanda, ku buryo ijya kuyubaka no mu mahanga? “Ibisoro” biri muri Kampala, umurwa mukuru ubwawo, ninde utabibona?

Nyamara ahubwo, Nyamwasa azatume inkomamashyi ze zimurebere ibikorwaremezo ingabo z’u Rwanda zisiga zubatse aho zagiye gutabara abaturage. Ingero zirivugira muri Darfur, Sudan y’Amajyepfo, Santrafrika, Cabo Delgado n’ahandi, aho abaturage bavurwa, bagatozwa isuku, bakubakirwa amashuri n’ibindi bumvaga mu magambo gusa. Nabimenya, azareka gusingiza ibikorwa by’uburyarya ahuriyeho na Perezida Museveni, n’ibyegera bye.

Amateshwa Kayumba Nyamwasa yavuganye na Serge Ndayizeye ni menshi, dore ko kurya nta n’icyo baba bafite bakora, bagira umwanya wo kwangiza. Twe twahisemo kubanyuriramo muri make uko uwo bihemu ukiyita”jenerali”, yongeye kwiyambika ubusa mu bakwe. Ibyo avuga byose aba atega iminsi Perezida wa Repubuliksa, Paul Kagame, ukagirango we azatura nk’umusozi.

Sibomana ni umwana w’Umunyarwanda.

Ikindi tutagenda tutavuze, ni uko Kayumba Nyamwasa ubwe yiyambuye uruhare mu ntambara yo kubohora u Rwanda. Ibyo bigaragazwa n’uko mu mvugo ze zose, yikura mu bari kuri urwo rugamba. “TWA” ayisimbuza”BA”, aho usanga avuga ngo ’’ nabo ntibari bazi ko batsinda urugamba…nabo babise inyangarwanda… bafashe u Rwanda batanze ibitambo…”. Ntawamuveba ariko urebye ibikorwa byamuranze kuva yagera mu Rwanda. Birashoboka ko umubiri wari ku rugamba ku Mulindi, mu Mutara n’ahandi, ariko umutima uri ahandi.

Iyo ukunda Kwishyira imbere , bigeraho ukinyuramo, ukuri kukagucika. Ngaho Nyamwasa komereza aho n’umurenzamase wawe, Serge Ndayizeye, Abanyarwanda nabo bakomeze bagucishemo ijisho.

2021-12-26
Editorial

IZINDI NKURU

Iryavuzwe riratashye : Uganda yarunze ingabo n’ibikoresho by’intambara  ku mupaka wa DRC

Iryavuzwe riratashye : Uganda yarunze ingabo n’ibikoresho by’intambara  ku mupaka wa DRC

Editorial 15 Dec 2017
Patriots BBC yatsinze umukino wayo wa kabiri w’irushanwa rya Basketball Africa League BAL yakinaga na GNBC yo muri Madagascal amanota 78 kuri 72.

Patriots BBC yatsinze umukino wayo wa kabiri w’irushanwa rya Basketball Africa League BAL yakinaga na GNBC yo muri Madagascal amanota 78 kuri 72.

Editorial 19 May 2021
Amafaranga yakusanyijwe na Rusesabagina ashenye FLN aho kuyubaka

Amafaranga yakusanyijwe na Rusesabagina ashenye FLN aho kuyubaka

Editorial 26 Nov 2020
Perezida Kagame yashimye agaciro Afurika yahawe mu nama y’ibihugu bikize ku isi

Perezida Kagame yashimye agaciro Afurika yahawe mu nama y’ibihugu bikize ku isi

Editorial 27 Aug 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abasirikari b’Afrika y’Epfo bakomeje gusiga ubuzima muri Kongo
Amakuru

Abasirikari b’Afrika y’Epfo bakomeje gusiga ubuzima muri Kongo

Editorial 02 Mar 2024
Umunyamuryango wa RPF-Inkotanyi, Sadate Munyakazi yiyamye imbuzabunwa z’ibigarasha n’abajenosideri. 
Amakuru

Umunyamuryango wa RPF-Inkotanyi, Sadate Munyakazi yiyamye imbuzabunwa z’ibigarasha n’abajenosideri. 

Editorial 25 Aug 2024
Maroc: Perezida Kagame na Madame Jeannette Kagame bitabiriye inama ku mihindagurikire y’ikirere
Mu Rwanda

Maroc: Perezida Kagame na Madame Jeannette Kagame bitabiriye inama ku mihindagurikire y’ikirere

Editorial 15 Nov 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru