• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Kayumba Rugema yatawe muri yombi
Kayumba Rugema

Kayumba Rugema yatawe muri yombi

Editorial 07 Jun 2018 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Kayumba Rugema yatawe muri yombi agerageza gusohoka mu gihugu cya Norvege ajya mu Bubiligi mu myigaragambyo yo kwamagana Perezida Kagame.

Amakuru agera kuri Rushyashya yizewe aravuga ko Kayumba Rugema yafatanywe ibyangombwa by’ibihimbano by’Abanyekongo agerageza gusohoka muri Norvege, aho bivugwa ko yari yahinduye amazina yiyise Assumani  Bin Ramazani  wavukiye mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo mu Karere ka Karehe bivuga ko yavutse kuwa 16 Nyakanga 1982.

Rugema Kayumba yafatiwe mu cyuho mu gihe yari asanzwe ari gukorwaho iperereza dore ko yashinjwaga gushaka abantu yinjiza mu mitwe y’inyeshyamba mu bikorwa yakoreraga I Kampala muri Uganda, akaba asanzwe yitaba buri wa Gatanu kuri komini muri Norvege.

Mushiki wa Kayumba Nyamwasa usanzwe amucumbikiye biravugwa ko yatashywe n’ubwoba kuko ashobora kubazwa ukuntu yari acumbikiye Umunyekongo mu gihe we yivugiraga ko ari mubyara we.

Rugema Kayumba

Bikavugwa ko uyu Rugema Kayumba yari kuva mu Bubiligi yerekeza muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo mu gice cya Lubero,  uyu Rugema akaba ari  mubashinzwe gutangiza inkambi nshya yo kwitorezamo ya RNC, i Lubero  mugace ka Beni na Butembo, iyi nkambi yimuriwemo abavuye hafi y’umupaka  wa Uganda ihuriraho na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Sudani y’Epfo.

Iyo nkambi nshya y’imyitozo kandi ngo izaba isanga indi ikorera i Minebwe muri Kivu y’Amajyepfo muri RDC. izi nkambi zombi nshya  ziri gukorerwamo imyitozo ya gisilikare , kubufasha  bwa Perezida Kabila , aha i Lubero niho hari  gukusanyirizwa abarwanyi benshi  b’umutwe wa RNC, baturutse mu Burundi no mu majyaruguru ya Uganda batorotse inkambi ya Rhino muri Arua, isanzwe igenzurwa na UNHCR, bajya mu mutwe mushya w’ingabo ukorera hafi aho bivugwa ko uko gutoroka bagufashijwemo n’abantu bo muri CMI banabafashije kwinjira muri RNC.

Amakuru turakomeza kuyabakurikiranira…

2018-06-07
Editorial

IZINDI NKURU

Ibanga ry’iterambere rya Afurika ni abaturage bayo – Perezida Kagame

Ibanga ry’iterambere rya Afurika ni abaturage bayo – Perezida Kagame

Editorial 22 Jun 2018
Chairman Yazanye ikarita itariho ubwoko, idini n’indeshyo – “Dr. Sabin Nsanzimana”

Chairman Yazanye ikarita itariho ubwoko, idini n’indeshyo – “Dr. Sabin Nsanzimana”

Editorial 30 Jun 2024
Umunyamategeko wa Gen. Kale Kayihura yavuze ku buzima bwe nyuma y’iminsi umunani avanywe iwe

Umunyamategeko wa Gen. Kale Kayihura yavuze ku buzima bwe nyuma y’iminsi umunani avanywe iwe

Editorial 21 Jun 2018
Bidasubirwaho, iperereza ryo kurwego rwo hejuru ryemeje ko ruharwa Augustin Bizimana yaguye muri Congo Brazaville, Rushyashya yamenye icyo yazize  

Bidasubirwaho, iperereza ryo kurwego rwo hejuru ryemeje ko ruharwa Augustin Bizimana yaguye muri Congo Brazaville, Rushyashya yamenye icyo yazize  

Editorial 22 May 2020

12 Ibitekerezo

  1. Manzi Norbert
    June 7, 20182:55 pm -

    Hahaha!!! Rushyashya ndabemera pe!
    Uwo mu type bamukuruye ndeba, jye ngiye i Buruseli kureba oncle mbona polisi iraduhagaritse, ariko barandeka ndahita basigarana ndugu yangu Rugema.Ubwo azatubwira niba yari yibye.

    Subiza
    • Tutsi Congolese
      June 8, 20185:04 pm -

      Basigaye Interahamwe ikamejeje kuri Facebook yiyita Paulin Kamana!Abantu bataye Ubuntu pe!Arivugira ati:Inzibutso za jénocide yakorewe Abatutsi ni Stock y’Ibiryoheye amaso Aba kera rugendo baza gusura.Ati ni naho u Rwanda ruronkera amadevise?????Kuba nasoma iyo Post nanubu Sinzi uko nunva Mzee kandi sindi Umucikacumu!!!!Mufite akazi katorishye kbs

      Subiza
  2. Yoshua Nkubito
    June 7, 20183:00 pm -

    Agahuru k’imbwa karahiye.Mbega shahu Rugema muramwibuka muri fundraising ya RNC atubwira ngo twiyandikishe amafaranga y’umusanzu ngo ni kujya mu mashyamba kurwanya Kagame?
    Reka bamukanire urumukwiye.

    Subiza
  3. Jean de Dieu Butera
    June 7, 20184:44 pm -

    Hey buddies,
    Ese iyi mayibobo yavuye Kampala ryari? RNC ni baringa, ahubwo ngo barashonje peee! Iyo mitwe y’inyeshyamba yaserutse se tukayisekura? Aho bavuviye babaye abagabo maze. bakatwereka iyo mitsi yabo?

    Subiza
  4. Marius Nkwaya
    June 7, 20184:50 pm -

    Ubushize namubonye Brussels ngo nawe aje kwibuka cya cyotera ngo ni Karegeya, bamuhaye ibyubahiro cyane, ariko yaturumbuye amaso nkugiye kwiruka.Yeae yewe umwicanyi nkuwo mushenzi bamushoreye i wabo nkuko bagize mugenzi we wumu jenocidaire?

    Subiza
  5. Ukuli
    June 7, 20187:33 pm -

    Aliko imbwa ziragwira, iyo yabaga azi ukuntu yigiye ubuntu KIST jye niko numvise. Nkishyura minerval ya muzehe byanyanga munda kuko inkotanyi zicwaga mbona ndayareka njya gufasha Afande Kadafi na Ibingira kubaranguza. None ndumva imbwa imokana na haduyi ? Biragoye kabisa

    Subiza
  6. Petero
    June 8, 20184:06 am -

    Aho ntimwagizengo Polisi ya Norvege ni kimwe niyi yanyu ikorera umuntu sha?muri ibizongwe kabisa.Rugema mukanya turamuvanamo.nta muntu yishe.nabishe amamiliyoni birirwa bidegembya bazenguruka nkanswe Rugema.ubwo mutangiye Kwikoma Kabila rero ubwo muraje. sha burya si buno.muzapime murebe ngo murangenda kibuno mpa amaguru.murye duke Imana yabahaye mureke umurengwe.mureke kurenganya no kuzana amacakubiri mu bana b’Urwanda.Kandi iyi Nyana Y’Inka ngo ni norbert wasanga ariyo yamynekaga,ikaba ari nayo yamuterereje Polisi.murabeshyera ubusa tuzarubanamo.

    Subiza
    • Paccy
      June 8, 201811:14 am -

      Kagire inkuru wambwawe, ????sha ko mubivugisha amagambo gusa c mutaza? Hhhhhhh muzambuke kidogo turebe kabisa sha urimbwa nawe nuko wabuze umurizo muramukuramo c uri uwuhe wowe

      Subiza
  7. Tutsi Congolese
    June 8, 20185:20 pm -

    Ikindi gikomeje kutubabaza!Harya umugizi wa nabi wese azahunga igihugu cye akoresheje imyirondoro b’Abanyekongo?
    Kugeza ubu 99%y’Abahutu bahunga u Rwanda n’Uburundi biyita Abatutsi b’Abanyekongo!!!Very dangerous!!!

    Subiza
  8. imamu
    June 10, 201812:30 pm -

    Mutubwire c baramuzana mu Rwanda cg ?

    Subiza
    • Bandora Charles
      June 11, 20189:39 am -

      Byaba byiza bamurungitse mugihugu, bakamukanira urumukwiye,akanatanga
      nandi makuru ya oncle ! yewe erega buriya abashyukwa bo ntabwo babura,
      ubujiji, ubukene, indonke, gushyaka ibyo utabiriye icyuya, ishyari, inzika,
      urwanko, na tura tugabure byanze bimeneke, abo bose ibi nibyo bituma
      bashyaka guhungabanya umutekano w´igihugu, ikibabaje gusa nukumva nabo
      ibibazo byabageze mujosi nka kabira, museveni bivanga muri izo gahunda
      zidafututse, ariko intore tuzahangana nabo.

      Subiza
  9. hora Rwanda
    March 5, 20199:09 am -

    Ariko abatukana murapfa iki harya ubu? Politic nimuyimenya muzicecekera mwabantu mwe. icyo dukeneye namahoro naho Intambara zo twarazihaze abo twabuze ni benshi ntandi maraso dukeneye mu Rwanda.

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uganda: NRM inyuma y’ibiganiro mu nteko byo kongera manda y’Abadepite
INKURU NYAMUKURU

Uganda: NRM inyuma y’ibiganiro mu nteko byo kongera manda y’Abadepite

Editorial 20 Dec 2017
Bugesera: Polisi yafashe moto yibwe i Kigali igiye kugurishwa i Burundi
Mu Mahanga

Bugesera: Polisi yafashe moto yibwe i Kigali igiye kugurishwa i Burundi

Editorial 23 Jan 2017
Gushyira igitutu ku Rwanda ngo Paul Rusesabagina arekurwe, Lantos Foundation irabiterwa n’ikimwaro cyo kuba yarahaye igihembo umugizi wa nabi
Amakuru

Gushyira igitutu ku Rwanda ngo Paul Rusesabagina arekurwe, Lantos Foundation irabiterwa n’ikimwaro cyo kuba yarahaye igihembo umugizi wa nabi

Editorial 14 Oct 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru