• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»IMIKINO»KCCA yatsinze Azam FC yegukana CECAFA Kagame Cup ku nshuro ya kabiri

KCCA yatsinze Azam FC yegukana CECAFA Kagame Cup ku nshuro ya kabiri

Editorial 22 Jul 2019 IMIKINO

Igitego kimwe rukumbi cyatsinzwe na myugariro Mustafa Kizza cyahesheje KCCA yo muri Uganda kwegukana CECAFA Kagame Cup ku nshuro ya kabiri, ni nyuma y’uko itsinze Azam FC yo muri Tanzania 1-0 ku mukino wa nyuma w’iri rushanwa ryari rimaze ibyumweru bibiri ribera mu Rwanda.

Iri rushanwa ryabaga ku nshuro ya 42, ryabereye mu Rwanda ku nshuro ya gatandatu rihuzwa no kwishimira imyaka 25 u Rwanda rumaze rwibohoye ndetse rikaba riterwa inkunga na Perezida Kagame guhera mu 2002, aho ashyiramo inkunga y’asaga ibihumbi $60 agabanywa amakipe atatu ya mbere.

Mu makipe 16 yaryitabiriye, KCCA yo muri Uganda na Azam FC yo muri Tanzania yari irifite mu nshuro ebyiri ziheruka, ni yo yabashije kugera ku mukino wa nyuma wakiniwe kuri Stade ya Kigali kuri iki Cyumweru.

KCCA yihariye umukino kuva utangiye kugeza urangiye ndetse ibona uburyo bwinshi bwashoboraga kuyiha ibitego birenze kimwe yabonye.

Ku munota wa gatandatu gusa, iyi kipe yo muri Uganda yabonye igitego cyatsinzwe na Allan Okello, umusifuzi wo ku ruhande, Hakizimana Ambroise avuga ko habayeho kurarira mu gihe kandi na Sadat Anaku yateye umupira n’umutwe ugaca hejuru y’izamu.

Ahagana ku munota wa 27, Herbert Achai yananiwe gufungura amazamu ku mupira yateye mu izamu ryambaye ubusa, uramutenguha ujya hejuru y’izamu mu gihe umunyezamu Razak Abalora yari yasohotse ajya gukuraho uburyo bwari bubonywe na Allan Okello.

Azam FC n’ubundi yari yatsinzwe igitego 1-0 na KCCA mu mukino wo mu itsinda B wabereye kuri Stade ya Huye, nta buryo bwinshi bufatika yabonye mu gice cya mbere ku buryo bwari kugora umunyezamu Charles Lukwago.

KCCA yagarutse mu gice cya kabiri iri hejuru ndetse biza kuyihira ku munota wa 63 ubwo yatsindaga igitego cya Mustafa Kizza wateye ishoti ari inyuma y’urubuga rw’amahina, umunyezamu Razak Abalora akingirizwa na bagenzi be ntiyabona umupira neza.

Umutoza Mike Hilary Mutebi yahise akora impinduka, yinjizamo Sadam Juma wafashe umwanya wa Herbert Achai kugira ngo yongere imbaraga mu kibuga hagati.

Iddi Kipagwile na Bruce Kangwa bagerageje amashoti agana mu izamu ku ruhande rwa Azam FC, ariko iryatewe na Kipagwile rifatwa n’umunyezamu Charles Lukwago mu gihe umupira wa Kangwa waciye ku ruhande.

Azam FC yatwaye iri rushanwa mu nshuro ebyiri ryaherukaga kubamo mu 2015 na 2018, yasatiriye mu minota ya nyuma, ariko abakinnyi ba KCCA bashobora kurwana ku izamu ryabo ndetse igikombe gitaha i Kampala.

KCCA yaherukaga kwegukana iri rushanwa mu 1978 ubwo yatsindaga Simba SC ku mukino wa nyuma mu gihe mu 1979 yari yahatsindiwe na Abaluhya yo muri Kenya.

Green Eagles yo muri Zambia ni yo yegukanye umwanya wa gatatu nyuma yo gutsinda AS Maniema de Kindu yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ibitego 2-0.

Aya makipe yombi yakiniye umwanya wa gatatu, yari yatumiwe muri iri rushanwa ubusanzwe rihuza amakipe yo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba n’iyo Hagati, CECAFA.

KCCA yabaye iya mbere yahawe igikombe n’ibihumbi $30, Azam FC ihabwa ibihumbi $20 mu gihe Green Eagles yahawe ibihumbi $10, ibi byose bigaherekeza imidali yahawe aya makipe.

2019-07-22
Editorial

IZINDI NKURU

Mu maso y’umutoza mushya wa Kiyovu Ndayiragije Etienne, Kiyovu SC yatsinze Rayon Sports, APR FC itsinda Muhanga FC – Uko imikino yose yagenze

Mu maso y’umutoza mushya wa Kiyovu Ndayiragije Etienne, Kiyovu SC yatsinze Rayon Sports, APR FC itsinda Muhanga FC – Uko imikino yose yagenze

Editorial 06 May 2021
Tanzania : Ni iki cyatumye Ise w’umuhanzi Diamond  adatumurwa mu birori by’umwuzukuru we

Tanzania : Ni iki cyatumye Ise w’umuhanzi Diamond adatumurwa mu birori by’umwuzukuru we

Editorial 16 Feb 2016
Ikipe y’Igihugu ya Esipanye yegukanye Euro 2024 itsinze u Bwongereza 2-1

Ikipe y’Igihugu ya Esipanye yegukanye Euro 2024 itsinze u Bwongereza 2-1

Editorial 14 Jul 2024
Amafoto: Musanze FC yakoze imyitozo ya mbere yibanze yo kongerera abakinnyi imbaraga, Seninga uyitoza avuga ko bafite akazi gakomeye we n’abasore be.

Amafoto: Musanze FC yakoze imyitozo ya mbere yibanze yo kongerera abakinnyi imbaraga, Seninga uyitoza avuga ko bafite akazi gakomeye we n’abasore be.

Editorial 20 Apr 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umuvugizi wa ADEPR Bishop Sibomana ntafunze, nta n’amatora yo kumusimbura yabaye
ITOHOZA

Umuvugizi wa ADEPR Bishop Sibomana ntafunze, nta n’amatora yo kumusimbura yabaye

Editorial 06 May 2017
Raporo ya Loni yemejeko ingabo za Kayumba Nyamwasa na Wilson Irategeka zakubiswe inshuro na FARDC, inagaragaza ko abarwanyi ba P5 banyura mu Burundi
INKURU NYAMUKURU

Raporo ya Loni yemejeko ingabo za Kayumba Nyamwasa na Wilson Irategeka zakubiswe inshuro na FARDC, inagaragaza ko abarwanyi ba P5 banyura mu Burundi

Editorial 12 Jun 2020
Cyamunara, amanyanga no kugambanira imitungo y’Abaturage mu ma Banki,  bikomeje kuzambya ubukungu bw’u Rwanda
INKURU NYAMUKURU

Cyamunara, amanyanga no kugambanira imitungo y’Abaturage mu ma Banki, bikomeje kuzambya ubukungu bw’u Rwanda

Editorial 10 Dec 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru