Urukiko rw’Ikirenga muri Kenya rwatesheje agaciro ibyavuye mu matora y’umukuru w’igihugu yabaye ku itariki 8 Kanama uyu mwaka bitewe n’ibibazo byayagaragayemo, rutegeka ko asubirwamo.
Aya matora yari yegukanywe na Kenyatta atsinze Raila Odinga bari bahanganye.
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga David Maraga yatangaje ko Komisiyo y’Amatora,IEBC itayoboye amatora mu buryo buteganywa n’Itegeko Nshinga.
Inteko y’abacamanza batandatu bo mu rukiko rw’Ikirenga rwa Kenya, kuri uyu wa Gatanu nibwo yemeje ko Komisiyo y’Amatora yananiwe gukoresha amatora hakurikijwe ibiteganywa n’Itegeko Nshinga rya Kenya ndetse n’amategeko agenga amatora muri iki gihugu.
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga rwa Kenya, David Maraga yagize ati: “Amatora si igikorwa gisanzwe ahubwo ni inzira ndende… Nyuma yo kubona ibimenyetso byose, dusanzwe bigaragara ko amatora atakozwe hakurikijwe ibiteganywa n’Itegeko Nshinga ndetse n’amabwiriza agendanye n’amatora. Dusanze Perezida Uhuru Kenyatta ataratowe mu buryo nyabwo buciye mu mucyo mu matora ya tariki 8 Kanama”
Ibi kandi byashimangiwe n’abandi bacamanza bandi babiri barimo Ojwang na Njoki Ndung’u mu gihe undi witwa Mohammed Ibrahim we atagaragaye kuko atameze neza akaba yagiye mu bitaro.
Uru rukiko rukuriye izindi zose muri Kenya, rwemeje ko Komisiyo ishinzwe amatora muri Kenya igomba gutegura amatora azakorwa mu mucyo no mu bwisanzure mu gihe kitarenze iminsi 60, kuko ibyayavuyemo byateshejwe agaciro. Ubu Kenya igomba kumara icyo gihe irimo kuyoborwa mu buryo bw’inzibacyuho.
Ni ubwambere ibintu nk’ibi bibaye muri Afrika.
Perezida Kenyatta ubwo yazaga mu Rwanda mu muhango w’irahira rya Perezida Kagame