Urukiko rwo mu Mujyi wa Nairobi muri Kenya rwakatiye igifungo cya burundu Uwineza Antoinette wari uzwi ku izina rya Uwababyeyi Michelin ahamijwe kwica umukobwa w’inshuti ye n’umwana we.
Aba bombi bashyamiranye bapfa umugabo w’umuzungu.
Urukiko rwa Nairobi rwahamije Uwineza ukomoka mu Rwanda kwica Uwambaye Winnie Colpitts n’umwana we w’amezi arindwi.
Umucamanza Jessie Lesiit yavuze ko Uwineza yabishe mu ‘‘buryo bwa kinyamaswa.’’
Citizen Tv dukesha iyi nkuru yatangaje ko ubu bwicanyi bwabereye mu Macumbi ya Saharan i Nairobi gusa ntiyatangaje uko bwakozwe.