Inka y’uwitwa Mukurira Ferdinand wo mu Murenge wa Kigarama, mu Karere ka Kicukiro iherutse gutemwa n’abagizi ba nabi yapfuye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane.
Aya makuru yemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigarama, Uzamukunda Anathalie, wabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko bamenye ko iyo nka yapfuye mu rukerera rwo kuri uyu wa 6 Mata 2017.
Ati “Nibyo, batubwiye mu gitondo saa kumi n’imwe.”
Uyu muyobozi yavuze ko nyuma yo kugira ibyago, umuryango wa Mukurira wari wayihawe muri gahunda ya Girinka ugomba gushumbushwa nkuko biteganywa n’amategeko.
Ati “Ni ibyo gutekerezwaho ariko agomba gufashwa kuko n’ubundi iriya nka yari iyo muri gahunda ya Girinka, ni ugushumbushwa ni ko gahunda iba iteye.”
Nyuma yo gupfa kw’iyi nka, ubuyobozi bw’umurenge buhagarariwe n’umuvuzi w’amatungo bwahise buhagera ndetse bunayobora igikorwa cyo kuyitaba bitewe n’uko itaribwa kuko yipfushije.
Iyi nka yasanzwe yatemwe bikomeye ku ipfupfu mu gitondo cyo ku wa Kabiri, tariki 4 Mata, aho kuri uwo munsi yanakorewe ubutabazi bw’ibanze iradodwa, ariko ku bw’amahirwe make yaje gupfa.
Abantu babiri bamaze gutabwa muri yombi
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Theos Badege, yavuze ko nyuma y’uko iyo nka itemwe, polisi yahise itangira iperereza ry’ibanze rimaze gufatirwamo abantu babiri gusa ngo rirakomeje kugira ngo hamenyekane ibindi byihishe inyuma y’iki gikorwa. Abafashwe bafungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Kicukiro mu gihe iperereza rigikomeje.
Kugirira nabi amatungo y’undi ni icyaha gihanwa n’amategeko y’u Rwanda, kuko ingingo ya 436 y’igitabo cy’amategeko ahana ivuga ko umuntu wese, ku bw’inabi kandi nta mpamvu, wica cyangwa ukomeretsa bikomeye amatungo y’undi, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku mwaka umwe n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana abiri kugeza kuri miliyoni ebyirikimwe gusa muri ibyo bihano.
Inka yatemwe n’abagizi banabi