Mu karere ka Kicukiro haravugwa urupfu rw’uwitwa Emmanuel Karake w’ikigero cy’imyaka 23 wari ufungiye ku Kicukiro akurikiranyweho gushimuta no kwica umwana w’imyaka itanu, Niyonziza Arnauld Bruce mu cyumweru gishize.
Uyu mwana yashimuswe kuwa gatandatu ni mugoroba ariki ya 12 Gicurasi , uwamutwaye abanza kwaka nyina amafaranga ngo amumusubize ariko nyuma avanaho telephone arabura.
Nyuma hashize iminsi itandatu, ni muri iyi week end ishize, umubiri w’uyu mwana watoraguwe i Zaza mu Karere ka Ngoma bamwishe
Iperereza ryafashe uyu Emmanuel Karake ukomoka aha mu karere ka Ngoma ahita anazanwa gufungirwa ku Kicukiro akekwaho gushimuta no kwica uyu mwana.
Umwe mu bayobozi mu murenge wa Niboye/Kicukiro yabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko nawe yamenye amakuru ko uyu wari ufunze aregwa kwica uyu mwana ngo yiyahuye aho yari afungiye agapfa.
Ubuvugizi bw’Urwego rushinzwe ubugenzacyaha ntacyo buratangaza ku rupfu rw’uyu Karake.
Eurelie Nakabonye nyina w’uyu mwana yavuze ko hari abakozi b’urwego rw’iperereza baje iwe muri iki gitondo bakamubwira ngo “wa mugizi wa nabi yiyahuye”
Nakabonye ukomoka mu karere ka Nyabihu, yavuze ko adasanzwe aziranye n’uriya Emmanuel Karake.
Jay
Uyu muntu numugome pe pe, koko nkuyu mwana yamuhoye iki ko wunva na nyina ataraziranye niyi nkoramaraso? sha uyu mwana Imana imwakire mu bayo kuko numuziranenge, naho umwicanyi niba koko umuriro urazima ubgigira.aho, nabe ariho yi
yeqw
ikikigome bazagihambe bagicucumye igiti munnyo nikuzimu bazagikubite ibiboko