Umuyobozi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe amahugurwa Commissioner of Police (CP) Vianney Nshimiyimana, yavuze ko ingamba Polisi y’u Rwanda yafashe, ari ugukumira ko igihugu cyacu cyaba inzira y’abakora ibikorwa by’ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge, bityo bigafasha kwirinda ingaruka zabyo.
CP Nshimiyimana yabivuze tariki ya 14 Ukwakira 2016, ubwo yasozaga amahugurwa y’iminsi itanu ku icuruzwa ry’ibiyobyabwenge bivanwa mu bihugu runaka bijyanwa ahandi. Aya mahugurwa yabereye ku cyicaro cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru.
Abapolisi 15 bakorera mu mashami atandukanye nibo bayitabiriye, aho bahawe ubumenyi ku icuruzwa ry’ibiyobyabwenge mu bihugu binyuranye, uko bikorwa n’uko byifashe kugeza ubu. Ubu bumenyi bukaba buzabafasha kurwanya, no gukumira ibi byaha no gufata abakekwaho kubicuruza no kubikwirakwiza.
CP Nshimiyimana yakomeje agira ati:” amahugurwa no kongerera abapolisi ubushobozi n’ubumenyi, ni ikintu cy’ingenzi muri polisi y’u Rwanda, ndetse bikaba ari n’umurongo mwiza Nyakubahwa umukuru w’igihugu cyacu yatanze wo kugenderaho nka kimwe mu by’ingenzi bituma habaho gukora kinyamwuga mu kubungabunga umutekano.
Yashimye ubufatanye busanzwe buri hagati ya Polisi y’u Rwanda n’urwego rushinzwe ibijyanye n’ubugenzacyaha (BKA) rwo mu gihugu cy’u Budage muri gahunda yo kubaka ubushobozi n’ubufatanye mu kurwanya ibyaha ndengamipaka ku buryo butandukanye.
Yagize ati:” gutanga serivisi nziza bijyanye no guhora wihugura kandi bikaba ari kimwe mu bikenewe cyane mu kongera ubumenyi. Twishimiye rero ibyo mwungukiye muri aya mahugurwa”.
Yakomeje avuga ko kuba aba bapolisi barahawe amahugurwa ari byiza, ariko ko nanone kugira n’ibikoresho bigezweho byifashishwa bituma aba bahuguwe batanga umusaruro ushimishije mu kazi. Yasabye aba bapolisi bahuguwe, kugaragaza impinduka mu kazi kabo, bagakora neza kandi bakagera ku nshingano zabo zo kurwanya no gukumira ibyaha by’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge bivanwa mu gihugu bijyanwa mu kindi.
Yavuze ko abatekereza ko u Rwanda rwaba inzira n’indiri y’abacuruza ibi biyobyabwenge ko babyibagirwa kuko bidashoboka, kuko Polisi y’u Rwanda iri maso kandi yiteguye gukumira no kurwanya icuruzwa ryabyo .
Rainer Harms mu izina ry’urwego rushinzwe ibijyanye n’ubugenzacyaha (BKA) rwo mu Budage, yashyikirije Polisi y’u Rwanda ibikoresho bizifashishwa mu gupima ibiyobyabwenge bitandukanye birimo cocaine na heroine.
Olivier Erdmann, umwe mu batanze aya amahugurwa, yavuze ko ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge mu bihugu bitandukanye, ari imbogamizi, ku buryo bisaba ko habaho amahugurwa n’ubufatanye bw’ibihugu ku bijyanye no kumenya neza ndetse no gusuzuma ibirebana no kwambukiranya imipaka hagamijwe gukumira ibi byaha.
Assistant Inspector of Police (AIP) Console Mukamwezi, umwe mu bahuguwe, yavuze ko aya mahugurwa yaje akenewe kandi yabagiriye akamaro mu kumenya uko ikibazo cy’ubu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge cyifashe. Yavuze ko bazifashisha ubu bumenyi mu kurushaho kuzuza neza inshingano zabo.
RNP