• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»HIRYA NO HINO»Kigali: Impunzi z’Abarundi zibutse ubwicanyi bwabereye I Bujumbura kuwa 11 na 12 Ukuboza 2015

Kigali: Impunzi z’Abarundi zibutse ubwicanyi bwabereye I Bujumbura kuwa 11 na 12 Ukuboza 2015

Editorial 12 Dec 2018 HIRYA NO HINO

Impunzi z’Abarundi zahungiye mu Rwanda guhera kuri uyu wa  Mbere ushize11 Ukuboza zatangiye igikorwa cyo kwibuka ubwicanyi bwabereye I Bujumbura kuwa 11 no kuwa 12 Ukuboza 2015.

Ni muri urwo rwego izi mpunzi zateguye ibikorwa bitandukanye bya siporo nk’imikino y’umupira w’amaguru yahuje impunzi zo mu turere dutandukanye tw’Umujyi wa Kigali.

Nk’uko bitangazwa na komite yateguye iki gikorwa, ngo cyari mu rwego rwo kwibuka abantu bose bishwe cyangwa baburiwe irengero ku matariki 11 na 12 Ukuboza 2015 mu murwa mukuru w’u Burundi, Bujumbura.

Uwari umuvugizi w’igisirikare cy’u Burundi icyo gihe, Col Gaspard Baratuza, yatangaje kko hishwe inyeshyamba 87 zari zagabye ibitero ku bigo bya gisirikare mu murwa mukuru n’ikindi kiri muri Ntara ya Bujumbura Rural.

Nyamara, abarokotse ubu bwicanyi n’imiryango y’abapfuye bo bavuga ko icyo gihe hishwe abantu basaga 200.

Umwe mu barokotse ubu bwicanyi yagize ati: “Itariki 11 na 12 Ukuboza kuri njye ni amatariki y’umukara. Natawe muri yombi njyanwa ku biro bya serivisi z’ubutasi z’igihugu (SNR). Nashinjwe kugira uruhare mu gatsiko k’inyeshyamba ntanazi.”Uyu yongeyeho ko yabonye ibibi byose byo kw’isi kandi yiboneye inshuti ze zisaga icumi zicirwa aho bari bafungiye.

Chairman wa komite y’impunzi z’Abarundi mu Rwanda, Patrice Ntadohoka, yavuze ku bwicanyi bwakozwe n’inzego z’umutekano z’u Burundi zibukurera abasore bagize uruhare mu myigaragambyo yamaganaga manda ya gatatu ya Perezida Nkurunziza.

Patrice Ntadohoka ukuriye impunzi z’Abarundi mu Rwanda

Ntadohoka akaba ashinja izi nzego z’umutekano kuba zarishe insoresore nyinshi by’umwihariko muri Musaga, Nyakabiga, Jabe na Cibitoke.

Iyi komite y’impunzi n’abarookotse bakaba basaba ubutabera ndetse bagasaba ko abayobozi bashyigikiye ibi bikorwa bahanwa hakurikijwe amategeko.

Umuhango wo gusoza iki gikorwa cyo kwibuka wabereye I Remera kuri uyu wa kabiri muri misa yabereye muri Centre Christus.

2018-12-12
Editorial

IZINDI NKURU

‘Akabaye icwende muri Miss Rwanda ntikoga?’ Rutangarwamaboko

‘Akabaye icwende muri Miss Rwanda ntikoga?’ Rutangarwamaboko

Editorial 27 Feb 2018
Abanyarwanda 13 bashimutiwe muri Uganda bajyanwa ahatazwi

Abanyarwanda 13 bashimutiwe muri Uganda bajyanwa ahatazwi

Editorial 02 Apr 2019
Abo kwa Rusesabagina barakataje mu ikinamico. Niba atagaburirwa, ntahabwe amazi yo kunywa nk’uko babivuga, atunzwe n’umwuka wera?

Abo kwa Rusesabagina barakataje mu ikinamico. Niba atagaburirwa, ntahabwe amazi yo kunywa nk’uko babivuga, atunzwe n’umwuka wera?

Editorial 07 Jun 2021
Bakobwa musigaye muboneza Imbyaro kurusha Abagore mufite Akaga, Dore ingaruka  zikomeye  zibategereje

Bakobwa musigaye muboneza Imbyaro kurusha Abagore mufite Akaga, Dore ingaruka zikomeye zibategereje

Editorial 08 Jun 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Museveni kohereza Kutesa mu Rwanda bishobora kugira icyo bifasha abakorerwa iyicarubozo Kampala
INKURU NYAMUKURU

Museveni kohereza Kutesa mu Rwanda bishobora kugira icyo bifasha abakorerwa iyicarubozo Kampala

Editorial 06 Jan 2018
Mkapa wigeze kuyobora Tanzania ageze i Musanze
UBUKERARUGENDO

Mkapa wigeze kuyobora Tanzania ageze i Musanze

Editorial 10 Jan 2018
Opposition : Amahoriwacu basize umugani Montreal
ITOHOZA

Opposition : Amahoriwacu basize umugani Montreal

Editorial 02 Jun 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru