Umuvugizi wa Polisi, ishami ryo mu muhanda, SP Jean Marie Vianney Ndushabandi, yatangaje iyi mpanuka yatewe n’ikamyo yari iturutse mu bice bya Gahanga mu Karere ka Kicukiro, iza kubura feri bituma igonga abagenzi, imodoka na moto byari mu nzira.
Yakomeje avuga ko barindwi bahise bitaba Imana, abandi icyenda bakomeretse bikomeye, barimo batanu bajyanwe mu bitaro bya Gisirikare i Kanombe mu gihe abandi bane bari kuvurirwa mu bitaro bikuru bya Kaminuza bya Kigali, CHUK.
Amakuru aravuga ko abamaze kumenyekana ko bitabye Imana ari 20, mu gihe abakomeretse ari benshi ku buryo hari impungenge ko imibare y’abapfuye ishobora kuza kwiyongera.
Iyi Kamyo yari ipakiye umucanga yamanukaga, icika feri igeze Kicukiro Centre, bituma igonga imodoka zari aho abagenzi bategera, zirimo iz’ibigo bitwara abagenzi mu mujyi wa Kigali, Royal na KBS, hangirika na moto zigera kuri 11.
Iyi kamyo yagonze abantu ku ntera igera kuri metero 200 uvuye ahubatse Ibiro by’Akarere ka Kicukiro kugera aho abagenzi bategera imodoka.
Kugeza ubu polisi n’ingabo z’igihugu bari gutanga ubutabazi bajyana kwa muganga abakirimo umwuka, hatangwa n’ubundi bufasha.
Iyi mpanuka yari iteye ubwoba