Kuri uyu wa kabiri Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi, yatangije Ikigega cy’Ishoramari ‘RNIT Iterambere Fund’, agifungura ku mugaragaro yasobanuye ko ari uburyo bushya bumenyerewe mu bihugu bikomeye nk’Amerika, bushyiriweho abaturage bose b’u Rwanda, abaciriritse n’abafite ubushobozi bwo hejuru kugira ngo babashe gushora imari no kwizigamira by’igihe kirekire.
Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi mu izina rya Guverinoma yasabye abaturage kwitabira iki kigega bakizigamira kandi bagashora imari mu buryo burambye, nk’imwe mu nzira yo kuzamura umusaruro n’ubukungu bwabo.
Mu gutangiza iki kigega, umuyobozi mukuru wacyo Andre Gashugi yavuze ko mu ntangiriro agaciro k’umugabane umwe bagashyize ku mafaranga y’u Rwanda 100 mu rwego rwo guha amahirwe n’abaturage bafite ubushobozi bucye.
Imigabane yo hasi wagura ni iy’amafaranga y’u Rwanda 2. 000 kuzamura kugera ku mafaranga yose ushaka; Mu gihe abazajya bahabwa inyungu ya buri kwezi ari abashoye amafaranga ari hejuru y’ibihumbi 100. Kugira ngo ugure iyi migabane, ni ukugana Banki zinyuranye ndetse n’ibigo bifasha abifuza kugura no kugurisha imigabane (stock broker) banyuranye.
Gashugi yavuze ko imwe mu mpamvu yatuma abantu bizera gushora imari muri iki kigo ari imiyoborere yacyo, dore ko amafaranga yacyo azajya acungwa na Banki Nkuru y’Igihugu.
Ishoramari kizakora rizaba rishingiye ahanini ku isoko ry’Imari n’imigabane, by’umwihariko mu mpapuro z’agaciro mvunjwafaranga z’umwenda wa Leta (Treasury Bond).
Gashugi yavuze ko amafaranga y’iki kigega ku kigero cyo hejuru ya 70%, bishobora no kugera ku 100% azashorwa mu mpapuro mvunjwafaranga z’umwenda wa Leta zidashobora guhomba, ngo haramutse hanabayeho gushora mu migabane y’ibigo biri ku Isoko ry’Imari n’Imigabane ntibarenza 30%.
Minisitiri w’Imari n’igenamigambi Claver Gatate yabwiye abanyamakuru ko Leta ihaye amahirwe Abaturage yo kwizigamira by’igihe kirekire ku mafaranga yoroheye buri wese,Ati: Iki ntabwo ari ikigega kigamije inyungu cyane, ahubwo cyungukira abanyamigabane kandi kikabacungira neza umutungo wabo ari nako ubyara inyungu.
Minisitiri w’Imari n’igenamigambi Claver Gatate
Kuva kuri uyu wa 12 Nyakanga kugera tariki 12 Nzeri 2016,National Investment Trust iratangira kugurisha ku isoko rya mbere (IPO) imigabane y’Ikigega cyayo cy’ishoramari yatangije .
Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi
Iki kigega cyashinzwe na Guverinoma y’u Rwanda, kubufatanye n’ikigo cy’Imari n’imigabane, Capital Markets Authority (CMA) BNR ndetse n’Amabanki atandukanye akorera mu Rwanda.
Umwanditsi wacu