Ahagana mu masaa saba nibwo Perezida Kagame yageze ku gicumbi cy’Intari I Remera mu Karere ka Gasabo aho yashyize indabo ku kimenyetso cy’ubutwari, kuri uyu munsi u Rwanda rwizihiza Umunsi w’Intwari z’igihugu ku nshuro ya 22, ni umunsi ngaruka mwaka wizihizwa tariki ya Mbere Gashyantare, buri mwaka.
Ku igicumbi cy’Intwari hashyinguye Gen. Maj Fred Gisa Rwigema wayoboye bwa mbere urugamba rwa RPF, akaza kwicwa n’umwanzi tariki ya 2 Ukwakira 1990, Umusirikare Utazwi bari mu cyiciro cy’Imanzi, ( Uhagarariye abandi bose baguye kurugamba) .
Umwami Mutara III Rudahigwa, waguye i Bujumbura.
Rwagasana Michel ku wa 23 Ukuboza 1963, nibwo Rwagasana Michel wari mwene nyina wa Kayibanda Gregoire akaba yari Umunyamabanga Mukuru wa UNAR (Ishyaka ryitwaga iry’Umwami) na bagenzi be 27 bafatiwe i Kigali bajyanwa mu Ruhengeri muri Ecole de Police. Iryo joro baraye bakorerwa iyicarubozo. nyuma baricwa.
Uwilingiyimana Agathe,Mu 1992 ni bwo yinjiye mu ishyaka rya MDR, rimwe mu mashyaka ataravugaga rumwe na Leta. Hashize amezi ane gusa yabaye minisitiri w’ uburezi, ashyizweho na Dismas Nsengiyaremye, minisitiri w’ intebe wa mbere wo mu ishyaka ritavuga rumwe na Leta ( kuko yavaga muri MDR) yaje kwicwa mu ntangiriro ya Jenoside .
Niyitegeka Felicite ni mwene Sekabwa Simoni na Nyirampabuka Angelina. Yavukiye i Vumbi mu Mujyi wa Huye mu 1934. Yari ubuheta mu muryango w’abana icumi. Niyitegeka Félicité yize amashuri abanza Astrida (Butare) mu kigo cyayoborwaga n’Ababikira Bera kuva mu 1941 kugera mu 1946, akomeza ayisumbuye i Save mu ishuri ry’abarimukazi (Ecole de Monitrices) ryayoborwaga n’Ababikira Bera. Yari uwihayimana mu muryango w’aba Auxiliaire de l’Apostolat, ku Gisenyi.
Yishwe ku wa 21 Mata 1994, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi kubera ko yanze kwitandukanya n’abo yari yahaye ubuhungiro hamwe na bagenzi be bari muri “Centre Saint Pierre” ku Gisenyi.
Abanyeshuri b’i Nyange banze kwitandukanya ubwo baterwaga n’abacengezi, mu 1997, bari mu cyiciro cy’Imena.
Uyu muhango wo gushyira indabo kuri izi ntwari witabiriwe n’abayobozi bakuru b’igihugu n’abahagarariwe ibihugu byabo mu Rwanda bari bahagarariwe na Ambasaderi wa Uganda mu Rwanda, Richard Kabonero, hanafatwa umwanya wo guha agaciro intwari zose zitangiye igihugu.
Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne, yavuze ko insanganyamatsiko ya buri mwaka itoranywa hitawe ku kintu igihugu cyifuza gushyiramo ingufu.
Ati ‘‘Kuba intwari biharanirwa mu buzima bwa buri munsi. Kuba intwari bisaba gukora icyiza ukanga ikibi. Uyu munsi urugamba turwana ni urw’iterambere buri muntu wese agomba kugiramo uruhare, kimwe no kurinda ibyo twagezeho kugira ngo hatagira ubisenya.”
Ikimenyetso cy’ubutwari
Imva ya Fred Rwigema
Minisitiri Uwacu yavuze ko kuba intwari bishoboka n’iyo umuntu yaba akiriho nk’Abanyeshuri b’i Nyange, anavuga ko ubutwari budasaba urugamba rw’amasasu gusa, ahubwo ari ibintu biharanirwa binyuze mu bikorwa bizima, mu nzego zitandukanye.
Kugeza ubu haracyakorwa ubushakashatsi, harebwa niba nta bandi bantu bafite ibikorwa by’indashyikirwa, bashobora gushyirwa mu byiciro bitandukanye by’intwari z’igihugu.
Umwanditsi wacu