• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Kigali:BAVUGAYABO yarashwe azira kurwanya inzego z’umutekano
CP John Bosco Kabera Umuvugizi mushya wa Polisi y'igihugu

Kigali:BAVUGAYABO yarashwe azira kurwanya inzego z’umutekano

Editorial 14 Jan 2019 Mu Rwanda

Bavugayabo Sylvestre warukurikiranweho kwica Umugore we yarashwe arapfa nyuma yo kurwanya inzego z’umutekano

Kur’uyu wa 11 Mutarama 2019 nibwo humvikanye inkuru ya Bavugayabo Sylvestre aho byavugwaga ko yishe umugore we Nyirabenda Angelique aho byavugwaga ko yamwishe amutemaguye.

Bamwe mu baturage baganiriye n’ikinyamakuru Rwandavision.com dukesha iyi nkuru bavuga ko n’ubusanzwe aba bombi ngo bahoraga bafitanye amakimbirane aho ngo bahoraga bashyamiranye kubera ibibazo by’imitungo.

Nyuma y’uko uyu mugabo yihekuye rero ngo yaje guhunga maze Polisi igiye kumufata arayirwanya birangira bamurashe arapfa.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yatangaje ko uyu mugabo akimara kwica uwo bashakanye yahise ahungira mu Karere ka Rulindo.

Ati “Polisi yabonye amakuru y’aho ukekwaho kwica umugore we aherereye hahita hategurwa ibikorwa byo ku mufata ngo ashyikirizwe ubugenzacyaha.”

Akomeza agaragaza ko ku wa 13 Mutarama mu masaha ya 16:30 aribwo abapolisi bagiye kumufata mu Kagari ka Rutonde mu Murenge wa Shyorongi mu Karere ka Rulindo aho yari yihishe ategereje ubwato bwagombaga kumwambutsa Nyabarongo akerekeza mu Karere ka Kamonyi.

Abapolisi bakimugeraho yarabarwanyije biza kumuviramo kuraswa. Ati “Bavugayabo akibona abapolisi yirutse baramufata arabarwanya kugeza aho yarashwe bikamuviramo urupfu”.

CP Kabera yasabye abaturage gutanga amakuru ku miryango ibanye mu makimbirane kugira ngo hashakwe umuti amazi atararenga inkombe.

Ati “Mu gihe gukemura ibibazo mu bwumvikane byananiranye, ubutabera, inzego z’ibanze na Polisi zirahari kugira ngo zibafashe gukemura ibibazo kuko kwihanira bituma nawe wari umwere uhinduka umunyacyaha.”

Uyu mugabo Bavugayabo Sylvestre bivugwa ko yari atuye mu Kagari ka Nzove mu Murenge wa Kanyinya.

2019-01-14
Editorial

IZINDI NKURU

Victoire ingabire ntiyigeze ava muri FDU inkingi, naho ingengabitekerezo ye ni yayindi ya Hutu Pawa

Victoire ingabire ntiyigeze ava muri FDU inkingi, naho ingengabitekerezo ye ni yayindi ya Hutu Pawa

Editorial 02 Dec 2024
First Lady Jeannette Kagame mu ruzinduko rw’akazi i Librevill

First Lady Jeannette Kagame mu ruzinduko rw’akazi i Librevill

Editorial 22 Jun 2016
Ubutumwa bwa Victoire Ingabire bushimagiza umutwe wa Wazalendo bugenewe FDLR iri muzigize uwo mutwe 

Ubutumwa bwa Victoire Ingabire bushimagiza umutwe wa Wazalendo bugenewe FDLR iri muzigize uwo mutwe 

Editorial 21 Nov 2023
AMAFOTO – Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye igitaramo cya John Legend cyabereye muri BK Arena

AMAFOTO – Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye igitaramo cya John Legend cyabereye muri BK Arena

Editorial 22 Feb 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Rayon Sports yasinyanye amasezerano y’imyaka ibiri na Tap and Go
Amakuru

Rayon Sports yasinyanye amasezerano y’imyaka ibiri na Tap and Go

Editorial 23 May 2024
ADEPR ivuga iki ku ifungwa n’iyicarubozo ry’abayoboke bayo muri Uganda
INKURU NYAMUKURU

ADEPR ivuga iki ku ifungwa n’iyicarubozo ry’abayoboke bayo muri Uganda

Editorial 01 Aug 2019
BRD imaze kugaruza arenga miliyari 5 Frw mu nguzanyo z’abigiye kuri buruse ya Leta
UBUKUNGU

BRD imaze kugaruza arenga miliyari 5 Frw mu nguzanyo z’abigiye kuri buruse ya Leta

Editorial 18 Jul 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru