Kubera gutotweza n’inzego za Leta, abakora uburaya ku mu paka wa Rusumo ho mu Karere ka Kirehe, bavuga ko, bakubitwa bakanafungwa, abeshi bahungira mu bihugu by’abaturanyi nka Tanzaniya, Uganda, abandi bakajya mu mugi wa Kigali.
Niyomubyeyi Annah, avuga ko bishyize hamwe bashinga ishyirahamwe Twiyubake, bose ari 60, kugirago biteze imbere, bityo bigatuma bashobora kwiyishyurira ubwisungane mu kwivuza, ndetse no kugirango bajye bashake nuko babona inkunga kugirago babone ibyo bakora, bakanashobora kuva mu buraya, kuko ari umwuga usuzuguritse.
Ati, ‘‘Nkubu bagenzi bacu bafite ubwandu bwa sida bisigaye biborohera kubona imiti, kuko tujya ku Kigo Nderabuzima bakaduha imiti byihuse, bitewe nuko bazi ishyirahamwe ryacu. Naho abadafite ubwandu buri kwezi tukajya kwipimisha, kugirago turebe uko duhagaze,kandi buri wese abikora ku bushake ntagahato ,kuko bamaze kumenya ibyiza bya byo, uretse kudupima ubwandu, banaduha amakarito ane yudukigirizo ku buryo ntawe ushobora gusambana atagafite kuko mu rwego rwo kwirinda, twiyemeje kutazogera gukorera aho, cyane birinda kwandura ubwandu bwa agakoko gatera sida ndetse ninda zitateganyijwe.
Abafite ubwandu mwishyirahamwe ryaco ni 11, ababyaye ni 9, abafite inda bateganya kubyara ni 4.
Uwiduhaye Francine, umwe mu bakora uburaya mu Karere ka Kirehe, akaba anakavukamo, avuga ko bahangayikishijwe n’inzego za Leta, zibakorera itotezwa, harimo kubakubita, gufugwa, ndetse no kubirukana aho batuye mu Midugudu, bababwira ko nta ndaya bashaka aho ngo ziteza umuteka muke, dore nkubu Nyamugari kuri polisi, baherutse gukora umukwabu umukobwa wese wibana bakeka ko ari indaya baramufashe bajya kumufunga.
Ati “Usanga abashinzwe umutekano mu Midugudu tuba dutuyemo, bafatanyije na polisi badufata bakadufunga batubwira go duteza umuteka muke, kandi twubahiriza gahunda zose za leta nka bandi Banyarwanda bose, kuko twishyura umutekano hamwe n’ubwisungane mu kwivuza mituweri.
Uwiduhaye Francine akomeza avuga ko amaze imyaka ine mu buraya ariko abukora atabukunze arukugirago abone ibimutunga, kuko atishoboye ntan’ababyeyi agira, ariko abonye ibyo akora yava mu buraya, kuko ari umwunga usuzuguritse kandi harimo ibyago byinshi byo kwandura indwara ya Sida, no kuba wanakwica kuko usanga hari gihe haza umugabo umeze nk’igikoko aho agusambanya yarangiza akanagukubita kuko yabuze ubwishyu cyane nk’abantu batwara amakamyo usanga baba banyoye ibiyobya bwenge.
Ati “abakiriya tubona benshi ni abantu baba baturetse hanze ya Akarere ka Kirehe nk’abatwara amakamyo, ndetse n’abaza gukora mu nkambi ya Mahama, icumbikiye Impunzi z’ABarundi.
Mugabo Frank ushizwe ubuzima mu Akarere ka Kirehe, yatangaje ko abakora uburaya ku mupaka wa Rusumo no mu Karere kose muri rusange, bateje impugenge kuko usanga hari abana bafite imyaka mike nko hagati ya 15-16 bityo ugasanga bihangayikishije kuko umwana ungana atyo, aba akiri muto cyane aba akwiye kuba ari mu ishuri, akaba ari muri urwo rwego Akarere karimo gushakisha abatera nkunga kugirago babashyire mu mashuri y’imyunga, abandi bakuru badashaka kujya muri iyo myuga, bagashakirwa ibyo bakora, nko gucuruza mu masoko, ndetse n’ibindi ibyo ari byo byose Akarere kakaba karabishyize mu Ngengo y’imari y’umwaka utaha wa 2019.
Akarere ka Kirehe ni kamwe mu tugize Intara y’Iburasirazuba, kakaba gakora ku mipaka y’ibihugu by’abaturanyi nka Tanzaniya ndetse n’u Burundi.
Safi Emmanuel