Imikwabu Polisi y’u Rwanda mu karere ka Kirehe yakoze mu mpera z’icyumweru gishize yayifatiyemo abagabo babiri bari bafite ibiro 80 by’urumogi.
Ababifatanwe ni Bizimungu Jean Pierre ufite imyaka 30 y’amavuko na Mukunzi Valens ufite imyaka 28 y’amavuko, aba bombi bakaba barafatiwe mu kagari ka Mushongi, mu murenge wa Mpanga.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Uburasirazuba, Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi yavuze ko Bizimungu yafatanwe ibiro 30 by’urumogi byari mu mufuka; akaba yari abyikoreye ku mutwe, naho Mukunzi akaba yarafashwe ahetse kuri moto umuntu wari ukikiye ibiro bigera kuri 25 by’urumogi byari mu isashe nini.
IP Kayigi yagize ati:” Mukunzi n’uwo yari ahetse kuri moto ifite nomero ziyiranga RC 663P bari bakurikiwe n’indi moto yariho na none abantu babiri, uwari uyihetsweho akaba na we yari akikiye isashe irimo ibiro bigera na none kuri 25 by’urumogi.”
Yakomeje agira ati:”Polisi y’u Rwanda ikimara kubahagarika, umugenzi Mukunzi yari ahetse yahise ava kuri moto ata hasi urwo rumogi yari akikiye maze ariruka. Uwari utwaye iyo moto yindi yahise ayihindukiza, maze we n’uwo yari ahetse bahindura icyerekezo baracika.”
Yavuze ko Mukunzi afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Mpanga mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo bariya batatu bacitse na bo bafatwe.
IP Kayigi yagize na none ati:” Polisi y’u Rwanda izi amayeri abantu bishora mu biyobyabwenge bakoresha. Abantu babyishoramo bibwira ko bizabakiza; ariko aho kubakiza birabahombya ndetse bikanabateza ubukene kubera ko umuntu ubifatanye arafungwa ndetse agacibwa ihazabu kandi n’ibiyobyabwenge yafatanwe bikangizwa.”
Yibukije kandi ko ibiyobyabwenge bitera uwabinyoye gukora ibyaha nko gukubita no gukomeretsa, gufata ku ngufu, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gusambanya abana, n’ibindi.
Yagize kandi ati:”Ibikorwa by’abanyoye ibiyobyabwenge bihungabanya ituze ry’abantu muri rusange. Ni yo mpamvu buri wese akwiye kubyirinda no kugira uruhare mu kubirwanya.”
Ingingo ya 594 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umuntu wese ukora, uhindura, winjiza, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).
RNP