• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Kirehe: Abayobozi b’ibigo by’amashuri bitatu bari mu mazi abira

Kirehe: Abayobozi b’ibigo by’amashuri bitatu bari mu mazi abira

Editorial 16 May 2018 Mu Rwanda

Itsinda rya Minisiteri y’uburezi ryari rimaze iminsi 10 rikora ubukangurambaga ku ireme ry’uburezi mu karere ka Kirehe ryasabye ko hagira igikorwa ku bayobozi b’ibigo bitatu ryasanze mo ibibazo bikomeye, akarere gahita kavuga ko kazabirukana.

Umuyobozi w’iki kigo cya GS Rugoma Emile Mukunzi.

Umuyobozi w’iki kigo cya GS Rugoma Emile Mukunzi uri mu bashobora kwirukanwa.

Ku mugoroba wo kuwa kabiri, ririya tsinda ryamurikiye akarere ka Kirehe ibyo ryasanze mu bigo 21 ryasuye, bingana na 30.8% y’ibigo byose biri mu karere ka Kirehe.

Umuyobozi wa IPRC Ngoma Ing. Ephrem Musonera wari uyoboye iri tsinda yagaragaje ko muri ibi bigo hari ibyiza bihakorerwa ariko hakiri n’ibibazo birimo iby’isuku, imikorere n’imyigishirize itanoze y’abarimu, ikoreshwa ry’ururimi rw’icyongereza riri hasi, ubucucike bushingiye ku bikorwaremezo bike, gufata nabi no kudakoresha uko bikwiye mudasobwa Leta yahaye ibigo by’amashuri n’ibindi.

Ing. Musonera muri raporo yahaye akarere yagaragaje ko byinshi muri ibi bibazo bishingiye ku bushobozi buke bwa bamwe mu bayobozi b’ibigo no kudakora akazi kabo neza.

Ndetse anasaba ko ubuyobozi bw’akarere bugira icyo bukora ku bibazo by’imiyoborere biri mu bigo bitandukanye.

Ati “Hari aho twasanze abana barya saa kumi wabaza umuyobozi w’ikigo ati: izo ni inshingano za Accountant ntabwo bindeba iyo ntabwo ari imikoranire.

Hari abarimu birukana abanyeshuri babatumye amafaranga atazwi, abarimu baza kwigisha banyoye inzoga, ariko ugasanga umuyobozi w’ikigo ntabizi, ibyo ni ibibazo bibangamiye ireme ry’uburezi bishingiye ku buyobozi.”

Ing. Ephrem Musonera, umuyobozi wa IPRC Ngoma wari uyoboye iri tsinda rya MINEDUC.

Ing. Ephrem Musonera, umuyobozi wa IPRC Ngoma wari uyoboye iri tsinda rya MINEDUC.

Iri tsinda rya MINEDUC ryasabye by’umwihariko ko habaho impinduka mu buyobozi bwa GS Rugarama II, GS Rugoma, na GS Kigina kubera amakosa akomeye ryahasanze.

Umuyobozi w’akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage MUKANDARIKANGUYE Gérardine.

MUKANDARIKANGUYE Gérardine

Umuyobozi w’akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage MUKANDARIKANGUYE Gérardine, yabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru  ko aba bayobozi impinduka zasabwe mu buyobozi bw’ibigo zigiye gukorwa.

Ati “Ibigo twagaragarijwe by’abayobozi bakwiye guhinduka ntabwo ari ugukurwa ahantu ujyanwa ahandi kandi aho yari ari afite ibyo yahishe, turakurikiza amategeko babihanirwe, bamenye ko izo nshingano zabananiye bave muri izo nshingano bajye mubyo bashobora gukora hashyirweho ubundi buyobozi bw’ibigo by’amashuri.”

MUKANDARIKANGUYE avuga ko akarere kagiye gutangira nako icyumweru cy’uburezi kizaba kigamije kugera mu bigo byose kugira ngo baganire n’abarezi ndetse n’ubuyobozi.

Ati “Ni ubukangurambaga buzaba nabwo bugamije kongera kugenzura kugira ngo abagaragaraho amakosa bayahanirwe.”

Aba bayobozi bariyongera ku barezi bagera kuri batandatu nabo basabiwe ‘ibihano by’akazi’ mu minsi iri tsinda rya MINEDUC rimaze mu karere ka Kirehe ndetse bamwe baranabihawe.

Itsinda rya MINEDUC ryagiye rigaragaza impamvu risaba impinduka mu buyobozi bwa biriya bigo.

Itsinda rya MINEDUC ryagiye rigaragaza impamvu risaba impinduka mu buyobozi bwa biriya bigo.

Sr: Umuseke

 

2018-05-16
Editorial

IZINDI NKURU

Abarwayi bane bakize Coronavirus, umubare w’abayanduye mu Rwanda ugera ku 144

Abarwayi bane bakize Coronavirus, umubare w’abayanduye mu Rwanda ugera ku 144

Editorial 19 Apr 2020
Dr. Justin Nsengiyumva wagizwe Minisitiri w’Intebe ni muntu ki?

Dr. Justin Nsengiyumva wagizwe Minisitiri w’Intebe ni muntu ki?

Editorial 24 Jul 2025
Ibuka  irasaba  LONI kwiga ku ruhare rw’u Bufaransa kuri Jenoside yakorewe Abatutsi

Ibuka irasaba LONI kwiga ku ruhare rw’u Bufaransa kuri Jenoside yakorewe Abatutsi

Editorial 01 Jul 2017
FERWAFA yashyize hanze ingengabihe y’uko amakipe azahura mu gice cy’imikino yo kwishyura muri Shampiyona y’u Rwanda 2021-2022

FERWAFA yashyize hanze ingengabihe y’uko amakipe azahura mu gice cy’imikino yo kwishyura muri Shampiyona y’u Rwanda 2021-2022

Editorial 08 Feb 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uburyo bushya abarwanya Leta y’u Rwanda, batangije bwo gukwirakwiza ibihuha.
INKURU NYAMUKURU

Uburyo bushya abarwanya Leta y’u Rwanda, batangije bwo gukwirakwiza ibihuha.

Editorial 08 Mar 2019
INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA
INKURU NYAMUKURU

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Editorial 20 May 2023
Perezida Museveni yagaragaje impamvu avuga ko akunda Donald Trump
HIRYA NO HINO

Perezida Museveni yagaragaje impamvu avuga ko akunda Donald Trump

Editorial 24 Jan 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru