• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Kirehe: Polisi yafunze abantu bakekwaho ubujura bw’inka

Kirehe: Polisi yafunze abantu bakekwaho ubujura bw’inka

Editorial 21 Jun 2016 Mu Mahanga

Abagabo batandatu bafungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kirehe, ho mu karere ka Kirehe, bakaba bakurikiranyweho kwiba inka muri aka karere.

Mu bakekwa harimo abitwa Sikubwabo Phocas na Ngabo Emmanuel, bafatiwe mu cyuho kuwa 15 Kamena 2016 ubwo bafatanwaga inka eshatu bari bibye uwitwa Bizimungu Theogene bazivanye mu rwuri rwe ruherereye mu kagari ka Nyamugari, ho mu murenge wa Nyamugari.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Iburasirazuba, Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi yavuze ko abo bagabo bibye izo nka mu ijoro ryo ku ya 15 Kamena rishyira iya 16 Kamena, hanyuma bafatirwa kuri kimwe mu byambu by’Umugezi rw’Akagera cyo mu kagari ka Munini, ho mu murenge wa Mahama.

Yongeyeho ko ifatwa ryabo ryatumye hamenyekana abandi bagabo bane bari mu gaco kamwe k’abajura b’amatungo, abo bakaba ari abitwa David Sabina, Joram Pesayidi, Emmanuel Nkurunziza, na Japhet Habyarimana alias stamina nabo bafashwe bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kirehe.

Yakomeje avuga ko izo nka eshatu zimaze gufatwa zashyikirijwe nyirazo (Bizimungu).

Mu butumwa bwe, IP Kayigi yashimye Bizimungu kubera yihutiye kumenyesha Polisi y’u Rwanda akimara kumenya ko inka ze zibwe, kandi asaba n’abandi kujya batanga amakuru ku gihe yerekeranye n’ikintu cyose kinyuranije n’amategeko.

Yagize ati:”Gutangira amakuru ku gihe bituma ibyaha bikumirwa, kandi bituma uwamaze kubikora cyangwa ufite imigambi yo kubikora afatwa.”

IP Kayigi yagize kandi ati:” Iperereza ry’ibanze rigaragaza ko aba bagabo batandatu ari bamwe mu bagize agatsiko k’abantu biba inka mu karere ka Kirehe bakazijyana muri Tanzaniya bazicishije mu Kagera. Abatarafatwa bamenye ko isaha iyo ari yo yose na bo bazafatwa.”

Yakanguriye abantu gukora neza amarondo kugira ngo baburizemo ibyaha muri rusange; kandi babashe gufata ababikoze.

Ubwo yashyikirizwaga inka ze, Bizimungu yashimye Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego zagize uruhare mu ifatwa ryazo.

Polisi ikorera mu Karere ka Kirehe ivuga ko ubwo bujura bukunze kugaragara mu mirenge ya Mahama, Nyamugali na Nyarubuye, ahamaze kwibwa inka zigera ku 103, muri zo 53 zikaba zarafashwe zisubizwa benezo.

-3029.jpg

Ingingo ya 300 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu wese ukora ubujura budakoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’icyibwe cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

RNP

2016-06-21
Editorial

IZINDI NKURU

16 Kamena 1994, ​umunsi Abatutsi 2000 twakuwe muri st Paul n’Ingabo za RPF -Inkotanyi

16 Kamena 1994, ​umunsi Abatutsi 2000 twakuwe muri st Paul n’Ingabo za RPF -Inkotanyi

Editorial 21 Jun 2016
Kigali-Kicukiro : Impanuka y’ikamyo yahitanye abantu 16,  barindwi bahise bitaba Imana mu gihe icyenda bakomeretse bikomeye.

Kigali-Kicukiro : Impanuka y’ikamyo yahitanye abantu 16, barindwi bahise bitaba Imana mu gihe icyenda bakomeretse bikomeye.

Editorial 10 Jun 2016
Urupfu rw’agashinyaguro rwa Chérubin Okende, umudepite akaba yarabaye na Minisitiri wo gutwara ibintu n’abantu rwagaragaje isura y’ukuri ya Tshisekedi

Urupfu rw’agashinyaguro rwa Chérubin Okende, umudepite akaba yarabaye na Minisitiri wo gutwara ibintu n’abantu rwagaragaje isura y’ukuri ya Tshisekedi

Editorial 14 Jul 2023
Police Handball Club yatangiye shampiyona itsinda G.S Rambura

Police Handball Club yatangiye shampiyona itsinda G.S Rambura

Editorial 06 Mar 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Iya 26 Mata 1994: Umunsi hishwe Abatutsi bari bahungiye muri ISAR Rubona
Mu Rwanda

Iya 26 Mata 1994: Umunsi hishwe Abatutsi bari bahungiye muri ISAR Rubona

Editorial 26 Apr 2018
Kurwanya ruswa: Abashoferi barenga 8 bafashwe bagerageza gutanga ruswa
Mu Mahanga

Kurwanya ruswa: Abashoferi barenga 8 bafashwe bagerageza gutanga ruswa

Editorial 03 Nov 2016
Me Ndagijimana yigaramye bagenzi be bashaka kweguza De Gaulle
Mu Rwanda

Me Ndagijimana yigaramye bagenzi be bashaka kweguza De Gaulle

Editorial 23 Aug 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru