• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Kiyovu SC yasinyishije Aimable Nsabimana utarahiriwe muri Saudi Arabia, Bugesera FC na APR FC barakina umukino w’ikirarane, uwa Rayon na AS Kigali urasubikwa

Kiyovu SC yasinyishije Aimable Nsabimana utarahiriwe muri Saudi Arabia, Bugesera FC na APR FC barakina umukino w’ikirarane, uwa Rayon na AS Kigali urasubikwa

Editorial 04 Oct 2022 Amakuru, IMIKINO

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 04 Ukwakira 2022 nibwo ikipe ya Kiyovu SC yemeje ko yagiranye amasezerano na myugariro Nsabimana Aimable waherukaga gukina mu Rwanda ari mu ikipe ya APR FC.

Nsabimana Aimable aje mu ikipe y’urucaca nyuma yaho yari yerekeje mu gihugu cya Saudi Arabia mu ikipe ya Jeddah SC ariko ntibyakunda kubera ko iyi kipe itamuboneye ibyangombwa ku gihe bityo imusaba ko yakora imyitozo kugeza muri Mutarama 2023, we ahitamo kuvayo.

Kubwo kudahirwa mu ikipe ya Jeddah SC, uyu myugariro akaba yahisemo gukinira ikipe y’urucaca kugeza uyu mwaka w’imikino wa 2022-2023 urangiye, kugeza ubu mu mikino ine ya shampiyona imaze gukinwa iyi kipe ifite amanota 9 kuko yatsinze imikino itatu itsindwa undi umwe.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, yamaze kwandikira Bugesera FC na APR FC ko umukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona utarebeye igihe uzakinwa kuri uyu wa gatanu tariki ya 7 Ukwakira 2023.

Mu ibaruwa FERWAFA yanditse iragira iti “Tubandikiye iyi baruwa tugira ngo tubamenyeshe ko umukino w’ikirarane wagombaga kubahuza na APR FC ku munsi wa 2 wa “Primus National League 2022/2023″ ugasubikwa kubera yo kipe yari mu mikino mpuzamahanga uteganyijwe ku wa gatanu tariki 07 Ukwakira 2022 saa cyenda z’amanywa kuri Stade ya Bugesera (15h00).”

Ku rundi ruhande, FERWAFA yamenyeshyeje ikipe ya AS Kigali na Rayon Sports ko umukino w’umunsi wa 5 wa shampiyona y’u Rwanda wari uteganyijwe ku itariki ya 11 Ukwakira 2022 nawo wamaze kwimurwa.

FERWAFA yagize iti “Tugendeye ku mukino wa CAF Confederation Cup As Kigali ifitanye n’ikipe ya El Nasr ku matariki ya 08/10/2022 i Huye hamwe na 16/10/2022 muri Libya, aho bigaragara ko bidashoboka ko yabasha gukina umikino w’umunsi wa 5 kubera ko bihurirana n’igihe cyo kugenda mu gihugu cya Libya gukina umikino wo kwishyura.

Kubera izo mpamvu zigaragajwe haruguru, turabamenyesha ko umukino mufitanye tariki 11.10.2022 usubitswe, bityo tukazabamenyesha mu gihe cya vuba amatariki uwo mukino uzakinirwaho.”

2022-10-04
Editorial

IZINDI NKURU

Agnes Uwimana mu butekamutwe no gushaka indonke asebya inzego za Leta, ni inshuro ya kabiri asuye Cyuma akanga kumwiyereka kuko aziko amushakiraho amaramuko

Agnes Uwimana mu butekamutwe no gushaka indonke asebya inzego za Leta, ni inshuro ya kabiri asuye Cyuma akanga kumwiyereka kuko aziko amushakiraho amaramuko

Editorial 16 May 2022
Amateka akomeje gukorwa, Mukansanga Salima mu basifuzi b’umukino w’u Bufaransa na Australia w’igikombe cy’Isi 2022

Amateka akomeje gukorwa, Mukansanga Salima mu basifuzi b’umukino w’u Bufaransa na Australia w’igikombe cy’Isi 2022

Editorial 22 Nov 2022
Rutahizamu Usengimana Dany uherutse kwimukira muri Canada yasinyiye ikipe ya AS Laval yo mu cyiciro cya gatatu muri icyo gihugu

Rutahizamu Usengimana Dany uherutse kwimukira muri Canada yasinyiye ikipe ya AS Laval yo mu cyiciro cya gatatu muri icyo gihugu

Editorial 02 Apr 2024
BBC iranze ibaye gatanyamiryango!

BBC iranze ibaye gatanyamiryango!

Editorial 29 Dec 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Igitero cya kabiri  cy’iterabwoba ku modoka ya Volcano muri Uganda, Polisi yicyo gihugu yirengagije ikibazo abagenzi bayibwiye ibyababayeho
INKURU NYAMUKURU

Igitero cya kabiri  cy’iterabwoba ku modoka ya Volcano muri Uganda, Polisi yicyo gihugu yirengagije ikibazo abagenzi bayibwiye ibyababayeho

Editorial 11 Oct 2019
Koreya y’Amajyaruguru yamuritse intwaro za kirimbuzi, zishobora kurasa muri Amerika
ITOHOZA

Koreya y’Amajyaruguru yamuritse intwaro za kirimbuzi, zishobora kurasa muri Amerika

Editorial 17 Apr 2017
Umwami Kigeli V Ndahindurwa  ashobora  gutabarizwa muri Amerika
ITOHOZA

Umwami Kigeli V Ndahindurwa ashobora gutabarizwa muri Amerika

Editorial 03 Nov 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru