• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»SHOWBIZ»KNC witegura kumurikira Album mu gitaramo yatumiyemo ChakaChaka yashyize hanze indirimbo 3 icyarimwe

KNC witegura kumurikira Album mu gitaramo yatumiyemo ChakaChaka yashyize hanze indirimbo 3 icyarimwe

Editorial 14 May 2018 SHOWBIZ

KNC ni umuhanzi w’umunyarwanda uyu umaze igihe muri muzika ariko utarakunze guhozaho cyane ko hari izindi gahunda yagiye ajyamo zigatuma umuziki we atawirukansa, icyakora nkuko yabitangarije Inyarwanda dukesha iyi nkuru uyu muhanzi  akaba n’umunyamakuru , umuyobozi wa Radio na TV1 ngo ntiyigeze ava mu muziki n’ikimenyimenyi ubu ari mu myiteguro ikomeye yo kumurika Album ye nshya yise ‘Heart Desire’.
KNC witegura kumurikira Album mu gitaramo yatumiyemo ChakaChaka yashyize hanze indirimbo 3 icyarimwe-ZUMVE

 Uyu mugabo ari mu myiteguro y’igitaramo gikomeye azamurikiramo iyi Album ye yise ‘Heart Desire’ iki akaba yaragitumiyemo umuhanzikazi ukomeye wo mu gihugu cya Afurika y’Epfo Yvonne Chaka Chaka nabandi bahanzi ba hano imbere mu gihugu barimo Bruce Melody, Israel Mbonyi ndetse na Alyn Saano, iki gitaramo kikaba kitezwe kuba tariki 27 Nyakanga 2018 mu ihema rya Camp Kigali ndetse magingo aya abahanga bakaba baratangiye no kugura amatike ku buryo igihe cy’igitaramo kizagera nta kibazo cy’amatike bafite.

Mu rwego rw gukomeza gukumbuza abantu umuziki we Kakoza Nkuriza Charles cyangwa se KNC nkuko yamamaye muri muzika magingo aya yamaze gushyira hanze indirimbo eshatu icyarimwe, izi ndirimbo nkuko yabitangaje ngo ni izo abakunzi ba muzika  baba bumva kugira ngo batangire no kujya mu mwuka w’igitaramo nyiri izina ndetse banumve ko umuntu uzagura Album ye atazaba aguze indirimbo za baringa ahubwo ari indirimbo zicurangitse ndetse ziririmbitse.

KNCIgitaramo cyo kumurika Album nshya ya KNC

Izi ndirimbo nshya KNC yashyize hanze ni; Impamvu, Ijoro ryiza, ndetse na Hari igihe indirimbo zose nubusanzwe zizaba ziri kuri Album ye nshya ‘Heart Desire’ ndetse izi zikaba zimwe mu ndirimbo uyu muhanzi ashobora kuzaba aririmba mu gitaramo azaba amurikiramo Album ye nshya ‘Heart Desire’. Twibukiranye ko izi ndirimbo zigiye hanze mu gihe nyamara hari hashize igihe gito uyu muhanzi ashyize hanze ‘Heart Desire’ indirimbo yitiriye Album ye  nshya.

Ku kijyanye n’iki gitaramo KNC ari gutegura ibijyanye n’ibiciro byo kwinjira ni 20000frw mu myanya isanzwe mu gihe imyanya y’icyubahiro izaba ari 30000frw icyakora umuntu uzaba ushaka kugura amatike mbere akaba yakaturirwa dore ko ubu abari kuzigura bari kuzigura ku 15000frw mu myanya isanzwe mu gihe imyanya y’icyubahiro ari 25000frw gusa ariko abantu umunani bazaba bishyize hamwe bakazishyura 400000frw bagahabwamo icyo kunywa ndetse no kurya.

KANDA HANO WUMVE ‘IJORO RYIZA’ INDIRIMBO NSHYA YA KNC

KANDA HANO WUMVE ‘IMPAMVU’ YA KNC

KANDA HANO WUMVE ‘HARI IGIHE’ INDIRIMBO NSHYA YA KNC

2018-05-14
Editorial

IZINDI NKURU

Migambi Nyawe uri kubarizwa muri Ukraine yatanze ihumure ku ntama  za Yesu Kristo.

Migambi Nyawe uri kubarizwa muri Ukraine yatanze ihumure ku ntama za Yesu Kristo.

Editorial 26 May 2021
Cyusa Ibrahim yashyize ahagaragara indirimbo nshya yise “Mama” ivuga ubutwari ndetse no kwigomwa kw’ababyeyi ngo abana babeho neza.

Cyusa Ibrahim yashyize ahagaragara indirimbo nshya yise “Mama” ivuga ubutwari ndetse no kwigomwa kw’ababyeyi ngo abana babeho neza.

Editorial 08 Mar 2021
Mecky Kayiranga yashyize hanze indirimbo nshya yise Garuka mu kunzi asaba umugore we kugaruka bakubaka.

Mecky Kayiranga yashyize hanze indirimbo nshya yise Garuka mu kunzi asaba umugore we kugaruka bakubaka.

Editorial 27 Apr 2021
Nakundaniye n’umugabo kuri Facebook antera inda nzi ko tuzabana, nasanze afite umugore n’abana 3- NKORE IKI?

Nakundaniye n’umugabo kuri Facebook antera inda nzi ko tuzabana, nasanze afite umugore n’abana 3- NKORE IKI?

Editorial 23 Jan 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Mwenedata Gilbert yashize impumpu nyuma  yirekurwa rya Dianne Rwigara na nyina
POLITIKI

Mwenedata Gilbert yashize impumpu nyuma yirekurwa rya Dianne Rwigara na nyina

Editorial 10 Oct 2018
Uko Abagande binjijwe mu nyeshyamba za FDLR
INKURU NYAMUKURU

Uko Abagande binjijwe mu nyeshyamba za FDLR

Editorial 06 May 2019
Mamelodi Sundowns yohereje Rayon Sports muri CAF Confederation Cup
IMIKINO

Mamelodi Sundowns yohereje Rayon Sports muri CAF Confederation Cup

Editorial 19 Mar 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru