• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»Knowless Butera yavuze kuri Album yise Inzora yitegura gushyira hanze yateguye atwitwe ubuheta.

Knowless Butera yavuze kuri Album yise Inzora yitegura gushyira hanze yateguye atwitwe ubuheta.

Editorial 12 Jun 2021 Amakuru, Mu Rwanda, SHOWBIZ

Umuhanzikazi Ingabire Butera Jeanne uzwi nka Knowless Butera aritegura ku murika umuzingo we (Album) yitiriye izina ry’umwana we w’ubuheta witwa Inzora, akaba yaramwitiriye uyu muzingo bigendanye n’uko yawuteguye twite uyu mwana w’ubuheta.

Nkuko ikinyamakuru Hose.rw cyabyanditse , Knowless Butera yavuze ko iyi alubumu yitegura gushyira hanze yayikoze atwite Ishimwe Inzora Butera ndetse na nyuma yo ku mwibaruka akaba yarakomeje kuyikoraho.
Iyi Album yise INZORA, yayifashijwemo n’umugabo we Ishimwe Clement, aha Knowless akaba yavuzeko ko bitari byoroshye ku buryo rimwe na rimwe habagaho gushyiramo igitsure kugira ngo akazi gakorwe.

Nkuko yabivuze, yatangaje ko hari imwe mu ndirimbo iri kuri iyo Album yise Uwo nzakunda, iyi akaba yarayikoze atameze neza, Ati “Iyi ndirimbo iri muri zimwe navuga nakoze ndushye kuko nayikoze nyuma yo kubyara. Kujya muri studio bisaba imbaraga nyinshi ukageraho ukananirwa iyi ni nk’aho nayikoze ndi mu kiziriko, ukuntu yahise iba nziza cyane.”

Ati “Hari indirimbo zimwe na zimwe twakozwe ku ngufu nuko bivugitse nabi ariko ari uguhatiriza ku buryo twanarakaranyaga rimwe na rimwe kuko biba bisaba ko uyirangiza ijya mu kunonosorwa ku mubwira rero ngo afate amajwi mu gihe atameze neza ntabwo byari byoroshye.”

Ishimwe Clement umugabo wa Knowless ndetse akaba ari nwe wakoze iyi album, ashimira umugore we ku bw’imbaraga zidasanzwe yagaragaje, ndetse akavuga ko ari isomo abandi bahanzikazi bakwiye kumwigiraho.

Ati “Ni isomo no ku bandi ku bahanzikazi dufite ko mu gihe uri muri biriya bihe, umuziki wawe utagomba guhagarara. Ni ingufu na namushimira kuko ashobora kongera kwisubira, ni amezi atandatu ashize Inzora aje.”
Umuzingo Inzora iriho indirimbo 11 harimo izasohoka kuri uyu wa mbere tariki ya 14 Kamena 2021, hariho indirimbo ebyiri yakoranye n’abahanzi bo muri Uganda barimo Ykee Benda ndetse na Navio.

Abandi bahanzi bo mu Rwanda bakoranye harimo Igor Mabano, nel Ngabo, Tom Close, Platini P, Aline Gahongayire, Social Mula na King James.

2021-06-12
Editorial

IZINDI NKURU

Gabiro : Perezida Kagame yasoje itorero ry’Indangamirwa ryinjije bamwe mu gisirikare

Gabiro : Perezida Kagame yasoje itorero ry’Indangamirwa ryinjije bamwe mu gisirikare

Editorial 13 Jul 2017
Kenneth Roth watotezaga u Rwanda cyane ntakiri umuyobozi mukuru wa Human Rights Watch 

Kenneth Roth watotezaga u Rwanda cyane ntakiri umuyobozi mukuru wa Human Rights Watch 

Editorial 02 Sep 2022
Mutimamuke wo mu Rutiba, uruviri ruvire mu nzira rutaravuza ubuhuha!

Mutimamuke wo mu Rutiba, uruviri ruvire mu nzira rutaravuza ubuhuha!

Editorial 17 Nov 2024
Mu gice cya nyuma cyo Kwiyamamaza: Paul Kagame  yiyamamarije mu Ntara y’Amajyaruguru  mu Karere ka Burera na Gakenke

Mu gice cya nyuma cyo Kwiyamamaza: Paul Kagame yiyamamarije mu Ntara y’Amajyaruguru mu Karere ka Burera na Gakenke

Editorial 31 Jul 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Rayon itsinzwe na APR FC 2-1 ariko itwara igikombe cy’Intwari
IMIKINO

Rayon itsinzwe na APR FC 2-1 ariko itwara igikombe cy’Intwari

Editorial 02 Feb 2018
“Walk to Remember”, umwe mu miyoboro ikomeye inyuzwamo ubutumwa bwo guhangana n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi
Amakuru

“Walk to Remember”, umwe mu miyoboro ikomeye inyuzwamo ubutumwa bwo guhangana n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi

Editorial 06 Apr 2024
Ibinyamakuru bikorera CMI birakwirakwiza ibihuha aho byikirigita bigaseka bigakwiza ibihuha kuri Amb. Mugambage ko ashaka kuruhukira muri icyo gihugu
Amakuru

Ibinyamakuru bikorera CMI birakwirakwiza ibihuha aho byikirigita bigaseka bigakwiza ibihuha kuri Amb. Mugambage ko ashaka kuruhukira muri icyo gihugu

Editorial 05 Oct 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru