Muri iyi minsi, abasirikare b’u Burundi bakomeje koherezwa ku bwinshi kandi ku gahato mu burasirazuba bwa Kongo, ahamaze kugera abasaga bihumbi cumi na bibiri(12.000).
Ni intambara ubutegetsi bwa Ndayishimiye na CNDD-FDD ye bwashoyemo abana b’Abarundi ngo buzuze imifuka ya Ndayishimiye, wemeye gufasha Felix Tshisekedi ngo arimbure abanyagihugu yari ashinzwe kurinda.
Muri ayo masezerano y’amaraso, bivugwa ko buri kwezi Perezida Ndayishimiye abona nibura ibihumbi bitanu by’amadorali (5000$) kuri buri musirikare w’Umurundi woherejwe muri Kongo.
Magingi aya, bamwe mu Barundi bari mu gihirahiro kuko ingabo zakabaye zibacungira umutekano ziri koherezwa mu muriro w’amasasu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, ahi ziri gushyira mu bikorwa umugambi wa Leta ya Kinshasa wo kurimbura Abakongomani bavuga ikinyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi, umugambi Ndayishimiye yumva neza kandi ashyigikiye.
Nyuma y’uko abasirikare b’uBurundi batsindiwe na M23 ku rugamba ndetse amagana y’Abarundi akahatikirira, byateye ubwoba bwinshi bagenzi babo basigaye mu gihugu, bahora bibaza impamvu bagenzi babo batagaruka cyangwa ngo basimburwe. Izo mpungenge zatumye hari abafashe umwanzuro wo kwanga kujya muri Kongo.
Perezida Ndayishimiye aherutse kubwira abahagariye ibihugu byabo mu Burundi ko intambara bazayigira iy’akarere, mu gihe yagera mu gihugu cyabo. Ikibazo benshi bibaza rero, yarwanirwa nande ko ingabo hafi ya zose yazohereje gutikirira muri Kongo, kandi imirambo ikaba itarwana?
Mu gihe izi ngabo zikomeje kuburira ubuzima muri Kongo, Leta y’uBurundi yafashe umwanzuro wo gutoza urubyiruko rwo mu ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi, rwitwa ‘’Imbonerakure’’, abo basore n’inkumi bakaba ari bamwe mu bakomeje gupfira mu burasirazuba bwa Kongo.
Ubwo twateguraga iyi nkuru, twari tumaze kumenya urupfu rwa Maj Evariste Ndayizeye warasiwe hafi y’ikibuga cy’indege cya Kavumu, muri Kivu y’Amajyepfo. Uyu Ndayizeye aje yongera urutonde rurerure rw’abasirikari bakuru b’uBurundi banaze kugwa muri Kongo, nyuma y’abandi nka Maj Ernest Gashirahamwe, Maj Onesphore Ndayiragije, Maj Pascal Ngendakumana, Maj Adrien Sindayihebura, n’abandi baguye mu mikaka ya M23, bita “Intare za Sarambwe”.
Mu gaahinyaguro kenshi, iyo hari utinyutse kubaza irengero ry’abo basirikari, Ndayishimiye avuga ko bagiye muri M23 n’umutwe urwanya ubutegetsi bwe wa RED-TABARA!
Kuba abana b’uBurundi bapfa nk’ibimonyo, abandi benshi bagafatwa mpiri, ntacyo bibwiye Ndayishimiye, igifu cye gipfa gusa kuba cyuzuye. Icyo yirengagiza ariko, ni uko amateka yo atibagirwa. Amaherezo ayo maraso azayaryozwa!