Umwe mu bayobozi bakuru muri Korea ya Ruguru yamaganye amagambo ya Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mike Pence, avuga ko ari ‘ubucucu’, bikomeza gushyira igihu ku biganiro biteganywa hagati y’abayobozi b’ibihugu byombi.
Minisitiri wungirije w’ububanyi n’amahanga, Choe Son-hui, yavuze ko Pyongyang “itingingiriza” ibiganiro hagati y’ibi bihugu ndetse avuga ko ibikorwa by’intwaro za kirimbuzi bizakomeza igihe ibya dipolomasi bizaba binaniranye.
Mu nkuru yatangajwe n’ikinyamakuru cya leta, KCNA, yavuze ko Visi Perezida Pence yavuze amagambo “atagenzuwe kandi arimo ukubahuka” mu minsi ishize, harimo aho yavuze ko Korea ya Ruguru “ishobora kurangira nka Libya.”
Aya magambo yakurikiye aheruka kuvugwa n’Umujyanama wa leta ya Amerika mu by’umutekano, John Bolton, yarakaje Korea ya Ruguru, ko icyo gihugu gishobora gukuriza uko byagenze kuri Libya ubwo cyangaga guhagarika ibikorwa by’intwaro kirimbuzi.
Uwahoze ayobora Libya, Muammar Gaddafi, mu 2003 yemeranyije n’ibihugu byo mu burengerazuba bw’Isi ko agiye guhagarika umugambi we wo kwigwizaho intwaro kugira ngo igihugu cye gikurirweho ibihano, gusa nyuma y’imyaka umunani yishwe n’inyeshyamba zishyigikiwe n’ibyo bihugu.
Choe Son-hui yikomye Visi Perezida Pence bitewe no kugereranya Korea ya Ruguru “igihugu gifite intwaro kirimbuzi, na Libya yari imaze kubaka utuntu duke ikajya idutaho umwanya.”
Yakomeje agira ati “Nk’umuntu uri kugira uruhare mu bikorwa bya Amerika, ntabwo nahisha ugutangara kwanjye kuri ayo magambo y’ubujiji n’ubucucu yaturutse mu kanwa ka Visi Perezida wa Amerika.”
Uyu mugore yavuze ko Pyongyang itari “kwingingiriza ibiganiro”, ati “niba Amerika izahura natwe mu cyumba cy’inama cyangwa mu myiyereko y’intwaro ku zindi, bizaterwa n’umwanzuro n’imyitwarire ya Leta Zunze ubumwe za Amerika.”
Mu minsi ishize impande zombi zatangaje ko ibiganiro bya Perezida Donald Trump na Kim Jong Un biteganyijwe kuwa 12 Kamena bishobora kwigizwa inyuma cyangwa bigasubikwa. Perezida Trump kuwa Kabiri we yavuze ko Korea ya Ruguru ifite ibintu igomba kuzuza kugira ngo ibiganiro bibashe gukomeza.
Ibi byatumye Minisitiri wungirije w’ububanyi n’amahanga wa Korea ya Ruguru avuga ko icyo gihugu gishobora kwivana mu nama zagombaga guhuza Trump na Kim.
Choe Son-hui ni umwe mu bantu ba hafi ba Perezida Kim Jong-un, ku buryo ayo magambo ari gufatwa nk’ayavuzwe n’uyu mugabo ubwe.