• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»POLITIKI»Korea ya Ruguru yise ‘ubucucu’ amagambo ya Visi Perezida wa Amerika

Korea ya Ruguru yise ‘ubucucu’ amagambo ya Visi Perezida wa Amerika

Editorial 24 May 2018 POLITIKI

Umwe mu bayobozi bakuru muri Korea ya Ruguru yamaganye amagambo ya Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mike Pence, avuga ko ari ‘ubucucu’, bikomeza gushyira igihu ku biganiro biteganywa hagati y’abayobozi b’ibihugu byombi.

Minisitiri wungirije w’ububanyi n’amahanga, Choe Son-hui, yavuze ko Pyongyang “itingingiriza” ibiganiro hagati y’ibi bihugu ndetse avuga ko ibikorwa by’intwaro za kirimbuzi bizakomeza igihe ibya dipolomasi bizaba binaniranye.

Mu nkuru yatangajwe n’ikinyamakuru cya leta, KCNA, yavuze ko Visi Perezida Pence yavuze amagambo “atagenzuwe kandi arimo ukubahuka” mu minsi ishize, harimo aho yavuze ko Korea ya Ruguru “ishobora kurangira nka Libya.”

Aya magambo yakurikiye aheruka kuvugwa n’Umujyanama wa leta ya Amerika mu by’umutekano, John Bolton, yarakaje Korea ya Ruguru, ko icyo gihugu gishobora gukuriza uko byagenze kuri Libya ubwo cyangaga guhagarika ibikorwa by’intwaro kirimbuzi.

Uwahoze ayobora Libya, Muammar Gaddafi, mu 2003 yemeranyije n’ibihugu byo mu burengerazuba bw’Isi ko agiye guhagarika umugambi we wo kwigwizaho intwaro kugira ngo igihugu cye gikurirweho ibihano, gusa nyuma y’imyaka umunani yishwe n’inyeshyamba zishyigikiwe n’ibyo bihugu.

Choe Son-hui yikomye Visi Perezida Pence bitewe no kugereranya Korea ya Ruguru “igihugu gifite intwaro kirimbuzi, na Libya yari imaze kubaka utuntu duke ikajya idutaho umwanya.”

Yakomeje agira ati “Nk’umuntu uri kugira uruhare mu bikorwa bya Amerika, ntabwo nahisha ugutangara kwanjye kuri ayo magambo y’ubujiji n’ubucucu yaturutse mu kanwa ka Visi Perezida wa Amerika.”

Uyu mugore yavuze ko Pyongyang itari “kwingingiriza ibiganiro”, ati “niba Amerika izahura natwe mu cyumba cy’inama cyangwa mu myiyereko y’intwaro ku zindi, bizaterwa n’umwanzuro n’imyitwarire ya Leta Zunze ubumwe za Amerika.”

Mu minsi ishize impande zombi zatangaje ko ibiganiro bya Perezida Donald Trump na Kim Jong Un biteganyijwe kuwa 12 Kamena bishobora kwigizwa inyuma cyangwa bigasubikwa. Perezida Trump kuwa Kabiri we yavuze ko Korea ya Ruguru ifite ibintu igomba kuzuza kugira ngo ibiganiro bibashe gukomeza.

Ibi byatumye Minisitiri wungirije w’ububanyi n’amahanga wa Korea ya Ruguru avuga ko icyo gihugu gishobora kwivana mu nama zagombaga guhuza Trump na Kim.

Choe Son-hui ni umwe mu bantu ba hafi ba Perezida Kim Jong-un, ku buryo ayo magambo ari gufatwa nk’ayavuzwe n’uyu mugabo ubwe.

2018-05-24
Editorial

IZINDI NKURU

Minisitiri w’Intebe wa Kongo yahawe isomo ry’uko ntawe ushobora kubeshya abantu bose, igihe cyose!

Minisitiri w’Intebe wa Kongo yahawe isomo ry’uko ntawe ushobora kubeshya abantu bose, igihe cyose!

Editorial 19 Oct 2024
Perezida Kagame yakiriwe na mugenzi we wa Kenya

Perezida Kagame yakiriwe na mugenzi we wa Kenya

Editorial 18 Sep 2019
Ku Rwibutso rwa Rebero Hashyinguye  Inzirakarengane z’Abanyapolitiki bishwe muri Jenoside, Menya byinshi n’Impamvu hongeweho n’abandi

Ku Rwibutso rwa Rebero Hashyinguye Inzirakarengane z’Abanyapolitiki bishwe muri Jenoside, Menya byinshi n’Impamvu hongeweho n’abandi

Editorial 13 Apr 2025
CTTC MAYANGE: Ikigo cya Polisi y’u Rwanda cyihariye mu guhangana n’iterabwoba

CTTC MAYANGE: Ikigo cya Polisi y’u Rwanda cyihariye mu guhangana n’iterabwoba

Editorial 01 Sep 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umubare w’abarwayi ba COVID-19 mu Rwanda wiyongereyeho bane ugera kuri 54
HIRYA NO HINO

Umubare w’abarwayi ba COVID-19 mu Rwanda wiyongereyeho bane ugera kuri 54

Editorial 28 Mar 2020
Cristiano Ronaldo yagaragaje uburakari bwinshi mu mukino Portugal yanganyije na Serbia mu gushaka itike y’igikombe cy’isi cya 2022
Amakuru

Cristiano Ronaldo yagaragaje uburakari bwinshi mu mukino Portugal yanganyije na Serbia mu gushaka itike y’igikombe cy’isi cya 2022

Editorial 28 Mar 2021
Imbogamizi ku kuvana muri Libya abimukira bakomeje gucuruzwa nk’abacakara
Mu Mahanga

Imbogamizi ku kuvana muri Libya abimukira bakomeje gucuruzwa nk’abacakara

Editorial 04 Dec 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru