Ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda (FERWACY) rifatanyije n’ Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe (CHENO) hateguwe isiganwa ryo kwizihiza umunsi w’intwari rizaba tariki ya 30/1/2022 i Remera kuri stade Amahoro.
Isiganwa rizaba rifite intego yo kwigisha abakiri bato umuco w’ubutwari bijyanye n’insanganyamatsiko ” Ubutwari mu Banyarwanda, agaciro kacu” ndetse no gushaka impano z’ingimbi n’abangavu mu gutegura shampiyona y’Isi izabera mu Rwanda mu 2025.
Isiganwa rizitabirwa n’abahungu n’abakobwa bari mu byiciro bibiri by’imyaka 12-14 na 15-16 ribere kuri Stade Amahoro i Remera.
Kwiyandikisha bizakorerwa kuri murandasi (online) no ku cyicaro cya FERWACY kuri Stade Amahoro kuwa Gatandatu tariki ya 29/1/2022.
Nk’uko ishyirahamwe ryo gusiganwa ku magare mu Rwanda FERWACY rikomeza ribitangaza abazasiganwa bazizanira amagare n’ingofero bambara batwaye amagare kandi bagomba kuba bakingiwe COVID-19.
Kimwe nko mu 2020, CHENO na FERWACY nabwo bateguye isiganwa ryo kwizihiza umunsi w’intwari ryegukanywe na Habimana Jean Eric mu bagabo, Ingabire Diane mu bagore na Muhoza Eric mu ngimbi.