Umuyobozi w’ingabo mu turere twa Rubavu na Nyaruguru, Col Pascal Muhizi yijeje abaturage ko umutekano ku mbibi z’igihugu aho bashinzwe umutekano wifashe neza neza 100%, abasaba kwima amatwi ibivugwa n’abarwanya ubutegetsi bari hanze y’igihugu kuko ngo ntaho bamenera ngo bahungabanye umutekano.
Col Pascal Muhizi uyobora ingabo mu turere twa Nyabihu na Rubavu mu nama n’abaturage bo mu Murenge wa Gisenyi, yabanje guhumuriza abaturage abizeza ko umutekano wifashe neza.
“Ku mutekano rero, ku mbibi z’igihugu, cyane cyane twebwe aho tudipoloyinga ahangaha kuva kuri grande barriere..kugenda tukagabana no mu majyaruguru y’igihugu, Musanze, umutekano ni mwiza. Ku mbibi z’igihugu nk’ingabo z’igihugu dushinzwe,umutekano ni mwiza 100%. Nta n’ikibazo kinahari.”
Col Muhizi kandi yakomeje amara impungenge abaturage ko mu karere bakoreramo nk’ingabo no mu bice bafitemo inyungu no mu bice byo hirya kure biboneka ko umwanzi yabyifashisha akabatera, hose bahagenzura ku buryo nta bwoba habateye.
Kimwe no mu zindi nama ubuyobozi bw’akarere n’ubw’ingabo bagiriye mu yindi mirenge itandukanye, Col Muhizi yongeye gushimangira ko umuturage uzahishira ushaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda n’abarutuye nawe bizamugwa nabi.
Yanabasabye kwima amatwi abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda bari hanze y’igihugu.
Ati: “Impamvu iyo tuvuga intambara cyangwa se tugaragaza amakenga yatuma abantu bagaruka mu byo babayemo, ntabwo ari ubwoba. Ni uko tuzi intambara icyo ivuze kuko, ihungabanya abantu. Ariko twe nta ntambara tubona nta na threat tubona…nta bya bindi mwirirwa bamwe musoma..ngo tract..ngo ziraje.., ntabwo nabuza umuntu usoma gusoma ibi bintu, ariko unabishoboye wanabireka. Kuko ibintu byandikwa niba ari na Ferdinand Nahimana mu Burayi.., ibintu byandikwa na nde iyo ngiyo kure..urabisoma ngo inkuru iri interesting ni iyihe irimo? Usibye kukurangaza ko Abanyarwanda dukunda rimwe na rimwe amakuru atari na meza, ariko bazahirahire noneho baze bavaneho iyo ntambara y’amagambo ..ni baze.”
Col. Muhizi Pascal yakomeje asaba abaturage gutangira amakuru ku gihe kugirango babashe guhashya abajura n’abambura abaturage ibyabo ku buryo hari uduce tumwe na tumwe ngo abantu batinya kunyuramo kubera amabandi ahabarizwa. Yavuze ko ku ruhande rwabo nabo barimo guhiga abakora ubu bujura mu buryo bwose.
Yagize ati: “Mu mujyi naho ubujura bwari bumazemo iminsi, turabona ko bugabanuka, kandi turacyakomeza kubahiga bukware dukoresheje ubwenge ubwo ari bwo bwose, hajyamo abasirikare bambaye uniform, twakoresha…dupfa kubarwanya gusa tukabahashya tukabamaramo. Kuko njye ntabwo naturana n’umujura ngo umuntu bamunigiye hariya..ngo bamukuyemo umukufi..ngo agakapu ngo ntagenda, ngo mu ikoromero nta muntu uhaca ninjoro, ubwo se ubwo tuba tumaze iki?”
Ubuyobozi bw’ingabo kandi bwahaye gasopo abantu bakoresha inzira zitazwi mu masaha ya ninjoro bajya cyangwa bava muri Congo kuko abazabikora bizabagiraho ingaruka.
Col Muhizi ati: “Izo nzira uzinyuramo wese ninjoro aba afite ikimugenza kandi kitari cyiza. Iyo tugufatiyemo rero ni ukuvuga ..tuvugana ururimi rwa gisirikare kuko nawe ubwo uba uri umusirikare ninjoro.”
Jimmy
Turashimira ingabo z’Ihugu zitubera ahakomeye. Turashimira na colonel Pascal kubwubunyamwuga, ubutwari ndetse nubupfura bimuranga.
niyogihozo
Byizaaaaa. Murakoze afande Pascal kandi umurimo mukora ni mwiza Imana izajye ibaha umugisha natwe tubari inyuma . Imana izamure u Rwanda rwacu irutuzemo ituze ingoma ibihumbi.