• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Ku Mbibi Z’igihugu Nk’ingabo Z’igihugu Dushinzwe Umutekano Ni Mwiza 100% – Col. Pascal Muhizi

Ku Mbibi Z’igihugu Nk’ingabo Z’igihugu Dushinzwe Umutekano Ni Mwiza 100% – Col. Pascal Muhizi

Editorial 29 Jul 2018 INKURU NYAMUKURU

Umuyobozi w’ingabo mu turere twa Rubavu na Nyaruguru, Col Pascal Muhizi yijeje abaturage ko umutekano ku mbibi z’igihugu aho bashinzwe umutekano wifashe neza neza 100%, abasaba kwima amatwi ibivugwa n’abarwanya ubutegetsi bari hanze y’igihugu kuko ngo ntaho bamenera ngo bahungabanye umutekano.

Col Pascal Muhizi uyobora ingabo mu turere twa Nyabihu na Rubavu mu nama n’abaturage bo mu Murenge wa Gisenyi, yabanje guhumuriza abaturage abizeza ko umutekano wifashe neza.

“Ku mutekano rero, ku mbibi z’igihugu, cyane cyane twebwe aho tudipoloyinga ahangaha kuva kuri grande barriere..kugenda tukagabana no mu majyaruguru y’igihugu, Musanze, umutekano ni mwiza. Ku mbibi z’igihugu nk’ingabo z’igihugu dushinzwe,umutekano ni mwiza 100%. Nta n’ikibazo kinahari.”

Col Muhizi kandi yakomeje amara impungenge abaturage ko mu karere bakoreramo nk’ingabo no mu bice bafitemo inyungu no mu bice byo hirya kure biboneka ko umwanzi yabyifashisha akabatera, hose bahagenzura ku buryo nta bwoba habateye.

Kimwe no mu zindi nama ubuyobozi bw’akarere n’ubw’ingabo bagiriye mu yindi mirenge itandukanye, Col Muhizi yongeye gushimangira ko umuturage uzahishira ushaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda n’abarutuye nawe bizamugwa nabi.

Yanabasabye kwima amatwi abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda bari hanze y’igihugu.

Ati: “Impamvu iyo tuvuga intambara cyangwa se tugaragaza amakenga yatuma abantu bagaruka mu byo babayemo, ntabwo ari ubwoba. Ni uko tuzi intambara icyo ivuze kuko, ihungabanya abantu. Ariko twe nta ntambara tubona nta na threat tubona…nta bya bindi mwirirwa bamwe musoma..ngo tract..ngo ziraje.., ntabwo nabuza umuntu usoma gusoma ibi bintu, ariko unabishoboye wanabireka. Kuko ibintu byandikwa niba ari na Ferdinand Nahimana mu Burayi.., ibintu byandikwa na nde iyo ngiyo kure..urabisoma ngo inkuru iri interesting ni iyihe irimo? Usibye kukurangaza ko Abanyarwanda dukunda rimwe na rimwe amakuru atari na meza, ariko bazahirahire noneho baze bavaneho iyo ntambara y’amagambo ..ni baze.”

Col. Muhizi Pascal yakomeje asaba abaturage gutangira amakuru ku gihe kugirango babashe guhashya abajura n’abambura abaturage ibyabo ku buryo hari uduce tumwe na tumwe ngo abantu batinya kunyuramo kubera amabandi ahabarizwa. Yavuze ko ku ruhande rwabo nabo barimo guhiga abakora ubu bujura mu buryo bwose.

Yagize ati: “Mu mujyi naho ubujura bwari bumazemo iminsi, turabona ko bugabanuka, kandi turacyakomeza kubahiga bukware dukoresheje ubwenge ubwo ari bwo bwose, hajyamo abasirikare bambaye uniform, twakoresha…dupfa kubarwanya gusa tukabahashya tukabamaramo. Kuko njye ntabwo naturana n’umujura ngo umuntu bamunigiye hariya..ngo bamukuyemo umukufi..ngo agakapu ngo ntagenda, ngo mu ikoromero nta muntu uhaca ninjoro, ubwo se ubwo tuba tumaze iki?”

Ubuyobozi bw’ingabo kandi bwahaye gasopo abantu bakoresha inzira zitazwi mu masaha ya ninjoro bajya cyangwa bava muri Congo kuko abazabikora bizabagiraho ingaruka.

Col Muhizi ati: “Izo nzira uzinyuramo wese ninjoro aba afite ikimugenza kandi kitari cyiza. Iyo tugufatiyemo rero ni ukuvuga ..tuvugana ururimi rwa gisirikare kuko nawe ubwo uba uri umusirikare ninjoro.”

 

2018-07-29
Editorial

IZINDI NKURU

‘U Rwanda ntirukeneye gushimirwa ifungurwa ry’abo kwa Rwigara’ –  Evode

‘U Rwanda ntirukeneye gushimirwa ifungurwa ry’abo kwa Rwigara’ – Evode

Editorial 07 Oct 2018
NYAKIBI NTIRARA BUSHYITSI: IBINYOMA BY’UBUTEGETSI BWA KONGO BIRAGENDA BITA AGACIRO.

NYAKIBI NTIRARA BUSHYITSI: IBINYOMA BY’UBUTEGETSI BWA KONGO BIRAGENDA BITA AGACIRO.

Editorial 18 Jan 2023
Victoire Ingabire si umunyapolitiki, na FDU-Inkingi ikwiye gucibwa vuba

Victoire Ingabire si umunyapolitiki, na FDU-Inkingi ikwiye gucibwa vuba

Editorial 04 May 2021
Abo muri RNC bariye karungu nyuma y’uko Kayumba Nyamwasa atorotse inama yari kubarizwamo iby’amafaranga yariye

Abo muri RNC bariye karungu nyuma y’uko Kayumba Nyamwasa atorotse inama yari kubarizwamo iby’amafaranga yariye

Editorial 09 Dec 2022

2 Ibitekerezo

  1. Jimmy
    July 29, 201812:10 pm -

    Turashimira ingabo z’Ihugu zitubera ahakomeye. Turashimira na colonel Pascal kubwubunyamwuga, ubutwari ndetse nubupfura bimuranga.

    Subiza
  2. niyogihozo
    July 31, 20186:13 am -

    Byizaaaaa. Murakoze afande Pascal kandi umurimo mukora ni mwiza Imana izajye ibaha umugisha natwe tubari inyuma . Imana izamure u Rwanda rwacu irutuzemo ituze ingoma ibihumbi.

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Leta  iraburira  abanyarwanda ku bushukanyi bw’abiyita abahanuzi mu madini n’amatorero
HIRYA NO HINO

Leta iraburira abanyarwanda ku bushukanyi bw’abiyita abahanuzi mu madini n’amatorero

Editorial 26 Sep 2018
Umujyi wa Kigali wateguye umuganda udasanzwe
Mu Mahanga

Umujyi wa Kigali wateguye umuganda udasanzwe

Editorial 13 Aug 2016
Mu Rwanda abakandida bigenga basabwa sinyatire 600 naho muri Kenya bagasabwa 48,000
Mu Rwanda

Mu Rwanda abakandida bigenga basabwa sinyatire 600 naho muri Kenya bagasabwa 48,000

Editorial 19 Jun 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru