Umukuru w’Igihugu Perezida Paul Kagame yavuze ko ibihugu bya Afurika bikwiye gushyira imbaraga mu iterambere ry’ikoranabuhanga, rikagera ku byiciro byose by’abaturage aho kugira ngo ritange amahirwe atangana hagati yabo.
Kuva kuri uyu wa Gatatu, i Kigali hatangiye inama mpuzamahanga ya ‘Transform Africa 2017’, ifite insanganyatsiko ya ‘Smart cities’, mu ntego yo kubaka imijyi ikoresha ikoranabuhanga mu gutanga serivisi, gucunga umutekano no gukurikirana ibikorwa bitandukanye, kandi igaturwa n’abaturage bateye imbere.
Perezida Kagame yavuze ko iyi nama ifite insanganyamatsiko yumvikana kuko uyu mugabane ufite imijyi iri kuzamuka cyane ku Isi, ariko ukaba ri nawo ufite imijyi yasigaye inyuma mu iterambere.
Yakomeje avuga ko hakenewe guteza imbere ikoranabuhanga mu kugabanya icyuho kiri hagati ya serivisi zo ku rwego rwo hejuru Abanyafurika bakeneye n’izo babasha kubona ubu, kandi bigakorwa vuba.
Yagize ati “Tugomba gukorera hamwe mu kugeza ikoranabuhanga ku baturage tugamije iterambere ridaheza kandi rirambye. Imibereho myiza yacu mu gihe kiri imbere ishingiye ku buryo dukemura ibibazo dufite ubungubu.”
Yibukije abitabiriye iyi nama ko Afurika ikeneye internet igera hose kandi yihuta mu buryo bwose bushoboka, kuko imibare yerekana ko 20% muri Afurika ari bo bayikoresha kandi intego ari uko mu myaka itatu iri imbere iba igeze kuri 50%.
Perezida w’u Rwanda Paul Kagame
Yakomeje agira ati “Ibi bigomba kugaragara nk’amahirwe ku bufatanye bukomeye bw’abikorera na za guverinoma. Urugero nko mu Rwanda, ubufatanye bwacu na Korea Telecom bwadufashije mu kwihutisha umurongo mugari. Icya kabiri tugomba kurigeza ku bantu bose aho kuba icyiciro kimwe.”
Yakomeje agira ati “Igihe cyose abagore n’abakobwa bazaba bagisigara inyuma, ntabwo tuzaba turi mu nzira nziza. Kugera ku ikoranabuhanga n’amakuru ntabwo bigomba no gutoranya ku mukire cyangwa umukene, cyangwa bikareba abo mu mijyi cyangwa mu cyaro. Ikoranabuhanga rigomba kudufasha kuringaniza ubukungu bwacu aho gukomeza guhana intera hagati yacu nk’abaturage.”
Yavuze ko mu gihe cy’inama nk’izi, ari umwanya w’abafatanyabikorwa ngo barebe imbogamizi zigihari bazishakire ibisubizo, hagamijwe guhindura Afurika hifashishijwe ikoranabuhanga.
Yakomeje agira ati “Guhindura Afurika ni uguhindura abayituye tubafasha kubona uburyo bwo kwikemurira ibibazo no kwiteza imbere. Tugomba kuzirikana ko byose bihera ku baturage kandi ko bagomba guhabwa umwanya wa mbere igihe cyose.”
Yavuze ko ibyo bishoboka ari uko inzego zose bireba zikoreye hamwe ariko abikorera bakagira umwanya w’imbere, za guverinoma zikaza zishyiraho uburyo bworoshya guhanga udushya n’ishoramari.
Yakomeje agira ati “Abanyafurika bafite ubushake bwo gukora n’impano yo gutsinda. Dukeneye kubafasha kubona ubumenyi n’imyumvire ituma babasha guhatana.”
Minisitiri w’Urubyiruko n’ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana, yavuze ko uyu munsi hari byinshi biri kugerwaho, nyuma y’ubushake abakuru b’ibihugu bya Afurika bagaragaje guhera mu 2013.
Yagize ati “Muri icyo gihe 4G hano mu Rwanda yari kimwe mu byaganirwagaho hifashishijwe PowerPoint, uyu munsi igeze kuri 70% by’igihugu cyose, irahuza ubucuruzi, mu mpinduka mu burezi, gufasha mu kudakomeza gukoresha impapuro cyangwa amafaranga ahererekanywa mu ntoki, muri serivisi za leta amasaha 24 mu minsi irindwi, ku baturage n’ibikorwa by’ubucuruzi.”
Aha yanavuze ko mu mu 2013 guhamagara i Nairobi cyangwa i Dakar byari bihenze ku buryo byendaga “kungana no kujyayo”, ariko uyu munsi guhamagara Libreville ni nko guhamagara iruhande rwawe.
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Itumanaho (ITU), Houlin Zhao, yasabye ko ibihugu bishyira imbaraga mu kugabanya icyuho kiri mu buryo ibyiciro bitanduknaye byifashisha ikoranabuhanga, cyane cyane mu kuzamura uruhare rw’abagore.
Haolin yashimye intambwe u Rwanda rumaze gutera mu ikoranabuhanga, ariko avuga ko Afurika muri rusange ifite igice kinini ari ikidakoresha internet, ati “Ibi tugomba kubihindura, kandi dufatanyije.”
Iyi nama yitabiriwe n’abantu bagera ku 3800 baturutse mu bihugu 81 mu nzego z’abikorera n’iza guverinoma.
Harimo abayobozi batandukanye barimo Komiseri wa AU ushinzwe ibikorwaremezo, Dr. Amani Abu-Zeid; Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe abagore, Dr. Phumzile Mlambo-Ngcuka n’Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Uburezi n’Umuco (UNESCO), Irina Bokova.