• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»POLITIKI»KUJYA GUKORERA POLITIKI MU RWANDA NI IHAME RIDAKUKA- TOMAS NAHIMANA

KUJYA GUKORERA POLITIKI MU RWANDA NI IHAME RIDAKUKA- TOMAS NAHIMANA

Editorial 20 Jan 2016 POLITIKI

Abarwanashyaka 27 ari nabo bayoboke rukumbi b’ishyaka Ishema Party, bateraniye muri Kongere y’i Buruseli, kuva taliki ya 15 kugera kuya 17 Mutarama 2016.

Iyi nama ngo yari iyo kunoza gahunda yo kujya gukorera politiki mu Rwanda, ikintu gitangaje cyavuye muri iyi nama y’ ishyaka ishema Party ni uko ryahamagariye abanyarwanda imyigaragambyo itemewe n’amategeko « Turahamagarira Abenegihugu bose batuye mu Rwanda gushyigikira no kuzitabira IMYIGARAGAMBYO SIMUSIGA izahagurukira mu majyepfo, amajyaruguru, iburasirazuba n ‘iburengerazuba yamagana « Manda ya gatatu » Paul Kagame ashaka kwiha ku ngufu. »

Muri iyi Congre kandi ngo barasaba imishyikirano na leta y’u Rwanda ” Dukomeje gushyigikira byimazeyo inzira y’AMAHORO ishingiye kubiganiro bidafifitse kuko ariyo idasenya igihugu kandi igaha buri munyarwanda urubuga rw’ubwisanzure nta terabwoba ashyizweho, bityo agashobora kwitorera abayobozi b’igihugu nta mususu'”.

Ibi nibyo byonyine byasubiza abanyarwanda icyizere cy’amahoro arambye. N’ubwo twiteguye kujya gukorera politiki mu Rwanda guhera ku itarikiya 28 Mutarama 2016, ntitwifuza gutaha mu Urwatubyaye nk’abagabye igitero. Duhisemo kubanza kugerageza kuganira na Leta y’u Rwanda. Niyo mpamvu twemeje amazina n’umubare w’abagize “Delegation” yiteguye guhita ijya i Kigali kuvugana n’ubutegetsi buriho.

Iyo usomye ibikubiye muri iyi myanzuro y’ishyaka Ishema Party usanga ari nkabyabindi byo gutera ibuye mu gihugu ngo urebe ikivumbukamo.

Padiri Tomas Nahimana yari amaze igihe azenguraka mu karere k’Afrika y’uburasirazuba ashakisha abazamufasha guteza imvururu mu Rwanda, Tanzania aho aheruka yahuye n’intumwa za FDLR, ziba muri Tanzania kuva kubutegetsi bwa Perezida Kikwette, amakuru avugako baganiriye uburyo bazamufasha muri ibyo bikorwa bye byo guteza akaduruvayo mu Rwanda, harimo no gutera ama grenade ahahurira abantu benshi.

-1833.jpg

Nahimana Tomas n’abayoboke be bazajyana i Kigali

Ibi ngo bikaba ari ibikorwa bigamije kujegeza ubutegetsi bwa Perezida Kagame, kugeza ubwo bubaye nk’Uburundi bwa Petero Nkurunziza.

Padiri Tomas Nahimana ngo yaba afite Passport y’u Rwanda bityo ngo akaba yiteguye gusesekara mu Rwanda tariki ya 28 Mutarama 2016, akazaza n’indege ya Brussels Airlines. Mu Rwanda ngo akazabanza guhura n’abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda ndetse n’itangazamakuru.

Tumuhaye ikaze.

Cyiza Davidson

2016-01-20
Editorial

IZINDI NKURU

Bobi Wine agiye kuburanishwa n’urukiko rwa gisirikare nyuma yo gufatanwa imbunda

Bobi Wine agiye kuburanishwa n’urukiko rwa gisirikare nyuma yo gufatanwa imbunda

Editorial 15 Aug 2018
Itsinda riyobowe na Kagame rirajya muri Kongo vuba

Itsinda riyobowe na Kagame rirajya muri Kongo vuba

Editorial 18 Jan 2019
Ishyaka PSD: Dr. Biruta Vincent mu ihurizo ryo gushaka kwigizayo Professeur Ndayishimiye Eric, umukombozi w’umujene ushyigikiwe na benshi mu Ishyaka PSD!

Ishyaka PSD: Dr. Biruta Vincent mu ihurizo ryo gushaka kwigizayo Professeur Ndayishimiye Eric, umukombozi w’umujene ushyigikiwe na benshi mu Ishyaka PSD!

Editorial 28 Aug 2016
Trump yabujije ushinzwe ububanyi n’amahanga kujya muri Korea ya Ruguru

Trump yabujije ushinzwe ububanyi n’amahanga kujya muri Korea ya Ruguru

Editorial 26 Aug 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ap Gitwaza ngo ni ’Impano y’Imana’ ku Rwanda
Mu Rwanda

Ap Gitwaza ngo ni ’Impano y’Imana’ ku Rwanda

Editorial 04 Jan 2018
Kenya: Umugabo yishe umugore we bapfa impano zo kuri Noheli
Mu Rwanda

Kenya: Umugabo yishe umugore we bapfa impano zo kuri Noheli

Editorial 23 Dec 2016
Bumaya Andre wigeze kuba Minisitiri yagarutse mu Rwanda ndetse arateganya gusura umuhungu we P Fla uri muri Gereza
Mu Mahanga

Bumaya Andre wigeze kuba Minisitiri yagarutse mu Rwanda ndetse arateganya gusura umuhungu we P Fla uri muri Gereza

Editorial 24 Jan 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru