Kuri uyu wa gatatu, tariki 07 Ukwakira 2020, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yagiranye inama na bagenzi be batatu, aribo Félix Tshisekedi wa RDC, Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda na Joao Lorenço wa Angola, bakaba baraganiriye cyane cyane ku mutekano wakomeje kuba ingume muri aka karere k’ibiyaga bigari.
Icyatangaje abakurikiranira hafi ibibera muri aka karere, ni ukubura kwa Perezida Evariste Ndayishimiye utaritabiriye ubutumire bwa mugenzi we wa RDC, kandi ibyasuzumwaga bireba n’u Burundi, buhora buteza ubwega ngo hari inyeshyamba zihungabanya umutekano wabwo. Iyi nama ubundi yagombaga kubera I Goma muri RCD, iza gusubikwa kubera kwirinda COVID-19, haza kwemezwa ko izaba hifashishijwe ikoranabuhanga mu itumanaho nk’uko byagenze kuri uyu wa gatatu.Inama ikimara gutumizwa muri Nzeri uyu mwaka, ibiro bya Perezida Ndayishimiye byavuze ko atazajya I Goma kubera akazi kenshi, ukibaza rero icyaba cyaratumye atitabira ibiganiro bitasabaga ko ava I Bujumbura.
Mu mpamvu u Burundi butanga hagaragayemo kwivuguruza, kuko hari n’ibaruwa yohererejwe Perezida Tchisekedi, ivuga ko uBurundi ngo bukeneye mbere na mbere ibiganiro hagati yabwo na RDC, ngo bikabanza bigakemura ikibazo bifitanye. Ubutegetsi bwa CNDD-FDD bushinja RDC gucumbikira umutwe uburwanya wa RED-Tabara, uwo mutwe ariko wo ukavuga ko ufite ibirindiro ku butaka bw’uBurundi.
Iyi myitwarire ya Bwana Ndayishimiye ishobora gushimangira urwikekwe ruri hagati y’ibihugu byombi, rukaba rwanafata indi ntera.Mu bagerageje gusesengura icyaba cyarabujije Ndayishimiye kuganira na bagenzi be, hari abibaza niba nawe atari batishimiye kuba uRwanda rufitanye umubano mwiza na RDC.
Twibuke ko Leta y’uBurundi yakomeje kuregwa gushyigikira imitwe nka FDLR na FLN ihungabanya umutekano w’uRwanda, ndetse ibimenyetso simusiga bigaragarizwa isi yose. Ese Jenerali”NEVA” ntiyaba yaratinye ko bagenzi be bamubaza iby’ubwo bushotoranyi? Uko byagenda kose ariko, abahanga muri politiki barahamya ko Ndayishimiye yakinnye ikarita ya cyana , kuko iyo baganiriye ikibazo kikureba udahari,kenshi ubihomberamo. Kwishyira mu kato kwa Leta y’uBurundi si ukwa none, kuko na Nyakwigendera Petero Nkurunziza atasohokaga mu Gihugu, ngo atinya ko ubutegetsi bwe bwatembagazwa.
Birasekeje ariko; mu gihe ubu isi yose ishyize imbere ubufatanye cyane cyane hagati y’ibihugu biri mu karere kamwe, uBurundi bwo burumva buzakomeza kwibera nyamwigendaho.Aho guhuza imbaraga n’abandi bo barahuzagurika. Iyi ni politiki y’inyigaguhuma.