Polisi yasabwe gusubiza bimwe mu bibazo by’ingenzi bijyanye n’iyicwa rya Patrick Karegeya, birimo icyakozwe mu guta muri yombi abacyekwaho ubwo bwicanyi, imyaka isaga itanu yishwe mu ijoro ryo rishyira ku wa 1 Mutarama 2014.
Karegeya wari impunzi akaba yari amaze kuba umwe muri ba Mafia bakorana n’imitwe y’ibyihebe mu bucuruzi bw’intwaro na magendu yakoranaga n’abacuruzi b’ibiyobyabwenge kabuhariwe, yishwe arikumwe n’umukobwa mu cyumba cya Hotel Mischelangelo muri Afurika y’Epfo.
Mu iburanisha ryo kuwa mbere tariki ya 21 Mutarama 2019, byagaragaye ko uru rubanza rukirimo imbogamizi nyinshi ngo abacyekwa babe bafatwa.
Nk’uko BBC ibitangaza mu rukiko hasomwe ibaruwa yasomwe n’umucamanza, ntabwo yari bwigere itangazwa ndetse ngo ntiyari yarigeze inakomozwaho n’ubushinjacyaha mu maburanisha yabanje, iyo baruwa ikaba igaruka ku mazina y’ababa barishe Karegeya.
Muri iyo baruwa, ububushinjacyaha butangaza ko bwafashe icyemezo cyo kutabakurikirana kubera ko bavuye muri Afurika y’Epfo mu mwaka wa 2014.
Iyo baruwa ngo ica amarenga ko abashinjacyaha baretse gukurikirana dosiye y’iyicwa rya Karegeya kubera ko nta masezerano yo guhererekanya abacyekwaho ibyaha ari hagati y’Afurika y’Epfo n’u Rwanda, mu gihe abacyekwaho kumwica baba ariho bahise bajya.
Karegeya wafatwaga nk’inkingi ya mwamba muri RNC iyoborwa na Kayumba Nyamwasa, nawe wahunze igihugu akaba yarakatiwe n’inkiko za gisilikare gufungwa imyaka 20.
Urupfu rwa Karegeya, rwakurikiwe n’umwijima mu mubano wa Afurika y’Epfo n’u Rwanda, abayobozi b’icyo gihugu barwitirira abantu boherejwe n’u Rwanda.
Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta y’u Rwanda, Busingye Johnston, yatangarije Jeune Afrique ko u Rwanda rutegereje kureba uko Afurika y’Epfo izitwara mu kibazo cya Col. Karegeya.
Min.Busingye Johnston
Abajijwe niba u Rwanda rwiteguye gukorana na Afurika y’Epfo mu iperereza nirukenerwa, yasubije ati “Iki kirego gishingiye ku mpamvu za politiki. Ibyo mu Rwanda tuzi kuri Karegeya bitandukanye n’ibiri kuganirirwa muri ruriya rukiko. Hano yahamijwe uruhare mu bitero bya gerenade zahitanye ubuzima bwa benshi.”
“Tuzareba uko Afurika y’Epfo izitwara. Nk’uko ubizi, umubano wacu ntumeze neza cyane. Aya madosiye y’ubutabera ntakwiye guhumanya umubano wacu mu bya dipolomasi, ariko imikoranire igomba kubaho ku mpande zombi. Twe twasabye kohererezwa Kayumba Nyamwasa ariko ntacyo byatanze.”
Guverinoma ya Afurika y’Epfo umwaka ushize yahamagaje Ambasaderi wayo mu Rwanda, George Nkosinati Twala, ku mpamvu zitaramenyekana kugeza ubu mu gihe ibihugu byombi byari mu nzira zo kuvugurura umubano.
Ambasaderi George Nkosinati Twala
Twala yari Ambasaderi wa Afurika y’Epfo mu Rwanda kuva mu 2012. yahamagajwe n’igihugu cye mu gihe hari hateganyijwe gutangira ibiganiro bigamije kuvugurura umubano w’ibihugu byombi.
Ndivhuwo Mabaya, umuvugizi wa minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Afurika y’epfo, yabwiye BBC ko leta y’Afurika y’epfo yahamagaje ambasaderi wayo mu Rwanda, George Nkosinathi Twala, kugira ngo bajye inama. Yanavuze ko yahamagaje n’ambasaderi w’u Rwanda muri Afurika y’epfo, Vincent Karega.
Ndivhuwo Mabaya yavuze ko leta yatangiye ibikorwa byo gusubukura umubano hagati y’ibihugu byombi, ikaba ari imwe mu mpamvu zo guhamagaza ambasaderi wabo mu Rwanda.
Ariko yanavuze ko minisiteri y’ububanyi n’amahanga yababajwe n’amagambo yo gusebanya ngo yanditswe ku mbuga nkoranyambaga n’amagambo yakoreshejwe n’umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Afurika y’Epfo, Lindiwe Sisulu
Yavuze ko amagambo yakoreshejwe n’umutegetsi wo mu Rwanda “atemewe” kandi “agomba guhagarara”Yavuze ko Afurika y’epfo yifuza kugirana umubano mwiza n’u Rwanda ariko bigakorwa hadakoreshejwe gusebanya ku mbuga nkoranyambaga no gukoresha amagambo adakoreshwa mu mibanire y’ibihugu cyangwa diplomasi (diplomacy).
Agatotsi hagati y’Afurika y’epfo n’u Rwanda katewe nuko Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’icyo gihugu, Lindiwe Sisulu, yiyemereye mu kiganiro n’abanyamakuru , umwaka ushize mu kwezi kwa cumi na kumwe ko yabonanye na Kayumba Nyamwasa, utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, wahungiye muri icyo gihugu.
Iyo nama ya Kayumba na Minisitiri Sisulu yarakaje u Rwanda, bituma Olivier Nduhungirehe, umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga, yandika ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter amagambo yababaje Afurika y’epfo.
Olivier Nduhungirehe
Perezida Paul Kagame yari aherutse kugirana ibiganiro na mugenzi we wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa ubwo bari bahuriye muri Argentine aho bombi bitabiriye inama y’ibihugu 20 bikize ku Isi.
Muri Werurwe Perezida Cyril Ramaphosa yatangaje ko ikibazo cy’Abanyarwanda bagorwa no kubona viza zo kujya muri Afurika y’Epfo kigiye kuba amateka nyuma y’ibiganiro yagiranye na Perezida Paul Kagame gusa ntibirakorwa.
Isi
Ibyaba bagabo nanubu ntimuramenya ubucuti bali bafitanye na zuma?
Ni Congo Rdc. Aba bagabo bajyanye amatiku hariya ndetse karegeya yali yarigize umujyanama wa Joseph Kabila igihe Cyimvururu zinyeshyamba bavugaga ko zifashwa nu Rwanda. Murumva ko abanzi be bali benshi najye nkumwe ukomoka Masisi kdi nzi ibyo FDLR ya Kabila ikora , iyo nza kubona Karegeya sino kumuniga gusa nali kumushahura ibishahu bye nkabitumira mugore we kwi posita. Kuko uretse amaby…a ye ubwonko bwe umuryango we ntacyo bwabamarira…
Sunday
Iyingoma yanyu izandikwaho ibibi byinshi. Ngitango kwicya abantu niko kazi kabazanye
Ntareyekanwa
U Rwanda ruracyafite abantu bagitekereza kwica kweli?
Rwose sinzi uko navuga wowe wiyise isi ariko ntabwo nabura kukubwirako kurata cg kwirata kwica ari ubuswa bukomeye pe!
Gusa Imana ijye iduha kwihangana twiyubakire igihugu uko bimeze kose ubundi abanyarwanda turyame kdi dutekane mu gihugu kizira urwango,matiku ndetse n’irindakoko ryashinze imizi mu mitima ya benshi.
Gusa nabwira abayobozi ndetse n’inzego iki kibazo bireba ko batatinya gufatanya na Afrique du Sud mu rwego rwo kudufasha kwikuraho iki cyasha mbona batangiye kutugerekaho.