• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Kukwikoreza umutwaro wa Congo ni nko kukwikoreza umurambo w’impyisi

Kukwikoreza umutwaro wa Congo ni nko kukwikoreza umurambo w’impyisi

Editorial 02 Apr 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda

Perezida Paul Kagame ubwo yaganiraga n’itangazamakuru ryigenga mu Rwanda (Radio 10 na Royal FM) yagaragaje ko ibibazo bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo biterwa n’abayobozi b’icyo gihugu babi batubahiriza inshingano zabo zo kwita ku banyekongo bose, agaragaza ko bikwiriye kwikorezwa Abanye-Congo, aho kuba u Rwanda ndetse anashimangira ko kwikorezwa ibyo bibazo bya RDC ari nko kwikorezwa umurambo w’impyisi.

Iyi ngingo yayigarutseho kuri uyu wa 01 Mata 2024, mu kiganiro na Radio10 ndetse na Royal FM. Cyagarutse ku ngingo zitandukanye zijyanye n’ubuzima bw’igihugu.

Umunyamakuru Aissa Cyiza yabajije Perezida Kagame impamvu ibibazo byo mu Burasirazuba bwa RDC bidakemuka na cyane ko habaye ibiganiro byinshi byari bigamije guhosha ikibazo.

Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko nubwo ibyo bibazo biterwa n’ubuyobozi bwa RDC, hari ubwo abayobozi batandukanye ku Isi babyikoreza u Rwanda, icyakora akavuga ko bidakwiriye ahubwo umuzigo wa RDC ukwiriye kwikorezwa Abanye-Congo.

Ati “Ukwiriye kwikorezwa Abanye-Congo n’abayobozi ba Congo ntabwo ukwiriye kwikorezwa u Rwanda cyangwa abayobozi b’u Rwanda. U Rwanda barwikoreje umuzigo wa RDC igihe kinini ndetse birarambiranye. Kukwikoreza umuzigo wa Congo ni nko kukwikoreza umurambo w’impyisi.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko u Rwanda rufite ibibazo byinshi byo gukemura, bityo ko bidashoboka ko rwikorera imizigo y’ibindi bihugu birimo na RDC.

Perezida Kagame yagaragaje ko ibibazo by’iki gihugu gihana imbibi n’u Rwanda mu Burengerazuba, ari uruvangitirane rwa politiki idafututse.

Ati “Abanyaburayi baravuga bati nitudafata Congo neza ngo tuyihe ibyo ishaka byose n’iyo byaba bidashyitse, Congo iratwarwa n’Abashinwa, iratwarwa n’Abarusiya, bakemera ikibi cya Congo, kuyigana no kwikoreza umugogoro wayo abandi ntibanawikorere ubwabo kugira ngo bakore ibyo bakorayo.”

Perezida Kagame yagarageje ko ibyo byose byaba ibyo bakorayo n’imikoranire yabo ntacyo bitwaye u Rwanda, icyakora akavuga ko igiteye impungenge ari uko abo abashaka kugira indonke bakura muri RDC bitwaza u Rwanda.

Ati “Ibyo ariko nabyo nta n’ubufiteho ikibazo, ujya gukura ibyo akura muri Congo njye birandebaho iki? Ariko se njye baranshakaho iki? Kuki kugira ngo uvane ibyo ushaka muri Congo, ugomba kunyikoreza ibibazo bya Congo?”

Perezida Kagame yavuze hari n’ibindi bibazo byo kubangamira Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda, ashimangira ko baba Abatutsi cyangwa Abahutu bose batamerewe neza, nubwo hibasirwa cyane Abatutsi bo muri iki gihugu.

Yavuze ko guhabwa uburenganzira badakwiriye kubasaba, ahubwo bagomba kubuhabwa, akemeza ko kutabuhabwa ari cyo gituma hahora intambara z’urudaca zihari uyu munsi, abantu bakicwa abandi bakagirwa impunzi mu bihugu bitandukanye, ibintu bigomba gushakirwa umuti urambye.

Ati “Ugomba kubishakira umuti ni Congo ntabwo ari u Rwanda. Ndetse ntabwo ari n’Umuryango w’Abibumbye.”

Perezida Kagame yagaragaje ko ikindi gikomeje gituma intambara zo mu Burasirazuba bwa RDC zitaranduka ari FDLR yasize ikoze Jenoside mu Rwanda, ariko kuri iyi nshuro yahawe intebe mu gihugu, ihabwa ibikoresho bya gisirikare byose, intego ari ugutera u Rwanda.

Ati “Ibyo na byo ntabwo ari twe twabikemura ni RDC igomba kubikemura. Twe twafasha gusa mu buryo bwo kubikemura. Ariko igisigaye ni ukwirinda ngo ibyo bitazaza bikatumerera nabi bikaduteza umutekano muke. Ni yo nshingano twese dufite.”

 

 

 

2024-04-02
Editorial

IZINDI NKURU

Abanyarwanda batuye muri Canada baravuga ko batewe ishema no kwakira perezida Kagame

Abanyarwanda batuye muri Canada baravuga ko batewe ishema no kwakira perezida Kagame

Editorial 08 Jun 2018
“Aho bagejeje batwangisha Inkotanyi niho ngeze nigisha ibyiza byazo” Rachel Mugorewase wakuwe mu mashyamba ya Kongo

“Aho bagejeje batwangisha Inkotanyi niho ngeze nigisha ibyiza byazo” Rachel Mugorewase wakuwe mu mashyamba ya Kongo

Editorial 03 Oct 2022
Amafoto – Abarimo Jimmy Gatete bageze i Kigali aho baje mu ihuriro ryo gutegura igikombe cy’isi cy’abahoze bakina umupira w’amaguru kizabera mu Rwanda muri 2024

Amafoto – Abarimo Jimmy Gatete bageze i Kigali aho baje mu ihuriro ryo gutegura igikombe cy’isi cy’abahoze bakina umupira w’amaguru kizabera mu Rwanda muri 2024

Editorial 11 Oct 2022
Polisi y’u Rwanda yatangije icyumweru cyahariwe umutekano wo mu muhanda

Polisi y’u Rwanda yatangije icyumweru cyahariwe umutekano wo mu muhanda

Editorial 14 Nov 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Aya nda Ataye Ku Gasi Igisambo ruharwa Ndagijimana JMV wiyemeje Guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi akaba agiye kuzagwa Igihugu igicuri
Amakuru

Aya nda Ataye Ku Gasi Igisambo ruharwa Ndagijimana JMV wiyemeje Guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi akaba agiye kuzagwa Igihugu igicuri

Editorial 13 Apr 2025
Munyantwari Alphonse wayoboye intara y’Amajyepfo n’iy’i Burengerazuba yagizwe umuyobozi wa Police FC
Amakuru

Munyantwari Alphonse wayoboye intara y’Amajyepfo n’iy’i Burengerazuba yagizwe umuyobozi wa Police FC

Editorial 28 Apr 2023
Amasashe ya pulasitiki 435,000 yafatiwe mu mikwabu Polisi y’u Rwanda yakoranye na REMA
Mu Mahanga

Amasashe ya pulasitiki 435,000 yafatiwe mu mikwabu Polisi y’u Rwanda yakoranye na REMA

Editorial 23 Dec 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru