• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»“Kuri Kiliziya Gatolika, kubyara ni icyaha kurusha kwica. – Tom Ndahiro

“Kuri Kiliziya Gatolika, kubyara ni icyaha kurusha kwica. – Tom Ndahiro

Editorial 06 Dec 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Nyuma y’aho mu mpera z’icyumweru gishize, Kiliziya Gatolika ifatiye icyemezo cyo guhana Padiri Wenceslas Munyeshyaka imuziza kuba yarabyaye umwana w’umuhungu, kandi ari”umusaserdoti” wasezeranye “ubudahemuka”, Umushakashatsi ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Tom Ndahiro, abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, yibajije niba iryo dini rifata kubyara nk’icyaha kurusha kwica.

Ibi uyu mushakashatsi udaha agahenge abajenosideri n’ababashyigikiye, arabihera ku bimenyetso simusimuga bihamya uyu Wenceslas Munyeshyaka uruhare rutaziguye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, by’umwihariko kuri Paruwasi ya Sainte Famille yari abereye Padiri Mukuru mbere no mu guihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uretse abo yahaye Interahamwe zikabica, abatangabuhamya banyuranye banamushije gusambanya abagore ku ngufu, yarangiza akabashumuriza abicanyi be. Nyamara Kiliziya Gatolika ntiyigeze iha agaciro ibyaha ndengakamere bya Padiri Munyeshyaka, akomeza “kwamamaza ivanjiri ntagatifu” mu Bufaransa, nk’aho nta cyabaye.

Wenceslas Munyeshyaka siwe mupadiri wenyine wagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi Kiliziya igaterera agati mu ryinyo. Twavuga abandi bajenosideri nka Padiri Emmanuel Rukundo, Padiri Seromba Athanase, aba bombi bakaba barakatiwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho uRwanda, naho Padiri Hormisidas Nsengimana ararekura, nubwo hari ibimenyetso byamuhamyaga ubwicanyi.

Hari kandi Padiri Edouard Nturiye na mugenzi we Joseph Ndagijimana , bombi bakatiwe n’Inkiko Gacaca, n’abandi. Aba bose Kiliziya iracyabafata nk’abakozi b’Imana, dore ko no mu magereza bagitanga amasakaramentu, bagendeye ku ihame ry’abahabwa ubupadiri, ivuga ngo”ndi umusaserdoti iteka”.

Umushakashatsi Tom Ndahiro

Ntabwo ari Tom Ndahiro gusa wibajije niba i Roma kwa Nyirubutungane kubyara ari icyaha kurusha kwica. Abantu banyuranye bagaye cyane uburyo Kiliziya Gatolika idaha agaciro Jenoside yakorewe Abatutsi, aho usanga ikingira ikibaba abayoboke bayo, cyane cyane abapadiri n’ababikira. Abagize icyo bavuga kuri iyi ngingo, baributsa ko n’ubundi Kiliziya Gatolika yahembereye amacakubiri mu Banyarwanda, buaje kuvamo ingengabitekerezo ya jenoside.

Hatanzwe urugero rwa Musenyeri Andreya Perraudin wari umuparimehutu kabombo, atari n’Umunyarwanda. Kiliziya Gatolika ishishikariza abandi gusaba penetensiya, ariko yo ibyo gusaba imbabazi Abanyarwanda kubera amabi yabakoreye, Ntibikozwa.

2021-12-06
Editorial

IZINDI NKURU

Uwahoze ari Maneko  mu gisirikare cy’u Burundi  aragaragaza  ko mu barinda Nkurunziza harimo abo muri FDLR

Uwahoze ari Maneko mu gisirikare cy’u Burundi aragaragaza ko mu barinda Nkurunziza harimo abo muri FDLR

Editorial 09 Jan 2018
Kuri Tshisekedi amahoro ni amagambo gusa atagira ibikorwa

Kuri Tshisekedi amahoro ni amagambo gusa atagira ibikorwa

Editorial 10 Oct 2025
Mu Mafoto : Burasa Jean Gualbert yasezeweho bwa nyuma

Mu Mafoto : Burasa Jean Gualbert yasezeweho bwa nyuma

Editorial 09 May 2020
Agathe Kanziga imbere y’urukiko rwa Paris mu iperereza ku ruhare rwa Paul Barril, bafitanye amabanga adasanzwe

Agathe Kanziga imbere y’urukiko rwa Paris mu iperereza ku ruhare rwa Paul Barril, bafitanye amabanga adasanzwe

Editorial 03 Nov 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ifoto y’Umunsi
HIRYA NO HINO

Ifoto y’Umunsi

Editorial 05 Sep 2017
Brig. Gen. Sekamana yashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru
ITOHOZA

Brig. Gen. Sekamana yashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru

Editorial 09 Jan 2018
Kuki Himbara akomeje  gusebya Louise Mushikiwabo
INKURU NYAMUKURU

Kuki Himbara akomeje gusebya Louise Mushikiwabo

Editorial 09 Oct 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru