• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Kuri Tshisekedi amahoro ni amagambo gusa atagira ibikorwa

Kuri Tshisekedi amahoro ni amagambo gusa atagira ibikorwa

Editorial 10 Oct 2025 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga, POLITIKI

Mu gihe yarimo ageza ijambo ku bitabiriye Global Gateway Forum 2025 i Bruxelles, Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yongeye kugaragaza isura y’umuyobozi wifuza amahoro n’ubufatanye mu karere. Ariko inyuma y’amagambo meza avugira muruhame hari ukuri gutandukanye cyane: ni we nyirabayazana w’umutekano muke n’imvururu zidashira muri Repubulika ya Congo no mu karere kose k’ibiyaga bigari.

Kuva yajya ku butegetsi mu mwaka wa 2019, Tshisekedi yagiye agaragaza amagambo n’ibikorwa bihabanye. Yavuze ko yasuye ibihugu bituranyi byose agamije kubaka umubano n’amahoro, ariko kuva icyo gihe amasezerano arenga icumi yo kugarura ituze muri Congo yagiye asinywa hanyuma agapfa ntashyirwe mu bikorwa, kubera kubura ubushake bwa politiki bwa Kinshasa. Ahubwo agahitamo inzira y’intambara, n’ivangura rishingiye ku moko no kuturere moko, aho kugira ngo ashyire imbere ibiganiro n’ubwiyunge.

Mu ijambo rye i Bruxelles, Tshisekedi yavuze ati: “Nta na rimwe nigeze ngaragaza imico y’ubushotoranyi cyangwa ubwishongozi ku baturanyi banjye, cyane cyane u Rwanda.”

Ariko ibyo ni ibinyoma. Mu mezi n’imyaka ishize, Tshisekedi yakoresheje amagambo yuzuyemo urwango n’ubushotoranyi ku Rwanda, kugeza n’aho yagereranyije Perezida Paul Kagame na Hitler, ndetse avuga ko azabohora Abanyarwanda “bavanywe mu ngoyi”. Ibi yabivugiye mu ruhame mu gihe cy’amatora, yongeraho no kwivuga ibigwi byo gutunga indege za gisirikare ngo “zizereka Kigali icyo zishoboye.”

Aya magambo yatumye bamwe mu bayobozi bakuru be batinyuka gukwirakwiza urwango ku Batutsi bo muri Congo, bakabamenyesha nk’abanzi b’igihugu. Hari n’abayobozi benshi bafashwe bazira ruswa cyangwa ubusahuzi, maze bihimbira inkuru ko “u Rwanda arirwo rubahiga.” No mu mashuri, abana bato bigishwa inkuru zibiba urwango ku Banyarwanda, bikaba bimaze kuba politiki y’igihugu yo gushakisha abo kwitwaza.

Ibyo byose biri mu gihe ubutegetsi bwa Kinshasa bwafunze ikirere cyabwo ku ndege zivuye mu Rwanda, bukajya bufata abenegihugu b’u Rwanda bubashyira muri gereza zo muri Kinshasa aho bamwe bapfiriye, ndetse bukongera n’ibitero birenga makumyabiri byarenze umupaka kuva mu 2019, birimo n’icya mutarama 2025 cyaguyemo Abanyarwanda 16 i Rubavu.

Tshisekedi akomeje kwitwaza intambara n’imitwe yitwaje intwaro nka M23 ngo yikure mu isoni z’ubutegetsi bwe bubi, nyamara ni we utera inkunga imitwe y’abicanyi nka FDLR n’indi ya Wazalendo, igenda ifatanya n’ingabo za Congo (FARDC) mu gutera inkambi z’impunzi no gusahura abaturage. N’aho kuba umuhuza w’amahoro, yahinduye igihugu cye urubuga rw’imitwe yitwaje intwaro, abacancuro b’abanyamahanga n’ingabo z’amahanga zirwanira ku butaka bwa Congo.

Mu gihe avuga ko “98% by’amasezerano y’amahoro yari amaze kurangira,” yibagirwa ko u Rwanda rwanze kwitabira inama i Luanda kuko Kinshasa yanze gushyira mu bikorwa ibyo yemeye, birimo kugirana ibiganiro na M23 nk’uko byari biteganyijwe mu masezerano ya Doha. Tshisekedi yahisemo gushakisha abahuza bashya buri gihe, aho gushyira mu bikorwa ayo masezerano yasinyiye imbere y’abakuru b’ibihugu byo mu karere.

Ku ruhande rwe, akomeza gushaka abo yitwaza ngo bamufashe gushinja u Rwanda, asaba ibihano mpuzamahanga aho gukora ibikwiriye. Ibi bikorwa by’ubwiyahuzi bwa politiki ntibizamugeza ku mahoro, ahubwo birushaho gutuma abaturage be bakomeza kubabara.

Mu gihe avuga ko ashaka amahoro, mu by’ukuri Tshisekedi ashaka intambara — kuko ari yo imufasha kubona amajwi n’inkunga z’amahanga. Ariko abaturage bo mu Burasirazuba bwa Congo, aho imitwe yitwaje intwaro ikomeje kwica, gusahura no gufata abagore ku ngufu, bo bamaze kurambirwa.

Ukuri ni uko amahoro atabaho mu magambo gusa. Amahoro asaba ibikorwa bifatika, ubutwari bwo kwemera amakosa no gushyira mu bikorwa ibyo wiyemeje. Tshisekedi yahisemo inzira yo gucunga inyungu ze bwite aho gushyira imbere ineza y’abaturage be.

Mu gihe akomeje kubeshya amahanga ko ashaka amahoro, ibikorwa bye bigaragaza ibinyuranye: ni we ubyitambika imbere, ni we wubatse urukuta rw’urwango hagati y’abaturanyi, kandi ni we utinya ko amahoro nyayo yagarura ukuri atifuza kubona kumurangaza.

Tshisekedi yifuza amafoto n’amagambo y’amahoro, ariko atifuza amahoro ubwayo. Iyo niyo mpamvu igihugu cye gikomeje kuba imbata y’intambara, urwango n’uburyarya bwa politiki, byose bituruka ku muyobozi uvuga amahoro ariko akayabangira kure.

 

 

2025-10-10
Editorial

IZINDI NKURU

Amatora ya Perezida 2017 atangiye kwiteguranwa akabaraga n’abafite ubumuga

Amatora ya Perezida 2017 atangiye kwiteguranwa akabaraga n’abafite ubumuga

Editorial 21 Sep 2016
Ubucamanza bwo mu Bufaransa bwatonetse inkovu z’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi.

Ubucamanza bwo mu Bufaransa bwatonetse inkovu z’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi.

Editorial 16 Sep 2022
Abapolisi babiri bacunga umutekano mu muhanda bafashwe bakira ruswa

Abapolisi babiri bacunga umutekano mu muhanda bafashwe bakira ruswa

Editorial 27 Apr 2016
Perezida Kagame yagaragaye ari hagati ya Perezida w’Ubumwe bw’u Burayi na Chancelier Kurz

Perezida Kagame yagaragaye ari hagati ya Perezida w’Ubumwe bw’u Burayi na Chancelier Kurz

Editorial 19 Dec 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Louise Mushikiwabo: ’’Gukingurira igifaransa ku rubyiruko nyafurika’’-Colette Braeckman
HIRYA NO HINO

Louise Mushikiwabo: ’’Gukingurira igifaransa ku rubyiruko nyafurika’’-Colette Braeckman

Editorial 06 May 2019
Mukuru wa Gérard Niyomugabo wo murubanza rwa Kizito nawe yafashe iy’ishyamba
ITOHOZA

Mukuru wa Gérard Niyomugabo wo murubanza rwa Kizito nawe yafashe iy’ishyamba

Editorial 16 May 2018
RNC : Batatu barimo  Kayumba Nyamwasa,   Frank Ntwali; na Kennedy Gihana Ubushinjacyaha bushobora gutanga impapuro zo kubata mu yombi
INKURU NYAMUKURU

RNC : Batatu barimo Kayumba Nyamwasa, Frank Ntwali; na Kennedy Gihana Ubushinjacyaha bushobora gutanga impapuro zo kubata mu yombi

Editorial 05 Nov 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru