Nzamuye Jean Bosco, Ntawumenyumunsi Shaban, Shyirambere Donatien na Dusabeyezu Theophile bafunzwe bacyekwaho guha abapolisi ruswa y’ibihumbi 24 by’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo babakorere ibinyuranyije n’amategeko; ariko ntibyabahiriye kuko bahise bafatwa barafungwa.”
Babiri babanza bafatiwe mu karere ka Rubavu ku wa 24 Werurwe uyu mwaka; uwa gatatu yafatiwe mu karere Kamonyi; naho uwa kane yafatiwe mu ka Muhanga. Babiri ba nyuma bafashwe ku wa 22 z’uku Kwezi.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’i Burengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Theobald Kanamugire yavuze ko Nzamuye na Ntawumenyumunsi batanze ruswa kugira ngo be guhanirwa gutwara moto nta ruhushya rwo kuyitwara bafite; bakaba barafatiwe mu murenge wa Gisenyi.
Yagize ati,” Ubwo abapolisi bakora mu Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda bari mu kazi basabye aba bombi uruhushya rwo gutwara moto. Aho kubaha ibyo babasabye babahaye ibyangombwa by’imodoka (Cartes Jaune); babibahana n’amafaranga ya ruswa. Bakibikora bahise bafatwa.”
CIP Kanamugire yavuze ko Nzamuye yatanze ruswa y’ibihumbi bitatu by’amafaranga y’u Rwanda; naho Ntawumenyumunsi yatanze ruswa y’ibihumbi bitanu by’amafaranga y’u Rwanda.
Shyirambere yatanze ruswa y’ibihumbi 10 by’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo ahabwe moto yafashwe atwaye nta rushushya rwo kuyitwara afite; ibyo bikiyongera ku kuba yari atwaye umugenzi utambaye ingofero.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) André Hakizimana yasobanuye uko yabigenje agira ati,”Ahagana saa saba n’igice yahagaritswe n’abapolisi bo mu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda kubera ko yari atwaye umugenzi utambaye ingofero. Bamaze kumuhagarika, baje gusanga nta ruhushya rwo gutwara moto afite; hanyuma bajyana iyo moto kuri Sitasiyo ya Runda.”
Yakomeje agira ati,”Nyuma y’isaha imwe iyo moto ifashwe Shyirambere yasanze abo bapolisi kuri iyi Sitasiyo ya Polisi (Runda) aha umwe muri bo iyo ruswa amubwira ko ari Fanta amuhaye kugira ngo amuhe iyo moto; ibyo akaba ari byo byamuviriyemo gufatwa no gufungwa.”
CIP Hakizimana yavuze ko Dusabeyezu yahaye umupolisi ukorera kuri Sitasiyo ya Kiyumba (Muhanga) ibihumbi bitandatu by’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo ye gukurikiranwaho kugura igare ritwarwaho Ikawa ry’iryibano.
Yagize ati,”Iryo gare yariguze ibihumbi 180 by’amafaranga y’u Rwanda. Uwo yariguze na we yari yaritiye. Uwarimugurishije yabeshye nyiraryo ko barimwibye. Dusabeyezu amaze kubona ko ashobora kuryamburwa yahaye iyo ruswa umupolisi wakurikiranaga iyo dosiye kugira ngo abihagarike; ariko ntibyamuhiriye .”
Nzamuye na Ntawumenyumunsi bafungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi; Shyirambere afungiwe ku ya Runda; naho Dusabeyezu afungiwe ku ya Kiyumba.
CIP Hakizimana yagarutse ku bubi bwa ruswa avuga ko igira ingaruka mbi ku mitangire ya serivisi, ku iterambere n’ubukungu, no ku ishusho rusange y’igihugu.
Yagize ati, “Ruswa ni ikizira muri Polisi y’u Rwanda. Abayitanga kugira ngo bakorerwe ibinyuranyije n’amategeko bamenye ko bazafatwa babihanirwe.”
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’i Burengerazuba yibukije ko umuntu utanyuzwe na serivisi ahawe n’umupolisi asabwa kubimenyesha inzego zimukuriye kugira ngo niba yarenganye arenganurwe aho gutanga ruswa.
Yasabye buri wese kwirinda ruswa y’uburyo bwose no gutanga umusanzu mu kuyirwanya atungira agatoki Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego zibishinzwe abo acyekaho kuyaka no kuyitanga.
Uhamwe n’iki cyaha ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro ka ruswa yashatse gutanga nk’uko biteganywa n’ingingo ya 640 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.